|
| 74 - Al-Muddaththir | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 74 - Al-Muddaththir الجمعة 30 سبتمبر 2022, 11:56 pm | |
| 74 - Al-Muddaththir Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Yewe uwitwikiriye (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
(2) Haguruka uburire (ibiremwa),
(3) Unahe ikuzo Nyagasani wawe.
(4) Unasukure imyambaro yawe.
(5) Unitarure ibigirwamana.
(6) Ntukanatange (ikintu) ugamije indonke zitubutse.
(7) Kandi ujye wihangana kubera Nyagasani wawe.
(8) Ubwo impanda izavuzwa.
(9) Uwo munsi uzaba ari umunsi ukomeye,
(10) Uzaba utoroheye abahakanyi.
(11) (Yewe Muhamadi) ndekera uwo naremye ari wenyine (uvugwa aha ni Al Walid bun al Mughirat),
(12) Nkamuha imitungo itubutse,
(13) N’urubyaro rumukikije,
(14) Nkanamworohereza ubuzima.
(15) Nyuma y’ibyo byose, akaba yifuza ko namwongera,
(16) Oya! Mu by’ukuri yajyaga ahinyura amagambo yacu cyane.
(17) Nzamunaniza muhanisha ibihano bikomeye.
(18) Mu by’ukuri yaratekereje maze afata umwanzuro (wo gutuka Allah n’Intumwa ye ndetse na Qur’an),
(19) Bityo, navumwe kubera umwanzuro yafashe!
(20) Niyongere avumwe kubera umwanzuro yafashe!
(21) Nuko (yubura amaso) areba (abari bamukikije),
(22) Maze azinga umunya, akambya agahanga,
(23) Nuko atera umugongo (ukuri), maze aribona.
(24) Aravuga ati “Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)!”
(25) “Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari amagambo y’umuntu!”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 74 - Al-Muddaththir الجمعة 30 سبتمبر 2022, 11:57 pm | |
| (26) Nzamutwikira mu muriro.
(27) N’iki cyakumenyesha uwo muriro?
(28) Nta cyo ureka ndetse nta n’icyo usigaza,
(29) Utwika imibiri ukanayishiririza.
(30) Urinzwe (n’abamalayika) cumi n’icyenda.
(31) Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari We. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu.
(32) Oya si ko biri! Ndahiye ukwezi.
(33) N’ijoro igihe ricyeye.
(34) N’igitondo igihe gitangaje.
(35) Mu by’ukuri uwo (muriro) ni kimwe mu (byago) bihambaye,
(36) Ukaba n’umuburo ku bantu;
(37) Ku wo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho).
(38) Buri wese azafungirwa (mu muriro) bitewe n’ibibi yakoze.
(39) Uretse abantu b’iburyo (b’abemera nyakuri),
(40) Bazaba bari mu busitani (Ijuru), babazanya
(41) Ku byerekeye inkozi z’ibibi, (maze bazibaze bati)
(42) “Ni iki cyabateye kuba muri mu muriro?”
(43) (Izo nkozi z’ibibi) zizavuga ziti “Ntitwari bamwe mu basenga,”
(44) Nta n’ubwo twajyaga tugaburira abakene,
(45) Kandi twajyaga tugirana ibiganiro n’abavuga ibidafite umumaro,
(46) Ndetse twajyaga duhinyura umunsi w’ibihembo (imperuka).
(47) Kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kutugezeho.
(48) Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira.
(49) None se ni iyihe mpamvu ituma (abahakanyi) batera umugongo urwibutso?
(50) Bameze nk’indogobe z’agasozi ziruka (zifite ubwoba),
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 74 - Al-Muddaththir الجمعة 30 سبتمبر 2022, 11:57 pm | |
| (51) Zihunga intare!
(52) Ahubwo buri wese muri bo aba ashaka ko yahishurirwa ibitabo birambuye (bishimangira ko Isilamu ari idini ry’ukuri).
(53) Oya si ko biri! Ahubwo ntibatinya umunsi w’imperuka.
(54) Oya si ko biri! Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni urwibutso.
(55) Bityo, ushaka (ko imubera urwibutso) nayibuke (ayisoma, anatekereza ku nyigisho ziyikubiyemo).
(56) Kandi ntibashobora kwibuka keretse Allah abishatse. Ni We ukwiriye gutinywa, ndetse ni na We utanga imbabazi.
|
| | | | 74 - Al-Muddaththir | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |