أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 97 - Al-Qadr السبت 01 أكتوبر 2022, 11:31 am | |
| 97 - Al-Qadr Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni Twe twayikumanuriye mu ijoro ry’igeno,
(2) Ni iki cyakumenyesha ijoro ry’igeno?
(3) Ijoro ry’igeno riruta amezi igihumbi (ibyiza bikozwe muri iryo joro birusha ibihembo ibikozwe mu gihe kingana n’amezi igihumbi)!
(4) Abamalayika na Roho (Malayika Jibril) barimanukanamo babiherewe uburenganzira na Nyagasani wabo, kubera igeno (bazanye amategeko agenga) buri kintu cyose,
(5) Iryo (joro ryose) riba ryuje amahoro (n’impuhwe za Allah ku bagaragu be) kugeza umuseke utambitse. |
|