110 - An-Nasr
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Igihe ubutabazi bwa Allah (kuri wowe Muhamadi) buzaza, ndetse n’intsinzi (yo kubohora umujyi wa Maka),

(2) Nuko ukabona abantu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi,

(3) Uzasingize ikuzo rya Nyagasani wawe (aho uri hose), unamusabe imbabazi; kuko ari We Uwakira ukwicuza (kw’abagaragu be).