72 - Al-Jinn
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nahishuriwe ko hari itsinda ry’amajini ryateze amatwi (Qur’an isomwa), nuko rikavuga riti “Mu by’ukuri twumvise Qur’an itangaje”,

(2) “Iyobora iganisha ku kuri, nuko turayemera kandi ntituzigera tubangikanya Nyagasani wacu (Allah) n’icyo ari cyo cyose.”

(3) “Kandi ko icyubahiro cy’ikirenga ari icya Nyagasani wacu, utarigeze umugore cyangwa umwana.”

(4) “Kandi ko umunyabwenge buke muri twe (Shitani) yajyaga avuga ibidahwitse kuri Allah.”

(5) “Kandi mu by’ukuri twakekaga ko abantu n’amajini badashobora guhimbira Allah ikinyoma.”

(6) “Kandi mu by’ukuri mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona).”

(7) “Kandi mu by’ukuri batekerezaga nk’uko mwatekerezaga ko Allah atazigera agira n’umwe azura.”

(8) “Kandi twagerageje kugera mu kirere dusanga cyuzuye abarinzi bakomeye ndetse n’ibishirira.”

(9) “Kandi mu by’ukuri twajyaga tuhagira ibyicaro kugira ngo twumvirize (ibivugirwa mu Ijuru), ariko ubu uwagerageza kumviriza yahura n’igishirira kimwubikiriye.”

(10) “Kandi ntituzi niba hari ikibi giteganyirizwa abari ku isi, cyangwa niba Nyagasani wabo abashakira kuyoboka inzira igororotse.”

(11) “Kandi ko muri twe hari abakora ibyiza n’abatameze batyo. Turi amatsinda afite imyizerere itandukanye.”

(12) “Kandi twizeraga ko tudashobora kunanira Allah (aramutse ashaka kuduhana) ku isi, cyangwa ngo tube twagira aho tumuhungira.”

(13) “Kandi ko mu by’ukuri ubwo twumvaga umuyoboro (Qur’an) twarawukurikiye. Kandi uwemeye Nyagasani we, ntatinya kugabanyirizwa (ibihembo bye) cyangwa ngo abe yatinya kongererwa (ibihano).”

(14) “Kandi ko muri twe harimo abicishije bugufi (Abayisilamu) n’abatannye. Nyamara abicishije bugufi ni bo bagannye inzira igororotse.”

(15) “Naho abatannye bazaba inkwi z’umuriro wa Jahanamu.”

(16) “Kandi ko iyo (abahakanyi) baza kuyoboka inzira igororotse (bakayishikamamo), rwose twari kubaha amazi (imvura) menshi (kandi y’umugisha)”,

(17) “Kugira ngo tuyabageragereshe. Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Nyagasani we, azamuhanisha ibihano bigenda byiyongera.”

(18) “Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah.”

(19) Kandi ubwo umugaragu wa Allah (Muhamadi) yahagurukaga amusaba (mu iswala), (amajini) yabaga amuzengurutse (kugira ngo yumve Intumwa isoma Qur’an).

(20) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na We.”

(21) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse).”

(22) Vuga uti “Mu by’ukuri nta n’umwe wandinda (ibihano bya) Allah (ndamutse mwigometseho), ndetse nta n’ahandi nabona ubuhungiro hatari kuri We.”

(23) “(Umurimo wanjye nta wundi) usibye gusohoza (ukuri) n’ubutumwa biturutse kwa Allah. Ariko uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu azabamo ubuziraherezo.”

(24) Kugeza ubwo (ababangikanyamana) bazabona ibyo basezeranyijwe, ni bwo bazamenya ufite abatabazi b’abanyantege nke n’ufite bake.

(25) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Sinzi niba (ibihano) musezeranywa biri bugufi cyangwa niba Nyagasani wanjye azabiha igihe kirekire.”

(26) Ni We (wenyine) mumenyi w’ibitagaragara kandi nta n’umwe ajya ahishurira ibye,

(27) Uretse uwo yishimiye mu ntumwa ze, akamwoherereza abarinzi (abamalayika) bamugenda imbere n’inyuma.

(28) (Ibyo Allah abikora) kugira ngo amenye ko (Intumwa) zasohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani wazo. Kandi (ko Allah) azi neza ibyo zitunze ndetse azi byimazeyo umubare wa buri kintu.