منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(جميع المقالات المنشورة تعبِّر عن رأي كُتَّابها ولا تعبِر بالضرورة عن رأي المنتدى)
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه)

(فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 6 - Al-An'aam

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:27 pm

6 - Al-An'aam
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, We waremye ibirere n’isi, akanashyiraho umwijima n’urumuri, nyamara ba bandi bahakanye Nyagasani wabo bamunganya n’ibindi (biremwa).

(2) Ni We wabaremye mu ibumba, maze abagenera igihe (cyo kubaho hano ku isi), anagena ikindi gihe kizwi na We (umunsi w’imperuka). Hanyuma mwe (nyuma y’ibyo) mugashidikanya (ku bushobozi bwa Allah bwo kuzazura abapfuye).

(3) Kandi Allah ni We (Mana yonyine ikwiye gusengwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mugeraho (byose).

(4) Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo kibageraho ngo babure kugitera umugongo.

(5) Rwose bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho, ariko nta kabuza bazagerwaho n’inkuru y’ibyo bakerensaga (ko ari ukuri).

(6) Ese ntibabona ko twarimbuye abantu benshi mbere yabo twari twarahaye ubushobozi ku isi tutigeze duha mwe (abahakanyi)? Twabamanuriye imvura nyinshi (barakungahara), ndetse tubashyiriraho imigezi itemba aho batuye. Nuko turabarimbura kubera ibyaha byabo, maze turema abandi bantu nyuma yabo.

(7) N’iyo tuza kuguhishurira (yewe Muhamadi) igitabo cyanditse ku mpapuro maze bakagikozaho intoki zabo, ba bandi bahakanye bari kuvuga bati “Iki ni uburozi bugaragara.”

(8) Baranavuze bati “Kuki atamanuriwe Malayika (wo kutwemeza ko ari Intumwa koko)?” Nyamara n’iyo tuza kumanura umumalayika (bagahakana), hari guhita hacibwa iteka (ryo kubarimbura) kandi ntibari kurindirizwa.

(9) N’iyo tuza kugira umumalayika Intumwa, twari kumuha ishusho y’umuntu, kandi twari kuba tubashyize mu rujijo nk’urwo barimo.

(10) Kandi mu by’ukuri Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, ariko abazisuzuguye muri bo bagoswe n’ibyo bajyaga bakerensa (ibihano).

(11) Vuga uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.”

(12) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?” Vuga uti “Ni ibya Allah.” Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). Rwose azabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Ba bandi bihombeje ubwabo ni bo batemera (Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka).

(13) Kandi ibituje (n’ibigenda) mu ijoro n’amanywa byose ni ibye (Allah). Kandi ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(14) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese nagira inshuti ikindi kitari Allah, ari We wahanze ibirere n’isi, kandi ari We utanga amafunguro ariko we ntayahabwe?” Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah).” Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana.

(15) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ntinya ibihano by’umunsi uhambaye ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye.”

(16) Uzarindwa (ibihano) kuri uwo munsi, rwose (Allah) azaba amugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi igaragara.

(17) Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari We. Aramutse anaguhaye icyiza (ntawakikuvutsa) kuko ari Ushobora byose.

(18) Ni We Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be, kandi ni We Nyirubugenge buhambaye, Uzi byose.

(19) Vuga (ubabaza) uti “Ni ikihe kintu gisumba ibindi mu buhamya (cyabemeza ukuri kw’ibyo mvuga)?” Vuga (ubasubiza) uti “ Allah ni We muhamya hagati yanjye namwe; kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho. Ese mu by’ukuri muhamya ko hari izindi mana zibangikanye na Allah?” Vuga uti “Simbihamya!” Vuga uti “Mu by’ukuri We ni Imana imwe. Kandi rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya na byo.”

(20) Ba bandi twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi) nk’uko bazi abana babo. Ba bandi bihombeje ubwabo ni bo betemera (Muhamadi n’ibyo yahishuriwe).

(21) Ni na nde waba umuhemu kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uhinyura amagambo ye? Mu by’ukuri ababangikanyamana ntibazigera batsinda.

(22) N’umunsi tuzabakoranya bose, maze tukabwira ababangikanyije (Allah) tuti “Ese bya bigirwamana byanyu mwizeraga (ko hari icyo byabamarira) biri he?”

(23) Hanyuma nta kindi kizaba igisubizo cyabo ubwo bazaba bageragezwa (bahatwa ibibazo) uretse kuvuga bati “Turahiye ku izina rya Allah, Nyagasani wacu! Ntitwari ababangikanyamana.”

(24) Reba uko bibeshyera (bahakana ko babangikanyije Allah)! (Unarebe) uko ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah) byabatengushye!

(25) No muri bo hari abagutega amatwi (usoma Qur’an), ariko twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Kandi iyo babonye buri kimenyetso (kigaragaza ukuri), ntibacyemera; kugeza ubwo bakugezeho bakugisha impaka, maze ba bandi bahakanye bakavuga bati “Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere.”



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:28 pm


(26) Kandi babuza (abantu) kumukurikira (Muhamadi), na bo ubwabo bakamugendera kure. Kandi nta wundi baba boreka (iyo bakora ibyo) uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya.

(27) Iyo uza kubabona igihe bazaba bahagaritswe imbere y’umuriro, bavuga bati “Iyaba twari dusubijwe (ku isi), ntitwakongera guhinyura amagambo ya Nyagasani wacu, kandi twaba mu bemera.”

(28) (Si uko biri) ahubwo ibyo bahishaga mbere byarabagaragariye. N’iyo bagarurwa (ku isi), rwose basubira mu byo babujijwe. Kandi mu by’ukuri ni abanyabinyoma.

(29) Baranavuze bati “Nta bundi (buzima buzabaho) uretse ubuzima bwacu (turimo) ku isi, kandi nta n’ubwo tuzazurwa (ku munsi w’imperuka).

(30) Iyo uza kubabona igihe bazaba bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo, ababwira ati “Ese ibi (izuka) si ukuri?” Bavuge bati “Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu!” Ababwire ati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”

(31) Rwose ba bandi bahinyuye kuzahura na Allah (ku munsi w’izuka) barahombye, kugeza ubwo imperuka ibagezeho ibatunguye, bakavuga bati “Mbega akaga tugize kubera ibyo twirengagije (gukora) ku isi!” Bazaba bikoreye imitwaro (ibyaha) ku migongo yabo. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye!

(32) Kandi ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza. Ariko ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (ijuru) ni bwo bwiza kuri ba bandi batinya (Allah). Ese nta bwenge mugira?

(33) Rwose tuzi ko uterwa agahinda cyane n’ibyo bavuga, ariko mu by’ukuri ntabwo ari wowe baba bahinyura, ahubwo inkozi z’ibibi ziba zihakana nkana ibimenyetso bya Allah.

(34) Kandi rwose Intumwa zakubanjirije zarahinyuwe ariko zihanganira uguhinyurwa no gutotezwa, kugeza ubwo ubutabazi bwacu buzigezeho. Ndetse ntawahindura amagambo (isezerano) ya Allah. Kandi mu by’ukuri wagezweho n’inkuru (z’uko twatabaye) Intumwa (zakubanjirije).

(35) Niba (wowe Muhamadi) uremererwa no guhakana kwabo (ukaba udashobora kubyihanganira), nubishobora uzashake inzira yo mu butaka cyangwa urwego rwakugeza mu kirere kugira ngo ubazanire igitangaza (kandi ntiwabishobora, bityo jya wihangana). N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubahuriza ku muyoboro w’ukuri, uramenye ntuzabe mu njiji.

(36) Mu by’ukuri abemera (ibyo ubahamagarira) ni ba bandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa.

(37) Baranavuze bati “Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi.”

(38) Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabyo ni ho bizakoranyirizwa.

(39) Ba bandi bahinyuye amagambo yacu ni ibipfamatwi bakaba n’ibiragi; bari mu mwijima. Uwo Allah ashaka amurekera mu buyobe ndetse n’uwo ashaka amuyobora inzira igororotse.

(40) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese ibihano bya Allah biramutse bibagezeho cyangwa mukagerwaho n’imperuka, hari undi mwakwiyambaza utari Allah, niba koko muri abanyakuri?”

(41) Ahubwo ni We wenyine mwakwiyambaza, maze yabishaka akabakiza ibyo mumwiyambajemo, nuko mugahita mwibagirwa ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo bishoboye).

(42) Rwose twohereje (Intumwa) ku miryango (umat) yakubanjirije, nuko (abahakanye) tubateza ibizazane n’uburwayi kugira ngo bace bugufi.

(43) None se kuki ibihano byacu byabagezeho ntibace bugufi? Ahubwo imitima yabo yaranangiye, ndetse na Shitani abakundisha ibyo bakoraga.

(44) Ubwo bari bamaze kwibagirwa ibyo bibukijwe, twabafunguriye imiryango ya buri kintu, kugeza ubwo badamarajwe n’ibyo bahawe, nuko tubahana tubatunguye, maze bariheba.

(45) Nuko ba bandi b’inkozi z’ibibi bararimburwa kugeza ku wa nyuma. Kandi ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.

(46) Vuga (ubwira abahakanyi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?” Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo!

(47) Vuga uti “Nimumbwire! Ibihano bya Allah biramutse bibagezeho bitunguranye cyangwa ku mugaragaro, hari abandi bakorekwa uretse abantu b’abanyabyaha?”

(48) Nta kindi gituma twohereza Intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) zinababurire. Bityo, abazemera bakanakora ibikorwa bitunganye, nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira.

(49) Naho abahinyuye ibimenyetso byacu, bazagerwaho n’ibihano kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).

(50) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa.” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza?”



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:29 pm


(51) Yikoreshe (Qur’an) uburira ba bandi bafite ubwoba bwo kuzakoranyirizwa kwa Nyagasani wabo, ko nta wundi murinzi utari We (Allah) cyangwa uwabavuganira. (Ibyo bikore) kugira ngo bamugandukire.

(52) Kandi ntukirukane ba bandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa na We[87]. Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo nta cyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu.
[87] Uyu murongo wahishuwe ubwo ibikomerezwa by’Abakurayishi byasabaga Intumwa Muhamadi kwirukana abakene n’abanyantege nke bari barayemeye, kugira ngo na byo bibone kuyikurikira; nuko uyu murongo uza umubuza kubikora.

(53) Uko ni na ko bamwe mu bantu twabagize ibigeragezo ku bandi (bamwe tubagira abakire abandi tubagira abakene) kugira ngo (abahakanyi b’abakire) bavuge bati "Ese aba (bakene b’abemera) ni bo Allah yagabiye (kumuyoboka) muri twe (maze twe aratwihorera)?" Ese Allah ntazi neza abashimira?

(54) Kandi abemera ibimenyetso byacu nibaza bakugana, ujye ubaramutsa uvuga uti “Salamu alaykum (mugire amahoro!)” Nyagasani wanyu yiyemeje kugira impuhwe kugira ngo uzakora ikibi muri mwe kubera ubujiji, maze nyuma yo kugikora akicuza akanakora ibikorwa byiza (azamubabarire). Mu by’ukuri We (Allah) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(55) Uko ni na ko dusobanura ibimenyetso, kugira ngo inzira y’inkozi z’ibibi isobanuke.

(56) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Rwose, njye nabujijwe kugaragira ibyo mwambaza bitari Allah.” Vuga uti “Sinakurikira irari ryanyu kuko ndamutse mbikoze, naba nyobye kandi sinaba ndi mu bayobotse.”

(57) Vuga uti “Mu by’ukuri njye nishingikirije ibimenyetso bigaragara bituruka kwa Nyagasani wanjye, ariko mwarabihinyuye. Singenga ibyo musaba ko byihutishwa (ibihano by’umuriro). Nta wundi ugenga icyo cyemezo uretse Allah; akiranura mu kuri kandi ni We Mukiranuzi uhebuje.”

(58) Vuga uti “Iyo nza kuba ngenga ibyo musaba ko byihutishwa, ikibazo kiri hagati yanjye namwe cyari kuba cyarakemutse. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.”

(59) Ni na We ufite imfunguzo z’ibitagaragara, ntawe uzizi uretse We (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja, ndetse nta n’ikibabi gihanuka usibye ko aba akizi. Nta mbuto iri mu mwijima wo mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye usibye ko cyavuzwe mu gitabo gisobanutse.

(60) Ni na We ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa. Hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nk’abazutse) kugira ngo igihe cyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga.

(61) Ni na We Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be. Anaboherereza abagenzuzi (abamalayika babarura ibikorwa byanyu), kugeza ubwo umwe muri mwe urupfu rumugezeho; Intumwa zacu (Abamalayika) zikamukuramo roho zitajenjeka.

(62) Hanyuma bazasubizwa kwa Allah, umugenga wabo w’ukuri. Rwose ni We ufite ububasha (bwo guca imanza) kandi ni na We wihuta kurusha abandi mu kubarura.

(63) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti): Mu by’ukuri (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira.”

(64) Vuga uti “Allah ni We ukibakiza (icyago) ndetse n’andi makuba yose, hanyuma (mukabirengaho) mukamubangikanya.”

(65) Vuga uti “Ni We wenyine ushobora kuboherereza ibihano biturutse hejuru yanyu cyangwa munsi y’ibirenge byanyu, cyangwa akabagira udutsiko tutavuga rumwe, maze akumvisha bamwe muri mwe ubukana bw’abandi (mu mirwano).” Dore uburyo tubasobanurira ibimenyetso (byacu) kugira ngo basobanukirwe.

(66) Ariko abantu bawe barayihinyuye (Qur’an) kandi ari yo kuri. Vuga uti “Ntabwo ndi umuhagararizi wanyu!”

(67) Buri nkuru (yavuzwe muri Qur’an) igira aho ihera n’aho irangirira, kandi muzamenya (ukuri kwabyo).

(68) Kandi nubona abakerensa amagambo yacu, ujye ubitarura kugeza ubwo binjiye mu kindi kiganiro. Kandi Shitani nakwibagiza, nyuma yo kwibuka ntuzicarane n’inkozi z’ibibi.

(69) Ba bandi batinya (Allah) nta cyo bazabazwa (ku by’abakerensa), uretse kubibutsa kugira ngo batinye (Allah).

(70) Unareke ba bandi bagize idini ryabo umukino n’ikidafite umumaro, bakanashukwa n’ubuzima bw’isi. Kandi ubibutse uyifashishije (Qur’an) kugira ngo hatazagira roho (muri roho zabo) yorekwa kubera ibyo yakoze. Nta wundi murinzi utari Allah cyangwa uwayivuganira. N’ubwo yatanga incungu iyo ari yo yose ntiyakwakirwa. Abo ni bo boretswe kubera ibyo bakoze. Bazahabwa ikinyobwa (cy’amazi) yatuye n’ibihano bibabaza kubera ibyo bahakanaga.

(71) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese dusenge ibitari Allah, bidafite icyo byatumarira cyangwa byadutwara, maze dusubire mu buhakanyi nyuma y’uko Allah atuyoboye? (Ubwo twaba tubaye) nk’uwayobejwe na Shitani arindagira ku isi, kandi afite inshuti zimuhamagarira kuyoboka (zimubwira ziti) ‘Dusange’.” Vuga uti “Mu by’ukuri umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo, kandi twategetswe kwicisha bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose”,

(72) No guhozaho iswala[88], ndetse no kumutinya (Allah); kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.
[88] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

(73) Ni na we waremye ibirere n’isi mu kuri, (uzirikane) n’umunsi azavuga ati “Ba”, bikaba! Imvugo ye ni ukuri. Azaba yihariye ubwami bwuzuye umunsi impanda izavuzwa. Ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, kandi ni We Nyirubugenge buhambaye, Uzi byose.

(74) Unibuke ubwo Aburahamu yabwiraga se, Azara ati “Ese urafata ibigirwamana ukabigira Imana usenga? Mu by’ukuri ndabona wowe n’abantu bawe muri mu buyobe bugaragara.”

(75) Uko ni na ko tweretse Aburahamu ubwami bw’ibirere n’ubw’isi, kugira ngo abe mu bizera badashidikanya.



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:29 pm


(76) Ubwo ijoro ryari rimwiriyeho akabona inyenyeri yaravuze ati “Uyu ni Nyagasani wanjye.” Nuko izimiye, aravuga ati “Sinkunda ibizimira.”

(77) Maze abonye ukwezi kubanduye (kumurika cyane) aravuga ati “Uyu ni Nyagasani wanjye.” Nuko kwijimye, aravuga ati “Nyagasani wanjye aramutse atanyoboye, rwose naba umwe mu bantu bayobye.”

(78) Hanyuma abonye izuba rirashe, aravuga ati “Uyu ni Nyagasani wanjye, (kuko) arabiruta.” Maze rirenze, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose njye nitandukanyije n’ibyo mubangikanya (na Allah).”

(79) Mu by’ukuri njye nerekeje uburanga bwanjye ku wahanze ibirere n’isi. Niyeguriye kugaragira Allah wenyine, kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.

(80) Maze abantu be bamugisha impaka, aravuga ati “Ubu koko murangisha impaka kuri Allah kandi yaranyoboye? Sinatinya ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo byantwara), usibye icyo Nyagasani wanjye yashaka (ko kimbaho). Nyagasani wanjye azi buri kintu cyose. Ese ubwo ntimutekereza?”

(81) “Ni gute natinya ibyo mubangikanya Allah, kandi mwe mudatinya ko mwabangikanyije Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa)? Ubwo se ni irihe tsinda muri yombi rikwiye kugira ituze niba koko mufite ubumenyi?”

(82) Ba bandi bemeye ntibavange ukwemera kwabo no kubangikanya Allah, abo bafite ituze kandi ni na bo bayobotse (inzira y’ukuri).

(83) Iyo ni na yo gihamya yacu twahaye Aburahamu ku bantu be. Tuzamura mu ntera uwo dushaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

(84) Twanamuhaye Is’haq (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abakora ibyiza.

(85) (Twanayoboye) Zakariya, Yahaya (Yohana), Isa (Yesu) na Il’yasi (Eliyasi); kandi buri wese muri bo yari mu ntungane.

(86) (Twanayoboye) Is’mail (Ishimayeli), Al’Yasa’a (Elisha), Yunusu (Yonasi) na Luti (Loti). Kandi buri wese muri bo twamurutishije abantu (bo ku gihe cye).

(87) (Twanayoboye kandi) bamwe mu bakurambere babo, mu rubyaro rwabo no mu bavandimwe babo. Twarabatoranyije tunabayobora inzira igororotse.

(88) Uwo ni umuyoboro wa Allah ayoboramo uwo ashaka mu bagaragu be. Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera imfabusa.

(89) Abo ni bo twahaye igitabo, ubushishozi ndetse n’ubuhanuzi. Ariko abo (bahakanyi) nibaramuka babihakanye, rwose twamaze kubishinga abantu badashobora kubihakana (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi).

(90) Abo (Intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti “Iyi (Qur’an) sinyibasabira igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa.”

(91) Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye, ubwo bavugaga bati “Nta muntu n’umwe Allah yagize icyo ahishurira.” Vuga uti “None se ni nde wahishuye igitabo Musa yazanye, cyari urumuri n’umuyoboro ku bantu nuko mukakigira impapuro (zitatanye), mugaragaza zimwe inyinshi mukazihisha? Kandi (binyuze muri Qur’an, abemera) mwigishijwe ibyo mutari muzi, yaba mwe cyangwa abakurambere banyu.” Vuga uti “Ni Allah (wahishuye icyo gitabo).” Maze ubareke bishimishe mu biganiro byabo bidafite umumaro.

(92) N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye, cyuje imigisha, gishimangira ibyakibanjirije, kugira ngo ucyifashishe uburira abatuye Umul Qura (Maka) n’abayikikije. Abemera imperuka baracyemera kandi bakita ku masengesho yabo.

(93) Ni na nde waba umunyabinyoma kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uvuga ati “Narahishuriwe”, kandi nta cyo yahishuriwe, ndetse n’uvuga ati “Nzahishura nk’ibyo Allah yahishuye?” Iyo uza kubona abo banyabinyoma bari mu kaga mu gihe cyo gupfa, abamalayika barambuye amaboko yabo (bashaka kubakuramo roho bababwira bati) “Nimwikuremo roho zanyu.” Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera ibyo mwajyaga muvuga kuri Allah bitari ukuri, ndetse mukaba mwarahakanye amagambo ye kubera ubwibone.”

(94) Rwose muje mudusanga (kuri uyu munsi w’izuka) muri mwenyine (nta mitungo, imiryango, n’ibindi) nk’uko twabaremye bwa mbere. Mwasize ibyo twabahaye. Ntitunababonana abavugizi banyu mwibwiraga ko babangikanye na Allah. Rwose, icyabahuzaga cyarangiye kandi ibyo mwiringiraga byayoyotse.

(95) Mu by’ukuri Allah ni We usatura impeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni We ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni We Allah. Ubwo se ni gute mukurwa ku kuri (mugasenga ibitari We)?

(96) Ni We ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena kwa Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(97) Ni na We wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.

(98) Ni na We wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu basobanukirwa.

(99) Ni na We wamanuye amazi ayakuye mu kirere, maze tuyameresha ibimera by’amoko yose, nuko tubikuramo ibimera bitoshye dukuramo impeke zigerekeranye. No mu mitende twakuye mu myumba yayo imitumba ishamitseho itende zinaganira (hafi y’abasaruzi). No muri ibyo bimera twabakuriyemo imirima y’imizabibu, imizeti n’imikomamanga; ibisa (ku ibara) n’ibidasa (mu buryohe). Nimwitegereze imbuto zabyo iyo zeze n’iyo zihishije! Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku bantu bemera.

(100) Nyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari We wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite abana b’abahungu n’abakobwa kubera kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira.



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:30 pm


(101) Ni We Muhanzi w’ibirere n’isi. Ni gute yagira umwana kandi nta mugore yigeze? Ni We waremye byose kandi ni na We Mumenyi wa byose.

(102) Uwo ni Allah Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo nimumusenge (wenyine), kandi ni We Muhagararizi wa byose.

(103) Nta maso ashobora kumubona (ku isi), ariko We arayabona (n’ibyayo byose). Ni na We Ugenza buhoro (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).

(104) (Yewe Muhamadi, babwire uti) “Rwose ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu byabagezeho; bityo uzabyitegereza (akemera Allah), azaba abikoze ku bw’inyungu ze, naho uzabyirengagiza azaba yihemukiye. Kandi njye ntabwo ndi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi)!”

(105) Uko ni na ko tugaragaza ibimenyetso bikabatera kuvuga (babwira Intumwa Muhamadi) bati “Warize (wabyize ubikuye mu bitabo by’abahawe igitabo, ntabwo ari ibyo wahishuriwe).” Kandi tubigaragaza kugira ngo tubisobanurire abantu bafite ubumenyi.

(106) Kurikira ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, kandi wirengagize ababangikanyamana.

(107) N’iyo Allah aza kubishaka ntibari kumubangikanya n’ibindi. Kandi ntitwakugize umugenzuzi wabo, ndetse nta n’ubwo uri umuhagararizi wabo.

(108) Kandi ntimuzatuke ibyo basenga bitari Allah bigatuma batuka Allah (kubera kwihimura) bitewe n’ububisha no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga.

(109) Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutse bije bakwemera?”

(110) Tuzahindukiza imitima yabo n’amaso yabo (bajye kure y’inzira y’ukuri) nk’uko banze kwemera bwa mbere, kandi tuzabarekera mu bwigomeke bwabo barindagira.

(111) N’iyo tuza kubamanurira abamalayika, (tukabazurira) abapfuye bakabavugisha, tukanabateranyiriza buri kintu imbona nkubone (nk’uko babyifuzaga), ntibari kwemera keretse Allah abishatse. Ariko abenshi muri bo bafite ubujiji.

(112) Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi, (abo banzi ni) amashitani (aboneka) mu bantu n’amajini. Bamwe muri bo bacengeza mu bandi imvugo zitatse ikinyoma zigamije kubashuka. N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka ntibari kubikora; bityo bareke n’ibyo bihimbira.

(113) (Ibi) ni no kugira ngo imitima ya ba bandi batemera imperuka izibogamireho (izo mvugo z’ibishuko) izishimire, no kugira ngo bakore ibyo bakora (ibyaha by’ingeri zose).

(114) Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari We (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi ba bandi twahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko (igitabo cya Qur’an) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya.

(115) N’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye (ku byo rivuga) mu kuri no mu butabera (mu mategeko yabyo). Ntawahindura amagambo Ye. Ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(116) Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah. Nta kindi bakurikira kitari ugukeka, ndetse nta n’icyo bakora kitari ukubeshya.

(117) Mu by’ ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza abayobye inzira ye, kandi ni We Uzi neza abayobotse.

(118) Bityo, nimurye ibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa), niba muri abemera amagambo ye (Qur’an).

(119) Ni iki kibabuza kurya ibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa) kandi yarabasobanuriye ibyo yabaziririje, uretse igihe mwasumbirijwe? Rwose abenshi bayobya abandi kubera irari ryabo nta bumenyi bafite. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni we uzi neza abarengera (imbago ze).

(120) Munareke ibyaha bigaragara n’ibyihishe. Mu by’ukuri ba bandi bakora ibyaha bazahanirwa ibyo bakoraga.

(121) Kandi ntimukarye ibitavugiweho izina rya Allah (bibagwa), kuko rwose ibyo (kubirya) ari ukwigomeka. Mu by’ukuri shitani zoshya inshuti zazo (mu bantu) kugira ngo zibagishe impaka (mu kuzirura ibitavugiweho izina rya Allah bibagwa). Nimuramuka muzumviye, mu by’ukuri muzaba muri ababangikanyamana.

(122) Ese wa wundi wari warapfuye (wari mu buyobe) nuko tukamuha ubuzima (tukamuyobora), tukanamuha urumuri agendana mu bantu; wamugereranya nk’uri mu mwijima atazavamo? Uko ni ko abahakanyi bakundishijwe ibyo bakoraga.

(123) Uko ni na ko twashyize ibikomerezwa by’abagome muri buri mudugudu kugira ngo biwucuriremo imigambi mibisha. Nyamara ni bo biyangiriza ubwabyo ariko ntibabizi.

(124) N’iyo bagezweho n’ikimenyetso (giturutse kwa Allah) baravuga bati “Ntituzigera twemera kugeza duhawe nk’ ibyo Intumwa za Allah zahawe.” Allah ni We uzi neza abo aha ubutumwa bwe. Abakoze ubugome bazagerwaho no gusuzugurika biturutse kwa Allah, kandi n’ ibihano bikomeye (bizabageraho ku munsi w’imperuka) kubera imigambi mibisha bacuraga (ku buyisilamu).

(125) Kandi uwo Allah ashaka kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashaka kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane, akabura amahoro akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere[89]. Uko ni ko Allah ashyira mu gihano ba bandi batemera.
[89] Bimenyerewe ko abazamuka mu kirere bagera aho umwuka bahumeka (Oxygen) ubabana muke, bagakenera kwitwaza undi w’umukorano; ibyo bikaba bishimangira ko Qur’an ari igitabo gikubiyemo ubuhanga, kandi cyabushimangiye mbere y’uko abashakashatsi babuvumbura.



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:30 pm


(126) Kandi iyi ni inzira ya Nyagasani wawe igororotse. Mu by’ukuri twasobanuye ibimenyetso byacu ku bantu bazirikana.

(127) Bazagira ubuturo bw’amahoro (Ijuru) kwa Nyagasani wabo. Kandi azababera Umugenga kubera ibyo bakoraga.

(128) N’umunsi azabakoranya bose (akababwira ati) “Yemwe mbaga y’amajini! Mwakabije kuyobya abantu”, nuko inshuti zayo mu bantu zivuge ziti “Nyagasani wacu! Twagiriranye akamaro none ubu tugeze ku gihe cyacu watugeneye.” (Allah) avuge ati “Umuriro nube ubuturo bwanyu muzabamo ubuziraherezo, uretse igihe Allah azagena ukundi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”

(129) Uko ni na ko bamwe mu nkozi z’ibibi twabahaye kugira ubushobozi (bwo gukora ibibi) ku bandi, kubera ibyo bakoraga.

(130) (Ku munsi w’imperuka bazabwirwa bati) “Yemwe mbaga y’amajini n’abantu! Ese ntimwagezweho n’Intumwa zibakomokamo, zibasobanurira amagambo yanjye, ndetse zikanababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Turishinja (ko izo ntumwa zatugezeho tukazihinyura).” Bashutswe n’ubuzima bw’isi. Bazanishinja ko (koko) bari abahakanyi.

(131) Ibyo ni uko Nyagasani wawe atajya yoreka imidugudu ayirenganyije kandi abayituye batabanje kuburirwa (ari yo mpamvu Intumwa zaboherejweho).

(132) Kandi bose bazagira inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, ndetse Nyagasani wawe ntayobewe ibyo bakora.

(133) Kandi Nyagasani wawe ni Uwihagije, Nyirimpuhwe. Aramutse abishatse yabarimbura akabasimbuza abandi ashaka, nk’uko yabaremye abakomoye ku rubyaro rw’abandi bantu.

(134) Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (ibihano) bizasohora nta kabuza, kandi mwe nta ho mwahungira (ibihano bya Allah).

(135) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mushaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagira iherezo ryiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizakiranuka.”

(136) Kandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati “Ibi ni ibya Allah –uko ni ko bibwiraga-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu.” Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibemeraga ko byivanga n’ibyo bageneye Allah, naho ibyo bageneye Allah bakemera ko byo byivanga n’ibyo bageneye ibigirwamana byabo (kubera kudaha agaciro Allah). (Rwose) uko babonaga ibintu ni kubi!

(137) Uko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatakire idini ryabo (babone ko ari ukuri). Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba.

(138) Kandi (muri uko kwibwira kwabo) baranavuga bati “Aya matungo n’ibihingwa biraziririjwe, ntawe ubirya uretse uwo dushaka. (Baranavuga bati) n’aya matungo imigongo yayo iraziririjwe (kugira icyo iheka cyangwa ikindi ikora), ndetse n’amatungo batavugiraho izina rya Allah (igihe cyo kuyabaga); bahimbira (Allah ko ari We wabiziririje).” (Allah) azabahana kubera ibyo bahimbaga.

(139) Baranavuze bati “Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu.” Nyamara iyo ari ibirambu (ibivutse bipfuye cyangwa ibipfuye bikivuka) barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri We ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

(140) Rwose barahombye ba bandi bishe abana babo bitewe n’ubwenge buke ndetse n’ubujiji, kandi bakaba baranaziririje ibyo Allah yabahayemo amafunguro, ari uguhimbira Allah ibinyoma. Ndetse baranayobye kandi ntibari abo kuyoboka.

(141) Ni na we waremye ibimera birandaranda n’ibitarandaranda, imitende, ibimera bitandukanye mu buryohe, imizeti n’imikomamanga, isa (mu miterere) n’idasa (mu buryohe). Ngaho nimurye imbuto zabyo igihe byeze, ariko igihe cy’isarura mujye mutangaho umugabane wagenwe (amaturo). Kandi ntimugasesagure kuko mu by’ukuri (Allah) adakunda abasesagura.

(142) No mu matungo (yabaremeye) harimo ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri we ni umwanzi wanyu ugaragara.

(143) (Yabaremeye) amoko umunani y’amatungo, abiri abiri: ebyiri mu ntama (isekurume n’inyagazi); n’ebyiri mu ihene (isekurume n’inyagazi). Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese yaziririje amasekurume abiri cyangwa inyagazi ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyagazi ebyiri?” Nimumbwire ibyo muzi niba koko muri abanyakuri.

(144) N’ebyiri mu ngamiya (imfizi n’inyana), ebyiri mu nka (ikimasa n’inyana). Vuga uti “Ese yaziririje ibimasa bibiri cyangwa ni inyana ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyana ebyiri?” Cyangwa se mwari muhari ubwo Allah yabategekaga ibi? None se ni nde waba umunyabinyoma kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma kugira ngo ayobye abantu nta bumenyi abifitiye? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.

(145) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu byo nahishuriwe nta cyo mbona kiziririjwe kuribwa ku muntu ushatse kukirya, uretse icyipfushije cyangwa amaraso (ikiremvi), cyangwa inyama y’ingurube, cyangwa icyabazwe mu bwigomeke kikavugirwaho irindi zina ritari irya Allah; kuko rwose ibyo ni umwanda.” Ariko uzasumbirizwa atagamije kwigomeka cyangwa kurengera imbago (za Allah, nta cyaha naramuka abiriye). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(146) No kuri ba bandi babaye Abayahudi, twabaziririje buri (nyamaswa) ifite inzara zitatuye, tunabaziririza urugimbu rw’inka n’intama, uretse gusa ibinure byo ku migongo yazo cyangwa ibyo mu nda, cyangwa ikinure cyivanze n’inyama y’igufa. Ibyo twabibahaniye kubera ubwigomeke bwabo. Kandi rwose turi abanyakuri.

(147) Nibaguhinyura uvuge uti “Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe nyinshi, kandi ibihano bye ku bantu b’inkozi z’ibibi ntibikumirwa.”

(148) Ba bandi babangikanyije Allah bazavuga bati “Iyo Allah aza kubishaka, twe n’abakurambere bacu ntitwari kumubangikanya, kandi nta n’icyo twari kuziririza.” Uko ni na ko abababanjirije bahakanye kugeza ubwo bumvise ububabare bw’ibihano byacu. Vuga uti “Ese mufite ubumenyi (bw’ibyo muvuga) ngo mubutugaragarize? Ahubwo mwe mugendera ku gukekeranya gusa, kandi nta kindi mukora uretse kubeshya.”

(149) Vuga (yewe Muhamadi) uti “ Allah ni We ufite ibimenyetso bihamye; iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese (mu nzira igororotse).”

(150) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane abahamya banyu bemeza ko Allah yaziririje ibi (ibihingwa n’amatungo).” Ubwo nibabyemeza, ntuzabyemezanye na bo. Kandi ntuzakurikire amarangamutima y’abahinyuye amagambo yacu ndetse na ba bandi batemera imperuka, bakanabangikanya Nyagasani wabo.



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52861
العمر : 72

6 - Al-An'aam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 6 - Al-An'aam   6 - Al-An'aam Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:30 pm


(151) Vuga uti “Nimuze mbasomere ibyo Nyagasani wanyu yabaziririje (n’ibyo yabategetse). Ntimukagire icyo mumubangikanya na cyo, mujye mugirira ineza ababyeyi banyu, ntimukice abana banyu kubera ubukene kuko ari twe tubafungurira, mwe na bo. Ntimukegere ibyaha by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga; kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje, keretse ku mpamvu z’ukuri (zemewe n’amategeko). Ibyo yarabibategetse kugira ngo musobanukirwe.”

(152) Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse ku neza (ya nyirawo) kugeza ubwo (iyo mfubyi) igeze mu gihe cy’ubukure (mukayisubiza ibyayo ngo ibyicungire). Kandi mujye mwuzuza ibipimo n’iminzani mukoresheje ukuri. Ntabwo dutegeka umuntu icyo adashoboye. Nimunavuga (mutanga ubuhamya cyangwa no mu bindi), mujye muvuga mutabogama kabone n’ubwo byaba k’uwo mufitanye isano, kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah. Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye muzirikana.

(153) Kandi mu by’ukuri iyi ni yo nzira yanjye igororotse; bityo nimuyikurikire, ntimuzakurikire utundi tuyira tukazabatandukanya n’inzira Ye (Allah). Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye mutinya.

(154) Hanyuma twahaye Musa igitabo (Tawurati) gisendereza inema zacu kuri wa wundi wakoze icyiza kandi kigasobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro ndetse n’impuhwe kugira ngo bizere kuzahura na Nyagasani wabo.

(155) N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe.

(156) Ni ukugira ngo mutavuga (yemwe babangikanyamana) muti “Mu by’ukuri igitabo cyahishuriwe amatsinda abiri yatubanjirije (Abayahudi n’Abanaswara), naho twe ntabwo twari dusobanukiwe n’ibyo basoma.”

(157) Cyangwa mukavuga muti “Iyo tuza guhishurirwa igitabo, mu by’ukuri twari kuyoboka cyane kubarusha.” None ubu mwagezweho n’ikimenyetso gisobanutse (Qur’an), kikaba umuyoboro n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Ni nde munyabyaha kurusha uwahinyuye amagambo ya Allah akanayirengagiza? Rwose, ba bandi birengagiza amagambo yacu tuzabahanisha ibihano bibi kubera ukwirengagiza kwabo.

(158) Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho), cyangwa ukuza kwa Nyagasani wawe (aje guca imanza ku munsi w’imperuka), cyangwa ukuza kwa bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe (bigaragaza ko imperuka yegereje)? Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira. Babwire (yewe Muhamadi) uti “Nimutegereze, natwe turategereje.”

(159) Mu by’ukuri ba bandi baciyemo ibice idini ryabo bakaba udutsiko, wowe (Muhamadi) ntabwo uri kumwe na bo. Nta gushidikanya, ibyabo biri kwa Allah, hanyuma azababwira ibyo bakoraga.

(160) Uzaramuka akoze icyiza, azagororerwa (ibyiza) icumi nka cyo, n’uzakora ikibi azabona inyishyu imeze nka cyo, kandi ntibazahuguzwa.

(161) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yanyoboye inzira igororotse; idini ritunganye, inzira ya Aburahamu, wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntabe mu babangikanyamana.”

(162) Vuga uti “Mu by’ukuri iswala[90] yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose,
[90] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

(163) Ntawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”

(164) Vuga uti “Ese ikitari Allah ni cyo nashaka kugira Nyagasani kandi ari We Nyagasani wa buri kintu? Kandi nta cyo umuntu azakora (kibi) ngo kibure kumugaruka, ndetse nta n’uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzagaruka, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.”

(165) Kandi ni We wabagize abasigire ku isi, ndetse bamwe muri mwe abazamura mu nzego gusumbya abandi, kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Uwihutisha ibihano, kandi rwose ni We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.



6 - Al-An'aam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
6 - Al-An'aam
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Al-Anaam
» 6 Al-Anaam
» Interpretation of Surat: AL ANAAM

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: