أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 93 - Ad-Dhuhaa السبت 01 أكتوبر 2022, 11:27 am | |
| 93 - Ad-Dhuhaa Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ndahiye agasusuruko,
(2) N’ijoro igihe ryijimye,
(3) (Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze.
(4) Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi).
(5) Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima.
(6) Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)?
(7) Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora?
(8) Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)?
(9) Bityo, ntugahutaze imfubyi,
(10) Ntukanakankamire uje asaba.
(11) Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira). |
|