منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

soon after IZHAR UL-HAQ (Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.


 

 33 - Al-Ahzaab

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

33 - Al-Ahzaab Empty
مُساهمةموضوع: 33 - Al-Ahzaab   33 - Al-Ahzaab Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:23 pm

33 - Al-Ahzaab
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Yewe Muhanuzi! (Komeza) ugandukire Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(2) Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.

(3) Uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umurinzi.

(4) Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo[179]. Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye.
[179]Muri Isilamu ntibyemewe ko umugabo yarahira ko atazongera kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we amugereranyije na nyina. Iyo umugabo amaze kurahira gutyo hanyuma agashaka kongera kubonana na we, icyo gihe ategetswe kubanza kubohora umucakara, atamubona agasiba amezi abiri akurikiranye, atabishobora akagaburira abakene mirongo itandatu nk’uko bigaragara mu Isurat ya 58 (Al Mudjadilat), umurongo wa 3 kugeza ku wa 4.

(5) (Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, mujye mubita abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mutabizi, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(6) Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo (ni ibisanzwe) biranditse mu gitabo.

(7) (Unibuke) ubwo twagiranaga isezerano n’abahanuzi, ndetse (turigirana) nawe (Muhamadi), na Nuhu, na Ibrahimu, na Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twagiranye nabo isezerano rikomeye cyane.

(8) Kugira ngo (Allah) azabaze abanyakuri ibijyanye n’ukuri kwabo. Kandi yateganyirije abahakanyi ibihano bibabaza.

(9) Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho, ubwo ingabo zabateraga, tukazoherezamo umuyaga n’ingabo mutabonaga (Abamalayika). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

(10) Ubwo zabateraga zibaturutse haruguru no hepfo yanyu mukanuye amaso, imitima yabageze mu ngoto (kubera ubwoba), mutangiye gukekera Allah byinshi.

(11) Aho abemera barahageragerejwe, banahindishwa umushyitsi ukomeye cyane.

(12) (Unazirikane) ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo gushidikanya) bavugaga bati “Ibyo Allah n’Intumwa ye badusezeranyije ni ibinyoma”.

(13) Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati “Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati “Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho”, kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga.

(14) N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zawo zose (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) nta shiti bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’ubwo bari gutindiganya (guhakana).

(15) Ndetse rwose mbere, bari barasezeranyije Allah ko batazahunga urugamba. Kandi isezerano rya Allah bazaribazwa.

(16) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Guhunga nta cyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)”

(17) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde wabarinda Allah aramutse ashatse kubahana, cyangwa (ngo akumire) impuhwe ze (aramutse ashatse kuzibahundagazaho)? Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.”

(18) Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati “Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi).” Kandi ntibajya bajya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana).

(19) Babagirira ubugugu maze bagerwaho n’ubwoba (bw’intambara) ukabona bakureba bakanaguzwa amaso nk’umuntu urimo gusamba; ariko iyo ubwoba bushize, babasesereza bakoresheje indimi zabo zityaye, bagira ubugugu bwo gukora ibyiza. Abo ntibigeze bemera, bityo ibikorwa byabo Allah yabigize imfabusa. Kandi ibyo kuri Allah biroroshye.

(20) (Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi nta ho twagiye; nyamara utwo dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza ko (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro[180] babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye gake cyane.
[180] Abanyacyaro bavugwa aha ni abarabu babaga mu butayu.

(21) Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi.

(22) Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati “Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri.” Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah).

(23) Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba.

(24) Kugira ngo Allah azagororere abanyakuri kubera ukuri kwabo, kandi nabishaka azahane indyarya cyangwa azibabarire. Mu by’ukuri Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(25) Nuko Allah asubiza inyuma ba bandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Nyiricyubahiro bihebuje.



33 - Al-Ahzaab 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

33 - Al-Ahzaab Empty
مُساهمةموضوع: رد: 33 - Al-Ahzaab   33 - Al-Ahzaab Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:24 pm


(26) Naho ba bandi babashyigikiye mu bahawe igitabo[181], (Allah) abamanura mu nyubako zabo (ndende) z’imitamenwa, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto.
[181] Abahawe igitabo bavugwa aha ni Abayahudi babaga i Madina bo mu bwoko bwa Bani Qurayidhwa.

(27) Maze (Allah) abaha kwigarurira ubutaka bwabo, amazu yabo, imitungo yabo, ndetse n’ubutaka mutigeze mukandagiraho (bwa Khayibari). Kandi Allah ni Ushobora byose.

(28) Yewe muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe uti “Niba mwifuza ubuzima bw’iyi si n’imitako yayo, nimuze mbakorere ibyo mwifuza maze mbasende, dutane ku neza.”

(29) “Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’Intumwa ye ndetse (munashaka) n’ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe.”

(30) Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Muri mwe uzakora icyaha cy’urukozasoni mu buryo bugaragara, ibihano bye bizikuba kabiri, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.

(31) Kandi muri mwe uzumvira Allah n’Intumwa ye akanakora ibikorwa byiza, tuzamugororera ibihembo byikubye kabiri, kandi (ku mperuka) twanamuteguriye amafunguro meza.

(32) Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mutinya (Allah) muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye.

(33) Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko abagore bo mu bihe by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho iswala, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho ibibi n’ibyaha ndetse no kubasukura byimazeyo.

(34) Munazirikane amagambo ya Allah n’amagambo y’Intumwa bisomerwa mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ugenzabuhoro, Umumenyi uhebuje.

(35) Mu by’ukuri Abayisilamu n’Abayisilamukazi, abemeramana n’abemeramanakazi, abagabo n’abagore bibombarika (kuri Allah), abagabo n’abagore b’abanyakuri, abagabo n’abagore bihangana, abagabo n’abagore bicisha bugufi, abagabo n’abagore batanga amaturo, abagabo n’abagore basiba (Swawumu), abagabo n’abagore barinda ubwambure bwabo, abagabo n’abagore basingiza Allah kenshi; Allah yabateguriye kuzabababarira ibyaha no kuzabaha igihembo gihambaye (Ijuru).

(36) Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara.

(37) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga uwo Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza, ari we Zayidi mwene Haritha), ugira uti “Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah.” Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore wasenzwe n’umwana wareze) kandi Allah ari We ukwiriye kugandukira. Nuko ubwo Zayidi yari amaze kubona ko atakimukeneye (amaze kumusenda), turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye na bo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa.

(38) Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi) yakora ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore wasenzwe n’umwana yareze), uko ni ko Allah yabigenzaga no ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka.

(39) Ba bandi basohoza ubutumwa bwa Allah bakanamutinya, ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Kandi Allah arahagije kuba ari uhebuje mu kubarura.

(40) Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ari we wese muri mwe, ahubwo ni Intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose.

(41) Yemwe abemeye! Nimusingize Allah kenshi,

(42) Kandi munamusingize mu gitondo no ku gicamunsi.

(43) Ni We ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera.

(44) Indamukanyo yabo umunsi bazahura na We izaba kwifurizanya amahoro (Salamu). Kandi yabateganyirije ibihembo bishimishije.

(45) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi,

(46) Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse unabe itara rimurika.

(47) Kandi uhe inkuru nziza abemeramana y’uko bafite ingabire zihambaye zituruka kwa Allah.

(48) Ntuzanumvire abahakanyi n’indyarya, kandi ntukite ku bibi byabo (ngo bikubuze gusohoza ubutumwa), ndetse ujye uniringira Allah. Kandi Allah arahagije kuba umurinzi.

(49) Yemwe abemeye! Nimurongora abemeramanakazi hanyuma mukabasenda mbere y’uko mukorana imibonano, (icyo gihe) nta Eda[182] mugomba kubabarira. Bityo mujye mubaha ibibanezeza (mu mitungo yanyu) hanyuma mubasezerere ku neza.
[182]-Eda ni igihe cyagenwe n’amategeko ya Isilamu umugore wahawe ubutane cyangwa uwapfushije umugabo amara mu rugo rw’umugabo we hagamijwe kureba ko adatwite.

(50) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ari we wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (nta nkwano amutanzeho), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe (Muhamadi) ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.



33 - Al-Ahzaab 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49023
العمر : 72

33 - Al-Ahzaab Empty
مُساهمةموضوع: رد: 33 - Al-Ahzaab   33 - Al-Ahzaab Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:25 pm


(51) Wigizayo igihe (cyo kujya kurara) ku wo ushaka muri bo (abo bagore), ukanakira iwawe uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo wari warashyize ku ruhande (by’agateganyo), icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo ni byo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be).

(52) Ntabwo uziruriwe (kurongora) abandi bagore nyuma y’abo (ufite), cyangwa kubagurana abandi bagore, kabone n’ubwo washimishwa n’ubwiza bwabo; usibye gusa abaja bawe. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu.

(53) Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’Intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah.

(54) Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’Intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.

(55) Nta cyaha kuri bo (abagore b’Intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.

(56) Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro.

(57) Mu by’ukuri ba bandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza.

(58) Na ba bandi babuza amahoro abemeramana n’abemeramanakazi nta kibi bakoze, rwose baba bishyizeho umutwaro wo gushinja ikinyoma n’icyaha kigaragara.

(59) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n’abagore b’abemeramana bambare imyambaro yabo bikwije; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk’abagore biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi.

(60) Indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo kurarikira ubusambanyi) ndetse n’abakwirakwiza ibihuha mu mujyi wa Madina, nibatabireka, rwose tuzagushishikariza kubatera, hanyuma ntibazongere kuwuturanamo na we usibye igihe gito,

(61) (Abo) ni ibivume. Aho bazasangwa hose bazafatwe maze bicwe (nta mpuhwe).

(62) Uwo ni umugenzo wa Allah kuri ba bandi (indyarya) babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah.

(63) (Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese wabibwirwa n’iki? Wenda igihe (cy’imperuka) kiri bugufi.”'

(64) Mu by’ukuri Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana,

(65) Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi.

(66) Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati “Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)!”

(67) Bazanavuga bati “Nyagasani! Mu by’ukuri twumviye abayobozi bacu n’ibikomerezwa muri twe, maze batuyobya inzira (itunganye).”

(68) “Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye.”

(69) Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (Intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho[183]. Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah.
[183] Ibyavugwaga kuri Musa bivugwa muri uyu murongo bishingiye ku kuba Abayisiraheli barajyaga biyuhagirira hamwe bambaye ubusa, ariko kuko Musa yagiraga isoni nyinshi byatumaga ajya ahiherereye akoga wenyine, nuko bakabishingiraho bavuga ko impamvu yoga wenyine ari uko afite ubusembwa ku gitsina cye. Umunsi umwe ajya koga ashyira imyambaro ye ku ibuye, igihe amaze koga agiye kwambara, rya buye rihirimana ya myambaro, maze na we aryirukaho agira ngo afate imyambaro ye kugeza ubwo ageze imbere y’imbaga y’Abayisiraheli, nuko babona ko ibyo bamuvugagaho atari ukuri, kuko nta busembwa na bumwe bamusanganye.

(70) Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri.

(71) (Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’Intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye.

(72) Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye.

(73) (Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.



33 - Al-Ahzaab 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
33 - Al-Ahzaab
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Al-Ahzaab
» Al-Ahzaab
» Al-Ahzaab
» Al-Ahzaab
» Al-Ahzaab

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: