49 - Al-Hujuraat
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Yemwe abemeye! Ntimukajye mugira ibyo mufataho ibyemezo mbere ya Allah n’Intumwa ye. Kandi mujye mugandukira Allah; mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(2) Yemwe abemeye! Ntimukajye murangurura amajwi yanyu ngo muce mu ijambo Umuhanuzi (Muhamadi) igihe ari kuvuga, kandi ntimukajye muzamura amajwi yanyu igihe muvugana na We nk’uko mubigenza hagati yanyu; kugira ngo ibikorwa byanyu bitazaba imfabusa mutabizi.

(3) Mu by’ukuri ba bandi bacisha bugufi amajwi yabo imbere y’Intumwa ya Allah; ni bo Allah yejeje imitima kubera kumugandukira. Bazababarirwa banahabwe ibihembo bihambaye.

(4) Mu by’ukuri ba bandi baguhamagara (mu ijwi riranguruye) bari inyuma y’urugo (iwawe); abenshi muri bo nta bwenge bagira.

(5) Nyamara iyo baza kwihangana kugeza usohotse ubasanga, byari kuba byiza kuri bo. Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(6) Yemwe abemeye! Inkozi y’ibibi niramuka ibazaniye inkuru, mujye mushishoza kugira ngo mudahohotera abantu mutabizi, maze mukaza kwicuza ibyo mwakoze.

(7) Kandi mumenye ko Intumwa ya Allah iri muri mwe. Iyo iza kubumvira muri byinshi, mwari kuba mu bizazane. Ariko Allah yabakundishije ukwemera anagutaka mu mitima yanyu, abangisha ubuhakanyi n’ubwangizi ndetse no kwigomeka. Abo ni bo bayobotse by’ukuri.

(8) Izo ni ingabire n’inema bya Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(9) Kandi amatsinda abiri y’abemeramana naramuka arwanye, mujye muyunga, ariko rimwe muri yo niryigomeka ku rindi (nyuma yo kungwa), mujye murirwanya kugeza ubwo rigarukiye itegeko rya Allah. Niryisubiraho, mujye mubunga mu butabera mutabogamye. Mu by’ukuri Allah akunda abatabogama.

(10) Mu by’ukuri abemeramana ni abavandimwe. Bityo, mujye mwunga abavandimwe banyu (igihe bashyamiranye), kandi mugandukire Allah kugira ngo mugirirwe impuhwe.

(11) Yemwe abemeye! Ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Kandi n’abagore ntibagasuzugure abagore bagenzi babo, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Ntimugasebanye kandi ntimugahimbane amazina mabi (atesha agaciro abandi). Mbega ukuntu ari amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemeramana! Kandi ba bandi baticuza, abo ni bo nkozi z’ibibi.

(12) Yemwe abemeye! Mujye mwirinda kenshi gukeka (bagenzi banyu), kuko rimwe na rimwe gukeka ari icyaha. Kandi ntimukanekane[213] cyangwa ngo musebanye. Ese umwe muri mwe yakwemera kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye? (Ntawabyemera!) Ngaho nimubireke kandi mugandukire Allah. Mu by’ ukuri, Allah ni Uwakira bihebuje ukwicuza, Nyirimbabazi.
[213] Uyu murongo urabuza abantu gucukumbura no gushaka kumenya ibyo abandi babahishe batifuza ko babimenya.

(13) Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose.

(14) Abarabu bo mu cyaro (batuye mu butayu) baravuze bati “Twaremeye!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayisilamu”, kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, nta cyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.

(15) Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri.

(16) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murigisha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi? Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.”

(17) Barakuratira ko babaye Abayisilamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti “Mwindatatira ubuyisilamu bwanyu (mwibwira ko ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni We wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri.”

(18) Mu by’ukuri Allah azi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.