|
| 68 - Al-Qalam | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 68 - Al-Qalam الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:32 pm | |
| 68 - Al-Qalam Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Nuuni[227] Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika! [227] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
(2) Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.
(3) Kandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).
(4) Rwose mu by’ukuri ufite ubupfura buhambaye.
(5) Bityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,
(6) Umusazi muri mwe (uwo ari we).
(7) Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.
(8) Bityo, ntukumvire abahinyura.
(9) Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).
(10) Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,
(11) Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),
(12) Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha,
(13) Uw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se)[228]. [228]-Umuntu uvugwa muri iyi mirongo ni uwitwa Al Walid ibun al Mughirat, umwe mu babangikanyamana b’i Maka warwanyaga Intumwa y’Imana Muhamadi.
(14) Yitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),
(15) Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”
(16) Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).
(17) Mu by’ukuri (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera.
(18) Ariko ntibavuze (In-sha-Allah, Imana nibishaka).
(19) Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye.
(20) (Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira.
(21) Nuko bucyeye barahamagarana,
(22) Bagira bati “Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura. ”
(23) Nuko bagenda bongorerana,
(24) (Bagira bati) “Uyu munsi ntihagire umukene n’umwe uwubinjiranamo (umurima).
(25) Nuko bazinduka baganayo (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi (bwo kwima abakene).
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 68 - Al-Qalam الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:33 pm | |
| (26) Maze bawubonye baravuga bati “Mu by’ukuri twayobye (inzira)!”
(27) Ahubwo twimwe (umusaruro wawo kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene).
(28) Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati “Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)?”
(29) Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”
(30) Nuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bavebana,
(31) Baravuga bati “Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri twari abarengera (imbibi za Allah).”
(32) Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu.
(33) Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi) bimera! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi.
(34) Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo.
(35) Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi?
(36) Ese mwabaye mute? Mubona ibintu mute?
(37) Cyangwa mwaba mufite igitabo musomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)!
(38) Mu by’ukuri mukaba mufitemo (muri icyo gitabo) aho mukura ibyo?
(39) Cyangwa mudufiteho amasezerano ntakuka afite agaciro kugeza ku munsi w’imperuka yo kuzabona ibyo mwifuza?
(40) Babaze (yewe Muhamadi) uti “Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)?”
(41) Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri.
(42) (Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore[229] [229]-Imyemerere ya Isilamu igaragaza ko Allah afite ibimuranga, bimwe bikaba bihuje inyito n’iby’ibiremwa ariko bidahuje imiterere, kuko Allah atagira icyo asa na cyo. Imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi igaragaza ko ku munsi w’imperuka Allah azereka ibiremwa bye igice cyo hepfo cy’ukuguru kwe (umurundi). Icyo gihe abemeramana bazubamira Allah, ariko abajyaga bubamira Allah ku isi bagamije kwiyerekana, ntibizabashobokera.
(43) Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).
(44) Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.
(45) Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.
(46) Cyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?
(47) Ahubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?
(48) Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.
(49) Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.
(50) Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane.
(51) Kandi iyo abahakanye bumvise urwibutso (Qur’an), bakurebesha indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati “Rwose ni umusazi.”
(52) Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.
|
| | | | 68 - Al-Qalam | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |