91 - Ash-Shams
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo,

(2) N’ukwezi igihe kurikurikiye,

(3) N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba),

(4) N’ijoro igihe riritwikiriye,

(5) N’ikirere ndetse n’Uwagihanze,

(6) N’isi n’Uwayirambuye,

(7) Na roho n’uwayitunganyije;

(8) Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza,

(9) Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze,

(10) Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo,

(11) Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka,

(12) Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi),

(13) Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!”

(14) Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse).

(15) Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo.