71 - Nooh
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) “Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho.”

(2) (Nuhu) aravuga ati “Bantu banjye! Mu by’ukuri njye ndi umuburizi wanyu ugaragara,

(3) (Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mukanamugandukira kandi mukanyumvira.

(4) (Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi.”

(5) (Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba kugaragira Imana imwe)”,

(6) Ariko uguhamagara kwanjye nta cyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri).

(7) Kandi mu by’ukuri buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane.

(8) Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro.

(9) Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga.

(10) Narababwiye nti “Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni We uhebuje mu kubabarira ibyaha.”

(11) (Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije),

(12) Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo).

(13) Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye?

(14) Kandi ari We wabaremye mu byiciro (bitandukanye)!

(15) Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye?

(16) Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara?

(17) Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera.

(18) Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka).

(19) Kandi Allah ni We wabagiriye isi nk’isaso,

(20) Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari.

(21) Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo.”

(22) Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe).

(23) Baranavuga bati “Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (kugaragira) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra[233]
[233] Ayo yari amazina y’ibigirwamana abantu ba Nuhu basengaga.

(24) (Nuhu aravuga ati) “Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe.”

(25) Kubera ibyaha byabo, bararohamishijwe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah.

(26) Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi.”

(27) Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi.

(28) (Nuhu aravuga ati) “Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama.”