أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 76 - Al-Insaan السبت 01 أكتوبر 2022, 12:00 am | |
| 76 - Al-Insaan Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ese nta gihe kirekire cyabayeho umuntu ari ikintu kitazwi?
(2) Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona.
(3) Mu by’ukuri twamweretse inzira; kugira ngo nabishaka ahitemo kwemera cyangwa guhakana (Nyagasani we).
(4) Mu by’ukuri abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana.
(5) Mu by’ukuri abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze n’amazi ya Kafuur,
(6) (Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi (yo mu ijuru) abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashaka),
(7) (Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyawo kizakwira hose (umunsi w’imperuka),
(8) Bakanaha amafunguro abakene, imfubyi n’imbohe, kabone n’iyo na bo baba bayakeneye,
(9) (Bavuga bati) “Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho.”
(10) “Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima.”
(11) Bityo, Allah azabarinda (abamwemeye) ibibi by’uwo munsi, kandi azabaha kurabagirana (mu buranga bwabo) ndetse n’ibyishimo.
(12) Azanabagororera ijuru n’imyambaro y’ihariri kubera ko barangwaga no kwihangana,
(13) Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahumva ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije,
(14) Kandi igicucu (cy’ibiti byo mu ijuru) kizaba kibegereye, ndetse n’imbuto zabyo zizabegerezwa.
(15) Bazazengurutswamo amasahane ya Feza (ariho ibiribwa byiza) n’ibikombe bikozwe mu birahuri,
(16) Ibirahuri bikoze muri Feza, byuzuye neza (bijyanye n’ibyifuzo bya buri wese).
(17) Bazanahabwa ikirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze na tangawizi,
(18) Izavomwa mu isoko yitwa Salisabila.
(19) Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe.
(20) Kandi nunarebayo (mu Ijuru) uzabona ingabire (zitagereranywa) ndetse n’ubwami buhebuje.
(21) Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibisi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye.
(22) (Bazanabwirwa bati) “Mu by’ukuri ibi ni ibihembo byanyu, kandi umuhate wanyu warakiriwe.”
(23) Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) ni twe twaguhishuriye Qur’an mu byiciro,
(24) Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo.
(25) Kandi ujye usingiza izina rya Nyagasani wawe mu gitondo no ku gicamunsi,
|
|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 76 - Al-Insaan السبت 01 أكتوبر 2022, 12:00 am | |
| (26) Na nijoro umwubamire kandi unamusingize igihe kirekire mu ijoro.
(27) Mu by’ukuri abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano).
(28) Ni twe twabaremye dukomeza ingingo zabo. Kandi tubishatse twabasimbuza abandi bameze nka bo.
(29) Mu by’ukuri iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.
(30) Kandi nta cyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(31) Yinjiza mu mpuhwe ze uwo ashaka. Naho inkozi z’ibibi yaziteguriye ibihano bibabaza.
|
|