منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 46 - Al-Ahqaf

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

46 - Al-Ahqaf Empty
مُساهمةموضوع: 46 - Al-Ahqaf   46 - Al-Ahqaf Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:57 pm

46 - Al-Ahqaf
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Haa Miim[210].
[210] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(3) Ntitwaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri, ndetse binagenerwa igihe ntarengwa (bizabaho). Nyamara ba bandi bahakanye, ibyo baburirwa barabyirengagiza.

(4) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabona ibyo musenga bitari Allah! Ngaho nimunyereke icyo byaremye ku isi, cyangwa se uruhare byagize mu (iremwa ry)’ibirere? Ngaho nimunzanire igitabo (cyahishuwe) mbere y’iki (Qur’an) cyangwa ibisigisigi by’ubumenyi (bigaragaza ukuri kw’ibyo musenga), niba koko muri abanyakuri.”

(5) Ni nde wayobye kurusha wa wundi usenga ibitari Allah, bitanashobora kumusubiza kuzageza ku munsi w’imperuka? Ndetse bikaba bitanamenya ko babisaba.

(6) N’igihe abantu bazakoranywa (ku munsi w’imperuka, ibyo basengaga) bizababera abanzi, ndetse binahakane kuba barabisengaga.

(7) N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi bahakanye ukuri (Qur’an) igihe kubagezeho, baravuga bati “Ubu ni uburozi bugaragara.”

(8) Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)! Vuga uti “Niba narayihimbye, nta cyo mwamarira kuri Allah (aramutse ashatse kubimpanira). Ni We uzi neza ibyo muyivugaho muyisebya. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”

(9) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara.”

(10) Babaze (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) ibaye ituruka kwa Allah mukaba muyihakana; nyamara umwe muri bene Isiraheli[211] ahamya ko ari nka yo (ari ukuri nka Tawurati), akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)!” Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
[211] Umwe muri bene Isiraheli uvugwa muri uyu murongo ni Abdullahi bun Salaam, Umuyahudi wabaye Umuyisilamu ndetse akaba yari n’umwe mu basangirangendo b’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’umugisha).

(11) Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera.” Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati “iki ni ikinyoma gishaje!”

(12) Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni igitabo gihamya ibyakibanjirije, kiri mu rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi z‘ibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza.

(13) Mu by’ukuri ba bandi bavuze bati “Nyagasani wacu ni Allah, hanyuma bagashikama (ku kuri), nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira.”

(14) Abo ni abantu bo mu Ijuru, bazaribamo ubuziraherezo nk’ingororano z’ibyo bajyaga bakora.

(15) Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho anamubyarana umuruho; kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu, kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanagera ku myaka mirongo ine; maze akavuga ati “Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri nkwicujijeho kandi rwose ndi mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”

(16) Abo ni bo twakirira ibyiza bakora tukanirengagiza ibibi byabo. (Bazaba ari) abantu bo mu Ijuru ku bw’isezerano ry’ukuri basezeranyijwe.

(17) Naho wa wundi wabwiye ababyeyi be amagambo yo kubinuba (ubwo bamuhamagariraga kwemera Allah n’izuka) agira ati “Ese muransezeranya ko nzazurwa mu gihe hari ibisekuru byahise mbere yanjye (bitigeze bizurwa)? Mu gihe (ababyeyi be) bitabaza Allah bamubwira bati “Wo kanyagwa we wakwemeye! Rwose isezerano rya Allah ni ukuri.” Ariko we akavuga ati “Ibi nta kindi biri cyo usibye ko ari inkuru z’abo hambere.”

(18) Abo ni bo bahamwe n’imvugo (y’ibihano) nk’iyahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri ni abanyagihombo.

(19) Kandi bose bafite inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, kugira ngo (Allah) azabagororere ingororano zabo zuzuye kubera ibikorwa byabo. Kandi ntibazigera bahuguzwa.

(20) Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Mwapfushije ubusa ibyiza byanyu mu buzima bw’isi mubyinezezamo. Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguza kubera uko mwajyaga mwibona ku isi bitari mu kuri, no kubera ko mwajyaga mwigomeka (ku mategeko ya Allah).”

(21) Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe w’aba Adi (Intumwa Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye ahitwa Ah’qaf[212] -kandi mbere ye na nyuma ye haje ababurizi- avuga ati “Ntimukagire undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana).”
[212] Ni izina ry’ahantu mu majyepfo y’umwigimbakirwa w’Abarabu, kuri ubu ni mu gihugu cya Oman.

(22) Baravuga bati “Ese uje kudukura ku mana zacu? (Turabyanze!) Ngaho tuzanire ibyo udusezeranya (ibihano) niba koko uri umwe mu banyakuri.”

(23) (Hudu) aravuga ati “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’ibyo bihano) buri kwa Allah. Kandi ibyo mbagezaho ni ibyo natumwe, ariko rwose mbona muri abantu b’injiji.”

(24) Maze babonye (igicu cy’ibihano) gikwiriye mu kirere kigana mu bibaya byabo (bari batuyemo, baracyishimira) maze baravuga bati “Iki gicu kiraduha imvura.” (Hudu arababwira ati) “Ahubwo ni ibyo mwasabaga ko byihutishwa. Ni umuyaga urimo ibihano bibabaza”,

(25) Urimbura buri kintu cyose (uhuye na cyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi.



46 - Al-Ahqaf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

46 - Al-Ahqaf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 46 - Al-Ahqaf   46 - Al-Ahqaf Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:57 pm


(26) Kandi rwose (aba Adi) twabahaye ubutware tutigeze duha mwebwe (Abakurayishi). Tunabaha amatwi, amaso n’imitima (kugira ngo batekereze), nyamara amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imitima yabo, nta cyo byabamariye kubera ko bahakanaga amagambo ya Allah. Nuko bagotwa (n’ibihano) by’ibyo bakerensaga.

(27) Kandi rwose (nyuma y’iyo midugudu y’aba Adi), twarimbuye imidugudu ibakikije (yemwe bantu b’i Maka), kandi twakomeje kubagaragariza ibitangaza binyuranye kugira ngo bisubireho (ariko bakomeza kwinangira).

(28) Ese kuki izo mana zabo basengaga mu cyimbo cya Allah (bibwira ko) zibamwegereza zitabatabaye? Ahubwo zarabatengushye (mu gihe bahanwaga). Ibyo ni ingaruka z’ikinyoma cyabo ndetse n’iz’ibyo bahimbaga.

(29) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakwerekezagaho itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Qur’an, ubwo yakurikiranaga (isomwa ryayo) yaravuze ati “Nimuceceke.” Nuko imaze gusomwa, asubira kuburira magenzi yayo.

(30) Aravuga ati “Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyakibanjirije ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse”,

(31) “Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire umuvugabutumwa wa Allah (ibyo abahamagarira), kandi munamwemere. (Allah) azababarira ibyaha byanyu anabarinde ibihano bibabaza.”

(32) Kandi na wa wundi utazumvira umuvugabutumwa wa Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cye (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara.

(33) Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari We ushobora guha ubuzima abapfuye? Yego! Rwose ni We ufite ubushobozi kuri buri kintu.

(34) Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?” Bavuge bati “Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu.” (Allah) ababwire ati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”

(35) Bityo (yewe Muhamadi) ihangane nk’uko Intumwa zari zifite ubutagamburuzwa zihanganye. Ntuzihutire kubasabira (ibihano). Umunsi bazabona ibyo basezeranyijwe (ibihano), bazaba nk’aho nta gihe bamaze ku isi usibye isaha imwe y’amanywa. Ibi ni ubutumwa (mugejejweho). Ese hari abandi bakorekwa uretse abantu b’inkozi z’ibibi?



46 - Al-Ahqaf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
46 - Al-Ahqaf
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Al-Ahqaf
» Al-Ahqâf
» Al-Ahqâf
» Al-Ahqaf
» Al-Ahqaf

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: