88 - Al-Ghaashiya
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?

(2) Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,

(3) (Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).

(4) Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);

(5) Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,

(6) Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,

(7) (Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.

(8) Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;

(9) Bwishimiye ibikorwa byabwo,

(10) (Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,

(11) Aho batazumva amanjwe,

(12) Hazaba harimo isoko itemba,

(13) Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,

(14) N’ibikombe biteguwe (neza),

(15) N’imisego itondetse ku mirongo (neza),

(16) N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).

(17) Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?

(18) N’uburyo ikirere cyahanitswe?

(19) N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?

(20) N’uburyo isi yarambuwe?

(21) Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,

(22) Ntukabashyireho igitugu.

(23) Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,

(24) Allah azamuhanisha ibihano bihambaye.

(25) Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,

(26) Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura.