90 - Al-Balad
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ndahiye uyu mujyi (wa Maka),

(2) Nawe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi,

(3) N’umubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye,

(4) Mu by’ukuri twaremye umuntu (agomba kunyura) mu ngorane.

(5) Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora?

(6) Aravuga ati “Nakoresheje umutungo mwinshi.”

(7) Ese akeka ko nta n’umwe umubona?

(8) Ese ntitwamuhaye amaso abiri,

(9) Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri?

(10) Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi)?

(11) Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi).

(12) Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye?

(13) (Ni) ukubohora umucakara,

(14) Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa,

(15) (Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi,

(16) Cyangwa umukene wambaye ubusa (ubayeho mu kaga).

(17) Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe.

(18) Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru).

(19) Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro).

(20) Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera).