101 - Al-Qaari'a
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
(1) Ikizahonda (umunsi w’imperuka)!

(2) Ikizahonda ni iki?

(3) Ni iki kizakumenyesha ikizahonda?

(4) Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye,

(5) N’imisozi ikamera nk’amoya (akemurwa ku matungo) atumuka

(6) Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi),

(7) Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru),

(8) Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi),

(9) Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya.

(10) Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)?

(11) Ni umuriro ugurumana bikabije!