منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

soon after IZHAR UL-HAQ (Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.


 

 19 - Maryam

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49191
العمر : 72

19 - Maryam Empty
مُساهمةموضوع: 19 - Maryam   19 - Maryam Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 2:53 pm

19 - Maryam
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Kaaf-Haa -Yaa -Ayin-Swaad[133].
[133]-Kaaf-Haa-Yaa-Ayin-Swaad: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro z’amwe mu masura yabanje.

(2) (Iyi) ni inkuru ivuga iby’impuhwe za Nyagasani wawe yagiriye umugaragu we Zakariya.

(3) Ubwo yasabaga Nyagasani we mu ibanga, yiherereye,

(4) Agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri amagufa yanjye yaranegekaye (kubera gusaza), ndetse n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi sinigeze ngusaba ngo unyime, Nyagasani wanjye!”

(5) Kandi mu by’ukuri ndatinya ko bene wacu (bazareka inzira yawe) nyuma yanjye, kandi umugore wanjye ari urubereri. Bityo, mpa umuzungura uguturutseho.

(6) Uzanzungura akanazungura umuryango wa Yakobo (si ubutunzi azazungura ahubwo ni ubutumwa). Nyagasani wanjye! Uzanamugire uwo wishimira.

(7) Yewe Zakariya! Mu by’ukuri tuguhaye inkuru nziza yo (kuzabyara) umwana w’umuhungu. Izina rye ni Yahaya kandi ntawe twigeze duha iryo zina mbere ye.

(8) (Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana w’umuhungu kandi umugore wanjye ari urubereri, ndetse nanjye ngeze mu zabukuru?”

(9) (Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. Kandi rwose mbere nkurema nta cyo wari cyo!”

(10) (Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazabasha kuvugisha abantu amajoro atatu kandi umeze neza nta cyo ubaye.”

(11) Nuko (Zakariya) asohoka aho yasengeraga agana ku bantu be, maze ababwira abacira amarenga ko bagomba gusingiza (Allah) igitondo n’ikigoroba.

(12) (Umuhungu we yarabwiwe ati) “Yewe Yahaya! Akira iki gitabo (Tawurati) ugikomereho. Kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto.”

(13) Ndetse twanamuhaye igikundiro ari impuhwe ziduturutseho, tunamweza ibyaha kandi yubahaga Allah.

(14) Ndetse yumviraga ababyeyi be kandi ntiyari intakoreka cyangwa ngo yigomeke (kuri Allah ndetse no ku babyeyi be).

(15) Amahoro nabe kuri we umunsi yavukiyeho, umunsi yapfiriyeho ndetse n’umunsi azazurirwaho.

(16) Babwire inkuru ya Mariyamu mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), ubwo yitaruraga umuryango we akajya ahagana iburasirazuba.

(17) Maze agashyira urusika hagati ye na bo, nuko tumwoherereza Roho wacu (Malayika Gaburiheli) amwiyereka mu ishusho ry’umugabo uteye neza.

(18) (Mariyamu) aravuga ati “Mu by’ukuri niragije Nyagasani Nyirimpuhwe ngo andinde ikibi cyaguturukaho, niba koko utinya Imana (ntunyegere).”

(19) (Malayika) aravuga ati “Mu by’ukuri ndi Intumwa ya Nyagasani wawe ije kuguha (inkuru) y’impano y’umuhungu wejejwe (ibyaha).”

(20) (Mariyamu) aravuga ati “Ni gute nagira umuhungu kandi nta mugabo nigeze, ndetse nkaba ntarigeze niyandarika?”

(21) (Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. (Turashaka) kumugira ikimenyetso ku bantu (kigaragaza ubushobozi bwacu) n’impuhwe ziduturutseho, kandi iryo ni iteka ryamaze gucibwa.”

(22) Nuko (Mariyamu) aramutwita (Issa), maze amwitarurana kure (y’abantu).

(23) Nuko ibise bimujyana ku ruti rw’umutende, aravuga ati “Mbega ububabare! Iyo nza kuba narapfuye mbere y’ibi, nkanibagirana burundu.”

(24) Nuko yumva ijwi munsi ye rimuhamagara rigira riti “Ntugire agahinda! Rwose Nyagasani wawe yashyize isoko y’amazi munsi yawe.”

(25) Unanyeganyeze uruti rw’umutende, rurakumanurira itende nziza kandi zihishije.



19 - Maryam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49191
العمر : 72

19 - Maryam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 19 - Maryam   19 - Maryam Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 2:54 pm


(26) Maze urye unanywe kandi unishime (kubera umwana). Nugira umuntu ubona, uvuge uti “Mu by’ukuri njye niyemeje guceceka kubera Imana Nyirimpuhwe, bityo uyu munsi nta muntu nza kuvugisha.”

(27) Nuko (Mariyamu) agera muri bene wabo amuteruye (uruhinja rwe), maze (bamubonye) baravuga bati “Yewe Mariyamu! Rwose wakoze amahano!”

(28) “Yewe mushiki wa Haruna! So ntiyari umuntu mubi ndetse na nyoko ntiyiyandarikaga.”

(29) Maze aramwerekana (ngo bamwibarize). Baravuga bati “Ni gute twavugana n’uruhinja rukiri mu ngobyi?”

(30) [Issa (Yesu)] aravuga ati “Mu by’ukuri ndi umugaragu wa Allah. Yampaye igitabo anangira umuhanuzi.”

(31) Yanampundagajeho imigisha aho nzaba ndi hose, anantegeka gusali no gutanga amaturo igihe cyose nzaba ndiho.

(32) (Yanantegetse) kumvira mama, kandi ntiyangize umwibone cyangwa ngo angire umunyabyago.

(33) Amahoro nabe kuri njye umunsi navutseho, umunsi nzapfiraho ndetse n’umunsi nzazurirwaho.

(34) Uwo ni we Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Ni imvugo y’ukuri (abenshi mu bantu) bashidikanyaho.

(35) Ntibikwiye ko Allah yagira umwana (nk’uko hari benshi bavuga ko amufite). Ubutagatifu ni ubwe. Iyo aciye iteka ry’ikintu, arakibwira ati “Ba, nuko kikaba!”

(36) [Issa (Yesu) yaravuze ati] “Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; bityo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.”

(37) (Nyuma yaho) amatsinda (yo mu bahawe ibitabo) ntiyavuze rumwe (ku bya Issa). Bityo, ibihano bikaze bizaba ku bahakanyi (igihe) bazahura n’umunsi uhambaye (imperuka).

(38) Mbega ukuntu (abahakanyi) ku munsi bazaza batugana, bazaba babona bakanumva neza! Ariko uyu munsi inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bugaragara.

(39) Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah).

(40) Mu by’ukuri tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa.

(41) Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umuhanuzi w’umunyakuri.

(42) (Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati “Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira?”

(43) “Dawe! Mu by’ukuri njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye.”

(44) Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe.

(45) Dawe! Mu by’ukuri ndatinya ko wazagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe (uramutse upfiriye mu buhakanyi), maze ukaba inshuti ya Shitani (mu muriro).

(46) (Azara) aravuga ati “Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndanaguciye by’iteka.”

(47) (Ibrahimu) aravuga ati “Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye.”

(48) Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba.

(49) Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi.

(50) Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu).



19 - Maryam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49191
العمر : 72

19 - Maryam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 19 - Maryam   19 - Maryam Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 2:55 pm


(51) Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari intoranywa, ndetse akaba Intumwa n’umuhanuzi.

(52) Twanamuhamagariye mu ruhande (rwe) rw’iburyo ku musozi wa Twuri (i Sinayi), turamwiyegereza kugira ngo tuvugane na we mu ibanga.

(53) Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (na we) wari umuhanuzi (ngo amufashe).

(54) Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yubahirizaga isezerano kandi yari Intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi.

(55) Yajyaga abwiriza abantu be gusali no gutanga amaturo, kandi yari yishimiwe na Nyagasani we.

(56) Unababwire inkuru ya Idrissa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi.

(57) Twanamuzamuye mu rwego rwo hejuru.

(58) Abo ni bamwe mu bahanuzi Allah yahundagajeho ingabire ze, bakomoka ku rubyaro rwa Adamu, no ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (Nowa), no ku rubyaro rwa Ibrahimu na Isiraheli (Yakobo), no ku bo twayoboye tukanabatoranya. Iyo basomerwaga amagambo ya (Allah) Nyirimpuhwe, bacaga bugufi bakubama (kubera Allah) kandi bakarira (ku bwo kumutinya).

(59) Nuko baje gukurikirwa n’abandi bantu baretse gusali, bakurikira ibyo bararikira. Abo bazahura n’ukorama guhambaye,

(60) Uretse abazicuza, bakemera Allah ndetse bakanakora ibikorwa byiza; abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazahuguzwa na gato.

(61) (Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri isezerano rye rizasohora nta kabuza.

(62) (Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba.

(63) Iryo ni ryo juru tuzaha abagaragu bacu bagandukira (Allah) ngo barizungure.

(64) Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi)[134]. Ni We ugenga ibiri imbere yacu, ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa.

[134]Intumwa Muhamadi yajyaga yifuza ko Malayika Jibril yajya amugeraho kenshi amuzaniye ubutumwa (Wah’yi), nuko Jibril amubwira aya magambo.

(65) Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we?

(66) Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati “Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima?”

(67) Ese umuntu ntiyibuka ko mbere y’ibyo, ari twe twamuremye kandi nta cyo yari cyo?

(68) Ndahiye kuri Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye.

(69) Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (babe ari bo babanza guhanwa).

(70) Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzi neza abakwiye gutwikirwa mu muriro kurusha abandi.

(71) Nta n’umwe muri mwe utazayinyuraho (Siratwa)[135]; iryo ni ihame ntakuka rya Nyagasani wawe.
[135]Siratwa: Nk’uko Gihamya zitandukanye muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) zibigaragaza, ni ikiraro kizaba kiri hejuru y’umuriro wa Jahanamu cyerekeza mu ijuru, kizanyurwaho n’abemeye Imana gusa by’ukuri bagere mu ijuru. naho abemeramana b’abanyabyaha ntibazabasha kukirenga bazagwa mu muriro wa Jahanamu, nyuma y’igihe runaka Allah azashaka ko bawubamo azabakuremo. Naho abahakanyi n’ababangikanyamana bo ntibazanyura kuri icyo kiraro kuko bazaba baramaze gutabwa mu muriro.

(72) Hanyuma tuzarokore ba bandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye.

(73) N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati “Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rihagaze neza kurusha irindi rikaba rinarimo abantu beza?”

(74) None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’Intumwa Muhamadi), byabarushaga ubutunzi no kugaragara neza!

(75) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo ni bwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke.”



19 - Maryam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49191
العمر : 72

19 - Maryam Empty
مُساهمةموضوع: رد: 19 - Maryam   19 - Maryam Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 2:56 pm


(76) Kandi Allah yongerera kuyoboka ba bandi bayobotse. Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’iherezo ryiza kwa Nyagasani wawe.

(77) Ese wabonye wa wundi wahakanye amagambo yacu, maze akavuga ati “Rwose (ku munsi w’imperuka) nzahabwa imitungo n’urubyaro?”

(78) Ese yaba yaramenye ibyihishe (akabona ko azahabwa imitungo n’urubyaro)? Cyangwa yagiranye isezerano na (Allah) Nyirimpuhwe (ry’uko azabihabwa)?

(79) Si ko bimeze! Ahubwo tuzandika ibyo avuga, maze tuzamwongerere ibihano.

(80) Kandi tuzamuzungura ibyo avuga (imitungo n’urubyaro), maze atugereho ari wenyine.

(81) Banishyiriyeho ibigirwamana (barabisenga) baretse Allah, kugira ngo bibarinde (ibihano bya Allah) kandi bibaheshe icyubahiro.

(82) Si ko bimeze! Ahubwo (ibyo bigirwamana) bizihakana uko kubisenga kwabo, maze bibabere abanzi (ku munsi w’imperuka).

(83) Ese ntubona ko twoherereje abahakanyi amashitani, kugira ngo abashishikarize kwigomeka?

(84) Bityo, ntugire ubwira (bwo gushaka ko bahanwa), kuko mu by’ukuri tubabarira iminsi ntarengwa.

(85) Umunsi tuzakoranya abagandukira (Allah), berekeza kwa (Allah) Nyirimpuhwe, bameze nk’abashyitsi b’imena,

(86) Tukanashorera inkozi z’ibibi tuziganisha mu muriro wa Jahanamu, zishwe n’inyota.

(87) Ntibazagira ubushobozi bwo kugira uwo bakorera ubuvugizi, uretse uzaba afite isezerano rya (Allah) Nyirimpuhwe (ryo gukora ubwo buvugizi).

(88) (Abahakanyi) baranavuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana!”

(89) Rwose ibyo muvuga ni amahano!

(90) Ibirere biba byenda gusandara, n’isi yenda gusatagurika, ndetse n’imisozi yenda kuriduka,

(91) Kubera ko bavuze ko (Allah) Nyirimpuhwe afite umwana,

(92) Kandi bidakwiye ko (Allah) Nyirimpuhwe yagira umwana.

(93) Nta na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe kitari umugaragu (uciye bugufi).

(94) Mu by’ukuri (Allah) arabazi neza kandi yaranababaruye nyabyo.

(95) Kandi ku munsi w’izuka, buri wese azamugana ari wenyine (nta buvugizi, nta n’icyo yitwaje).

(96) Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibyiza, (Allah) Nyirimpuhwe azabahundagazaho urukundo rwe, (anabahe gukundwa n’abagaragu be).

(97) Mu by’ukuri (Qur’an) twayoroheje gusobanuka mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku bagandukira (Allah), ndetse unayikoreshe uburira abantu (b’abahakanyi) bagira izima.

(98) None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo! Ese hari n’umwe muri bo ukibona cyangwa ngo wumve akoma?



19 - Maryam 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
19 - Maryam
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Maryam
» Maryam
» 19 - Maryam
» 19 Maryam
» Maryam

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: