منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)


IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.


 

 35 - Faatir

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52115
العمر : 72

35 - Faatir Empty
مُساهمةموضوع: 35 - Faatir   35 - Faatir Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:29 pm

35 - Faatir
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika Intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.

(2) Ibyo Allah aha abantu mu mpuhwe (ze mu byiza n’ibindi) nta wabikumira, ndetse n’ibyo yahagaritse nta wabirekura usibye We. Kandi ni We Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(3) Yemwe bantu! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute muteshwa ukuri?

(4) Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’Intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa.

(5) Yemwe bantu! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo rero ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah.

(6) Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi wanyu; bityo nimumufate nk’umwanzi. Ahamagarira abambari be kugira ngo babe mu bantu bo mu muriro ugurumana.

(7) Ba bandi bahakanye bazahanishwa ibihano bikaze; naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha ndetse banagororerwe ingororano zihebuje (Ijuru).

(8) Ese uwakundishijwe ibikorwa bye bibi, maze akabona ko ari ibyiza (ahwanye n’uwo Allah yayoboye akabasha gutandukanya ikibi n’icyiza)? Mu by’ukuri Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Bityo, umutima wawe ntuzababazwe na bo; kuko mu by’ukuri Allah azi neza ibyo bakora.

(9) Kandi Allah ni we wohereza imiyaga ikazamura (ikikorera) ibicu, maze tukabyerekeza ku butaka bwapfuye (bigatanga imvura), tukayibuhesha ubuzima nyuma yo gupfa kwabwo. Ni nk’uko izuka rizagenda.

(10) Ushaka icyubahiro amenye ko icyubahiro cyose ari icya Allah (maze abe ari ho agishakira). Iwe ni ho amagambo meza yose azamuka ajya, ndetse n’ibikorwa byiza arabizamura. Naho ba bandi bacura imigambi mibisha bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi imigambi mibisha yabo izaba imfabusa.

(11) Kandi Allah ni We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye (gabo na gore). Kandi nta gitsina gore gitwita cyangwa ngo kibyare (Allah) atabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo (cy’igeno). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.

(12) Kandi inyanja ebyiri ntizishobora kumera kimwe: imwe ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, n’indi y’urwunyunyu rukaze. No muri (izo nyanja) zombi mubonamo inyama murya z’umwimerere (amafi), mukanakuramo imitako mwambara. Kandi ubona amato muri zo agenda azibeyura kugira ngo mushakishe ingabire ze, ndetse no kugira ngo mubashe gushimira.

(13) (Allah) yinjiza ijoro mu manywa akaninjiza amanywa mu ijoro. Yanoroheje izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa); buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; ubwami ni ubwe. Naho ibyo musaba bitari we, nta cyo bitunze habe n’agashishwa k’urubuto rw’itende.

(14) Niba mubisaba ntibyumva ubusabe bwanyu, biramutse binumvise ntibyabasubiza, ndetse ku munsi w’imperuka bizahakana ibangikanya ryanyu. Kandi nta wakubwira inkuru (z’ukuri) nk’Umumenyi wa byose (Allah).

(15) Yemwe bantu! Muri abakene imbere ya Allah. Ariko Allah niwe Uwihagije, Ushimwa cyane.

(16) Abishatse yabakuraho maze akazana ibindi biremwa bishya (bimwumvira kubarusha).

(17) Kandi ibyo kuri Allah ntibigoye.

(18) Nta we uzikorera umutwaro w’undi, kandi nihagira utabaza aremerewe n’ibyaha agira ngo yakirwe uwo mutwaro, nta na kimwe azakirwaho kabone n’iyo yatabaza abo bafitanye isano ya hafi. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi), uburira abatinya Nyagasani wabo batamubona ndetse bakanahozaho iswala. N’uwiyejeje (yitandukanya n’ibyaha byose), mu by’ukuri aba yiyejeje ku bwe. Kandi kwa Allah ni ho byose bizasubira.

(19) Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye).

(20) Nta n’ubwo umwijima (ubuyobe) ushobora kumera nk’urumuri (ukuyoboka).

(21) Ndetse n’ikibunda ntigishobora kumera nk’ubushyuhe.

(22) Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva.

(23) Ahubwo wowe uri umuburizi gusa.

(24) Mu by’ukuri twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’Umuburizi.

(25) Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura).



35 - Faatir 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52115
العمر : 72

35 - Faatir Empty
مُساهمةموضوع: رد: 35 - Faatir   35 - Faatir Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:29 pm


(26) Hanyuma mfata ba bandi bahakanye (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!

(27) Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane.

(28) Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri abatinyamana (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Ubabarira ibyaha.

(29) Mu by’ukuri ba bandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho iswala, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba.

(30) Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be).

(31) Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira ibyahishuwe mbere yabyo. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be.

(32) Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bagira ibibi bakora), abandi baba hagati (bakora ibibagomba gusa), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza (binyuranye) ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye.

(33) Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru rya Edeni), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri (ikoze mu budodo bw’amagweja).

(34) Bazanavuga bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be).”

(35) We, ku bw’ingabire ze wadutuje mu nzu izahoraho, aho tutazagerwaho n’umuruho ndetse n’umunaniro.

(36) Naho ba bandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye.

(37) Bazanawuborogeramo (bagira bati) “Nyagasani wacu! Dukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora.” (Allah azabasubiza) ati “Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimwumve (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi.”

(38) Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni We Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

(39) Ni We wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi ubuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye ikimwaro (ipfunwe); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo.

(40) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ntimubona ibigirwamana byanyu mugaragira bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, ahubwo se twaba twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma.”

(41) Mu by’ukuri Allah ni We ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta wundi wabifata utari We. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.

(42) Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo Umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (banga ukuri),

(43) Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah.

(44) Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.

(45) N’iyo Allah aza kuba ari uhanira abantu ibyo bakoze, nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi yari gusigaho; ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe. Kandi igihe cyabo nikigera (nta we uzamucika), kuko mu by’ukuri Allah ari Ubona abagaragu be bihebuje.



35 - Faatir 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
35 - Faatir
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Faatir
» Faatir
» Faatir
» Faatir
» Faatir

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: