84 - Al-Inshiqaaq
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),

(2) Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),

(3) N’igihe isi izaringanizwa,

(4) Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,

(5) Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),

(6) Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).

(7) Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,

(8) Azabarurirwa mu buryo bworoshye,

(9) Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!

(10) Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,

(11) Azisabira kurimbuka,

(12) Kandi azahira mu muriro ugurumana.

(13) Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,

(14) Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).

(15) Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.

(16) Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,

(17) N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),

(18) N’ukwezi igihe kuzuye,

(19) Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)

(20) Ese babaye bate, kuki batemera?

(21) Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.

(22) Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).

(23) Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).

(24) Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.

(25) Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).