أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52697 العمر : 72
| موضوع: 79 - An-Naazi'aat السبت 01 أكتوبر 2022, 12:03 am | |
| 79 - An-Naazi'aat Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ndahiye abamalayika bashikanuza (roho z’abahakanyi) n’ubukana buhambaye,
(2) N’abamalayika bakuramo (roho z’abemeramana) bitonze,
(3) N’abamalayika bogoga ikirere bihuta (batwaye izo roho),
(4) N’abamalayika bihutana (ubutumwa babuzaniye Intumwa za Allah ku isi).
(5) N’abamalayika bashyira mu bikorwa ibyo bategetswe.
(6) Umunsi (impanda ya mbere izavuzwa), maze isi n’imisozi bigatigita bikabije (buri kiremwa kigapfa),
(7) (Umutingito wa mbere) uzakurikirwa n’undi mutingito (maze buri kiremwa kizuke),
(8) Uwo munsi imitima (ya bamwe) izaba ifite ubwoba n’agahinda,
(9) Ndetse n’indoro yabo izaba yaciye bugufi (isuzuguritse).
(10) Bazavuga bati “Ese mu by’ukuri tuzasubizwa mu buzima (bwacu bwo ku isi) twahozemo?”
(11) “Ese n’iyo twaba twabaye amagufa ashangutse?”
(12) Bazavuga bati “Uko kugaruka kwacu (ku isi twifuza) kwaba ari igihombo!”
(13) Mu by’ukuri hazabaho indi mpanda izavuzwa rimwe gusa.
(14) Icyo gihe bazisanga imusozi (bongeye kuba bazima nyuma yo gupfa).
(15) Ese inkuru ya Musa yakugezeho?
(16) Ubwo Nyagasani we yamuhamagaraga ari mu kibaya gitagatifu cya Tuwa (agira ati),
(17) “Jya kwa Farawo kuko rwose yigometse.”
(18) Umubwire uti “Ese ushobora kwiyeza (ukareka icyaha cy’ubuhakanyi, ukaba umwemeramana)?”
(19) “Nkakuyobora kwa Nyagasani wawe kugira ngo umutinye?”
(20) Nuko (Musa) amwereka igitangaza gihambaye.
(21) Ariko (Farawo) yarahinyuye aranigomeka;
(22) Maze atera umugongo akataza (ashishikariza abantu be kudakurikira Musa).
(23) Nuko akoranya (abantu be), avuga mu ijwi riranguruye,
(24) Agira ati “Ni njye nyagasani wanyu w’ikirenga.”
(25) Bityo Allah amuhana by’intangarugero kubera icyaha cya nyuma (yakoze) n’icya mbere [234]. [234] Icyaha cyo kuba Farawo yaravuze ko ari we Nyagasani w’ikirenga, nk’uko byavuzwe muri iki gice (Surat), umurongo wacyo wa 24. Naho icya mbere ni ukuba yarabwiye ibyegera bye ko atazi ko bafite indi mana itari we nk’uko byavuzwe mu gice (Surat) cya 28, umurongo wacyo wa 38.
|
|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52697 العمر : 72
| موضوع: رد: 79 - An-Naazi'aat السبت 01 أكتوبر 2022, 12:04 am | |
| (26) Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri buri wese utinya Allah.
(27) Ese (yemwe bantu) iremwa ryanyu ni ryo rikomeye, cyangwa ikirere (Allah) yubatse (ni cyo gikomeye)?
(28) Yazamuye igisenge cyacyo, maze aragitunganya.
(29) Ijoro ryacyo arigira umwijima, amanywa yacyo arayakesha.
(30) Nyuma y’ibyo arambura isi,
(31) Ayisohoramo amazi yayo n’inzuri zayo,
(32) Anashimangira imisozi,
(33) Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.
(34) Ariko igihe icyago gihambaye (umunsi w’imperuka) kizaza,
(35) Umunsi umuntu azibuka ibyo yashyizemo umuhate,
(36) Umuriro wa Jahanamu ukagaragarizwa (buri wese) ureba.
(37) Ubwo wa wundi wigometse,
(38) Agahitamo ubuzima bwo kuri iyi si (agakurikira ibibi aterwa n’irari rye),
(39) Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzaba ubuturo (bwe).
(40) Ariko wa wundi watinye kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, akanabuza umutima we kurarikira ibibi,
(41) Mu by’ukuri, ubusitani (Ijuru) buzaba ubuturo (bwe).
(42) (Abahakanyi) barakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye n’igihe imperuka izabera
(43) Nta bumenyi ufite bwo kugira icyo uyivugaho,
(44) Ubumenyi bwayo bwihariye Nyagasani wawe.
(45) Ahubwo wowe (Muhamadi) nta kindi uri cyo uretse kuba uri umuburizi w’abatinya (umunsi w’imperuka).
(46) Umunsi bazawubona, bazamera nk’aho babaye ku isi ikigoroba kimwe cyangwa igitondo kimwe.
|
|