|
| 44 - Ad-Dukhaan | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 44 - Ad-Dukhaan الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:48 pm | |
| 44 - Ad-Dukhaan Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Haa Miim[206]. [206] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu bice (amasura) byatambutse.
(2) Ndahiye igitabo (Qur’an) gisobanutse.
(3) Mu by’ukuri twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi).
(4) Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba...).
(5) Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri ni twe twohereza (Intumwa),
(6) Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(7) Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ari We musenga wenyine).
(8) Nta yindi mana iriho itari We (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na We Nyagasani w’abakurambere banyu.
(9) Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira.
(10) Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara,
(11) Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza.
(12) (Bazavuga bati) “Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri turi abemeramana!”
(13) Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibasobanurira?
(14) Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati “Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi.”
(15) Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi).
(16) Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye, mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze).
(17) Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo Intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho,
(18) (Irababwira iti) “Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yizewe iboherejwemo.”
(19) “Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara.”
(20) “Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.”
(21) “Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi).”
(22) (Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).”
(23) (Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.”
(24) (Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.”
(25) (Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki,
عدل سابقا من قبل أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn في الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:09 pm عدل 1 مرات |
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 44 - Ad-Dukhaan الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:48 pm | |
| (26) Ibihingwa n’amazu meza,
(27) Naho umudendezo babagamo banezerewe!
(28) Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu.
(29) Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra[207] kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa). [207] Ibn Abasi yavuze ko iyo umwemeramana apfuye, ahantu yajyaga yubama asenga ndetse n’amarembo yo mu kirere ibikorwa bye byajyaga binyuzwamo bizamuka, bigira agahinda bikamuririra. Naho iyo umuhakanyi apfuye ntibimuririra.
(30) Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza,
(31) Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba no mu bakabya.
(32) (Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo),
(33) Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara.
(34) Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati:
(35) “Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa,
(36) Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).
(37) Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i[208], ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi. [208] Tubba’i : Bari abami bo mu gihugu cya Yemen.
(38) Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina.
(39) Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
(40) Mu by’ukuri umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose.
(41) Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
(42) Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
(43) Mu by’ukuri igiti cya Zaqumu,
(44) Kizaba amafunguro y’umunyabyaha,
(45) (Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda,
(46) Nko gutogota kw’amazi yatuye.
(47) (Hazatangwa itegeko rigira riti) “Nimumufate mumukururire mu muriro rwagati (uguramana)”,
(48) “Maze mumusuke amazi yatuye mu mutwe nk’igihano.”
(49) (Maze abwirwe annyegwa ati) “Sogongera! Mu by’ukuri (wajyaga wibwira ko) uri umunyacyubahiro, umunyabuntu”
(50) Mu by’ukuri iki ni cyo (gihano) mwajyaga mushidikanyaho.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 44 - Ad-Dukhaan الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:49 pm | |
| (51) Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru),
(52) Mu busitani n’amasoko.
(53) Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri (umwambaro ukoze mu budodo bw’amagweja) yorohereye ndetse n’iremereye, (bicaye) bateganye.
(54) Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).
(55) Bazarisabiramo imbuto (z’ubwoko bwose), batekanye.
(56) Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana.
(57) Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye!
(58) Mu by’ukuri (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo).
(59) Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).
|
| | | | 44 - Ad-Dukhaan | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |