منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

soon after IZHAR UL-HAQ (Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.


 

 43 - Az-Zukhruf

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

43 - Az-Zukhruf Empty
مُساهمةموضوع: 43 - Az-Zukhruf   43 - Az-Zukhruf Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:44 pm

43 - Az-Zukhruf
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Haa Miim[201].
[201] Inyuguti nk’izi twazivuze mu bice (amasura) yatambutse.

(2) Ndahiye igitabo gisobanutse.

(3) Mu by’ukuri (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.

(4) Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) iri Iwacu mu gitabo gihatse ibindi byose[202], rwose irahambaye kandi yuje ubuhanga.
[202] Igitabo gihatse ibindi kivugwa muri uyu murongo ni urubaho rurinzwe rwanditsweho igeno ry’ibizaba kuzageza ku munsi w’imperuka (Lawuh ul Mah’fudhi).

(5) None se duterere iyo, tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu barengera (b’inkozi z’ibibi banze kurwemera)?

(6) Ese ni abahanuzi bangahe twohereje mu babayeho mbere yawe (yewe Muhamadi)?

(7) Nta muhanuzi n’umwe wabageragaho ngo babure kumunnyega.

(8) Nuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse.

(9) Kandi iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi?” Rwose baravuga bati “Byaremwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje (Allah).”

(10) We wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu.

(11) Ni na We wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwakakaye. Ndetse uko ni ko muzazurwa.

(12) Ni na We waremye amoko abiri abiri y’ibiremwa bitandukanye mu bintu byose. Yanabashyiriyeho (mwebwe abantu) amato n’amatungo mugendaho,

(13) Kugira ngo muyicare ku migongo neza, maze muzirikane inema za Nyagasani wanyu mumaze kuyicaraho neza nuko muvuge muti “Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera.

(14) Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira.”

(15) (Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) barabamwitirira (babita abakobwa be). Mu by’ukuri umuntu ni indashima ku buryo bugaragara.

(16) Ahubwo se (Allah) yakwigenera abakobwa mu biremwa bye[203], maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu?
[203] Muri uyu murongo Allah aranenga imyumvire idahwitse yari ifitwe n’ababangikanyamana b’i Maka batishimiraga kubyara abakobwa nyamara bakabitirira Allah.

(17) Kandi iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara.

(18) Ese ukurira mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)?

(19) Kandi bafashe abamalayika babita igitsinagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa.

(20) Baranavuze bati “Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari kugaragira ibigirwamana.” Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo ni ugushakisha gusa no kubeshya.

(21) Ese twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bihambiraho (bashingiraho ibyo bavuga)?

(22) Ahubwo baravuga bati “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira.”

(23) Uko ni na ko byagenze mbere; nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo kugaragira ibigirwamana), bityo natwe turabigana.”

(24) (Uwo muhanuzi) akababwira ati “Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?” Baravuga bati “Mu by’ukuri ibyo mutuzaniye turabihakanye.”

(25) Nuko tubihimuraho (turabibahanira). Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.



43 - Az-Zukhruf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

43 - Az-Zukhruf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 43 - Az-Zukhruf   43 - Az-Zukhruf Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:45 pm


(26) Kandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n‘ibyo musenga.”

(27) “Usibye uwampanze (ni We nzasenga wenyine), kuko ari We uzanyobora.”

(28) Maze iryo jambo (ryo kugaragira Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah).

(29) Ariko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’Intumwa ibasobanurira.

(30) Nuko bamaze kugerwaho n’ukuri baravuze bati “Ubu ni uburozi kandi turabuhakanye.”

(31) Baranavuze bati “Iyo iyi Qur’an (iba ari ukuri), iba yarahishuriwe umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu).”

(32) Ese ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo tukabarutisha abandi kugira ngo bamwe bakenere abandi. Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta ibyo bakusanya (byo mu mibereho y’isi).

(33) Kandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho,

(34) N’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza),

(35) Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abagandukira Allah.

(36) Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti magara.

(37) Mu by’ukuri (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse,

(38) Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze avuge (abwira shitani yamuyobeje) ati “Iyo hagati yanjye nawe haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi!”

(39) Maze (babwirwe bati) “Ubwo mwakoze ibibi, nta cyo gusangira kwanyu ibihano uyu munsi biri bugire icyo bibamarira.”

(40) Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara?

(41) N’ubwo twakujyana (yewe Muhamadi, ugapfa mbere y’uko ubona ibihano tuzabahanisha), mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze),

(42) Cyangwa tukakwereka ibyo (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri twe tubafiteho ubushobozi.

(43) Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri uri mu nzira igororotse.

(44) Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa.

(45) Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe.

(46) Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose.”

(47) Ariko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, barabisetse barabinnyega.

(48) Kandi buri gitangaza twaberekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga kiruta kigenzi cyacyo cyakibanjirije (mu kugaragaza ukuri kwa Musa, ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire Allah.

(49) Nuko babwira (Musa) bati “Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka.”

(50) Maze tubakijije ibihano, bica isezerano.



43 - Az-Zukhruf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

43 - Az-Zukhruf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 43 - Az-Zukhruf   43 - Az-Zukhruf Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:45 pm


(51) Nuko Farawo atangariza abantu be aranguruye ijwi agira ati “Yemwe bantu banjye! Ese si njye ufite ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona?”

(52) “Ahubwo se si njye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, ugorwa no kwisobanura?”

(53) Kuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)?

(54) Nuko (Farawo) agira abantu be ibicucu (arabazindaza) maze baramwumvira. Mu by’ukuri bari abantu b’inkozi z’ibibi.

(55) Nuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose.

(56) Nuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma.

(57) Kandi ubwo hatangwaga urugero kuri mwene Mariyamu (Issa)[204], icyo gihe abantu bawe (ababangikanyamana b’i Maka, yewe Muhamadi) bararwishimiye cyane (barukwena.)
[204] Urugero ruvugwa aha ni igihe uyu murongo wahishurwaga ugira uti: “Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.” Surat Al Anbiya-u: 98. Uyu murongo wahishuwe usubiza amagambo Ibun Zibaara yavuze agira ati “Niba amagambo Muhamadi avuga y’uko twe n’ibyo tugaragira tuzajya mu muriro, ubwo n’abamalayika bazawujyamo kuko na bo tubasenga, na Uzayiru awujyemo kuko Abayahudi bamusenga, ndetse na Yesu awujyemo kuko Abanaswara bamusenga.”

(58) Maze baravuga bati “Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?” Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana.

(59) (Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli.

(60) Iyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubakuramo abamalayika bagasimburana ku isi.

(61) Mu by’ukuri (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye.

(62) Kandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri ari umwanzi wanyu ugaragara.

(63) Maze ubwo Issa yabazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, akababwira ati “Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mu byo mutavugaho rumwe. Ngaho nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

(64) Mu by’ukuri Allah ni We Nyagasani wanjye akaba ari na We Nyagasani wanyu, ngaho nimumugaragire. Iyi ni yo nzira itunganye.

(65) Nuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma).

(66) Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibatunguye batabizi?

(67) Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abagandukira (Allah),

(68) (Bazabwirwa bati) “Bagaragu banjye! Uyu munsi ntimugire ubwoba ndetse n’agahinda.”

(69) Ba bandi bemeye amagambo yacu kandi bakicisha bugufi (bakaba Abayisilamu),

(70) (Bazabwirwa bati) “Nimwinjire mu Ijuru, mwe n’abafasha banyu munezerewe.”

(71) Bazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo.

(72) (Babwirwe bati) “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”

(73) Muzahabwamo imbuto nyinshi muzajya murya.

(74) Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo,

(75) Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye.



43 - Az-Zukhruf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

43 - Az-Zukhruf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 43 - Az-Zukhruf   43 - Az-Zukhruf Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:46 pm


(76) Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo ni bo bari inkozi z’ibibi.

(77) Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti “Yewe Maliki (Umumalayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe atwice burundu!” Azavuga ati “Mu by’ukuri muzabamo ubuziraherezo.”

(78) Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe barakwanze.

(79) Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri ni twe twemeza ikigomba gukorwa.

(80) Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo ndetse n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’Intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika.

(81) Vuga uti “Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamugaragira.”

(82) Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani nyiri Ar’shi[205]! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.
[205] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.

(83) Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.

(84) Ni We (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na We Mana yonyine ku isi. Kandi ni na We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

(85) Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni na We uzi iby’imperuka, kandi ni na We muzagarurwaho.

(86) Naho ibyo basenga bitari We, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye ba bandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi).

(87) Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bateshwa (kugaragira Allah wabaremye, bakajya gusenga ibigirwamana)?

(88) (Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri aba bantu ntibemera!”

(89) Bityo, bababarire unavuge uti “mugire amahoro (Salamu)!” Rwose bidatinze bazaba bamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo).



43 - Az-Zukhruf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
43 - Az-Zukhruf
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Az-Zukhruf
» Az-Zukhruf
» Az-Zukhruf
» Az-Zukhruf
» 43 - Az-Zukhruf

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: