|
| 55 - Ar-Rahmaan | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 55 - Ar-Rahmaan الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:18 pm | |
| 55 - Ar-Rahmaan Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Nyirimpuhwe (Allah),
(2) Yigishije (umuntu) Qur’an,
(3) Yaremye umuntu,
(4) Amwigisha gusobanura (mu buryo bwumvikana).
(5) Izuba n’ukwezi bigendera ku mubare (no kuri gahunda ya Allah).
(6) N’ibyatsi birandaranda ndetse n’ibiti, byose birubama (bikicisha bugufi imbere ya Allah).
(7) N’ikirere yagihanitse hejuru cyane (y’isi) ndetse ashyiraho n’ibipimo (bya buri kintu)
(8) Kugira ngo mutarengera mu bipimo (byagenwe).
(9) Bityo, mujye mutanga ibipimo byuzuye kandi ntimukibishe iminzani.
(10) N’isi (Allah) yayishyiriyeho ibiremwa.
(11) Irimo imbuto n’imitende ifite imbuto zitwikiriwe n’ibishishwa,
(12) Ndetse n’impeke ziri mu bishishwa (byazo); iz’inyamisogwe n’izihumura.
(13) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(14) (Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba,
(15) Anarema amajini mu birimi by’umuriro.
(16) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(17) (Ni We) Nyagasani w’Uburasirazuba bubiri akaba na Nyagasani w’Uburengerazuba bubiri[219]. [219] Uburasirazuba bubiri buvugwa muri uyu murongo wa Qur’an, ni ahantu izuba rirasira mu itumba n’aho rirasira mu Mpeshyi. Naho Uburengerazuba bubiri ni ahantu izuba rirengera mu itumba ndetse n’aho rirengera mu Mpeshyi.
(18) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(19) Yaretse inyanja ebyiri (ifite amazi y’urubogobogo n’indi y’urwunyunyu) zirahura;
(20) Hagati yazo hari urubibi zitarenga (ruzitandukanya kugira ngo zitivanga).
(21) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(22) Muri zo havamo amasaro arabagirana (Lu-ulu-u) na Marijani[220]. [220] Mar’jaani: Ni bumwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro aboneka mu mazi.
(23) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(24) Kandi (Allah ni We) ufite ububasha ku mato manini agendera mu nyanja, ameze nk’imisozi.
(25) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 55 - Ar-Rahmaan الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:19 pm | |
| (26) Buri ikiyiriho (isi) cyose kizapfa,
(27) Maze hasigare gusa uburanga butagatifu bwa Nyagasani wawe, Nyirikuzo n’icyubahiro.
(28) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(29) Buri cyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kiramusaba (ibyo cyifuza). Naho We buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa).
(30) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(31) Yemwe matsinda abiri (y’abantu n’amajini), tuzabacira imanza (ku munsi w’imperuka).
(32) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(33) Yemwe majini namwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’ububasha (bwa Allah).
(34) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(35) Muzohererezwa ikibatsi cy’umuriro n’umuringa (washongeshejwe), kandi ntimuzitabara.
(36) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(37) (Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize.
(38) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(39) Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini uzagira icyo abazwa ku bijyanye n’ibyaha bye (kuko bizaba bizwi neza)
(40) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(41) Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa zifatiwe mu bihorihori n’ibirenge byazo.
(42) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(43) Uyu ni umuriro wa Jahanamu inkozi z’ibibi zajyaga zihinyura!
(44) Bazaba bagenda bagaruka hagati yawo n’amazi yatuye, ashyushye cyane.
(45) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(46) Ariko wa wundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru).
(47) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(48) (Ubwo busitani buzaba burimo ibiti) bifite amashami acucitse kandi atoshye.
(49) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(50) Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo amasoko abiri atemba.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 55 - Ar-Rahmaan الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:19 pm | |
| (51) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(52) Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo ubwoko bubiri bwa buri rubuto.
(53) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(54) Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi.
(55) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(56) (Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore bubika amaso yabo (kubera ikinyabupfura), batigeze bagira umuntu cyangwa ijini babakoraho kuva na mbere (bakiri amasugi).
(57) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(58) (Bazaba bafite ubwiza) nk’ubw’amabuye y’agaciro ya Yaquut[221] na Marjani. [221] Yaaquut: Ni bumwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro rifite ibara ritukura ryererutse.
(59) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(60) Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza?
(61) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(62) Kandi uretse n’ubwo (busitani) bubiri, hari ubundi busitani bubiri.
(63) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(64) (Bufite) ibara ry’icyatsi cyijimye.
(65) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(66) Muri ubwo (busitani) bwombi, (naho) hazaba harimo amasoko abiri avubura amazi.
(67) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(68) Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo imbuto, imitende n’imikomamanga.
(69) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(70) Hazaba harimo abagore beza b’imico myiza.
(71) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(72) Hazaba harimo abagore biyubashye bahora mu mahema.
(73) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(74) Mbere y’abo (bagabo bazaba bahawe), nta muntu cyangwa ijini wigeze ubakoraho,
(75) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(76) (Abagabo babo) bazajya begama ku misego y’icyatsi, n’amagodora meza anepa atatse neza.
(77) None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
(78) Izina rya Nyagasani wawe, Nyirubuhambare n’icyubahiro, ryuje ubutungane n’imigisha.
|
| | | | 55 - Ar-Rahmaan | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |