96 - Al-Alaq
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

(1) Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose),

(2) Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,

(3) Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje,

(4) We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu,

(5) Yigishije umuntu ibyo atari azi.

(6) Oya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi),

(7) Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze).

(8) Mu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro.

(9) Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza

(10) Umugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira?

(11) Ese (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri,

(12) Cyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)?

(13) Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo,

(14) Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)?

(15) Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro,

(16) Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha.

(17) Ngaho nahamagare abambari be,

(18) Natwe tuzahamagara abamalayika bacu barinda umuriro (kugira ngo bamukanire urumukwiye).

(19) Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahali), ahubwo ujye wubama (usali) uniyegereze Allah.