أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 81 - At-Takwir السبت 01 أكتوبر 2022, 12:07 am | |
| 81 - At-Takwir Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira),
(2) N’igihe inyenyeri zizijima,
(3) N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo,
(4) N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho),
(5) N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe,
(6) N’igihe inyanja zizaka umuriro,
(7) N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo).
(8) N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa [235], [235] Mbere y’uko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ihabwa ubutumwa, Abarabu b’icyo gihe iyo babyaraga umwana w’umukobwa, bamuhambaga ari muzima kuko byabaga ari igisebo ku muryango ngo kuko babonaga nta cyo amaze! Ariko nyuma y’aho Intumwa y’Imana iziye, ibyo byaraciwe. Kuba ari we uzabazwa ni ibigaragaza uburemere bw’icyaha cy’uwamwishe uzaba agiye guhura n’urubanza rukomeye ku munsi w’ibarura.
(9) Icyaha yakoze cyatumye yicwa,
(10) N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa),
(11) N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho),
(12) N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa,
(13) N’igihe Ijuru rizigizwa hafi,
(14) Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze.
(15) Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro,
(16) Zigenda zihuta kandi zikanihisha,
(17) Nanarahiye ijoro igihe riguye,
(18) N’igitondo igihe gitangaje,
(19) Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)],
(20) (Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi[236] y’icyubahiro (Allah). [236] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54.
(21) Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah).
(22) Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi.
(23) Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye.
(24) Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu).
(25) Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe.
(26) None se muragana he?
(27) Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose).
(28) Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse.
(29) Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse. |
|