أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 80 - Abasa السبت 01 أكتوبر 2022, 12:06 am | |
| 80 - Abasa Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) (Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.
(2) Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).
(3) Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?
(4) Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?
(5) Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),
(6) Ni we witaho,
(7) Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).
(8) Ariko wa wundi uje akugana yihuta,
(9) Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),
(10) Uramwirengagiza (ukita ku bandi),
(11) Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.
(12) Bityo, ubishaka nayizirikane.
(13) (Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),
(14) Zubahitse kandi zejejwe,
(15) Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),
(16) B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.
(17) Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!
(18) Ese (Allah) yamuremye mu ki?
(19) Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,
(20) Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).
(21) Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,
(22) Kandi igihe azabishakira azamuzura.
(23) Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.
(24) Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;
(25) Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,
|
|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 80 - Abasa السبت 01 أكتوبر 2022, 12:06 am | |
| (26) Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),
(27) Maze tukabumezamo impeke,
(28) N’imizabibu n’imboga,
(29) N’imizeti n’imitende,
(30) N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,
(31) N’imbuto n’ubwatsi,
(32) Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.
(33) Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,
(34) Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,
(35) (Ahunge) nyina na se,
(36) N’umugore we n’abana be,
(37) Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).
(38) Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,
(39) Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).
(40) Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,
(41) Bwarenzwe n’umwijima.
(42) Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.
|
|