أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 73 - Al-Muzzammil الجمعة 30 سبتمبر 2022, 11:55 pm | |
| 73 - Al-Muzzammil Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
(2) Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo),
(3) Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo,
(4) Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza).
(5) Mu by’ukuri tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza).
(6) Mu by’ukuri iswala y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse inatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje).
(7) Mu by’ukuri ku manywa uba uhugiye muri byinshi.
(8) Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama.
(9) Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari We. Bityo, mugire umurinzi (wawe).
(10) Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza.
(11) Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito.
(12) Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka),
(13) N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza.
(14) Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe.
(15) Mu by’ukuri twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa).
(16) Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye.
(17) Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)?
(18) Kuri uwo munsi ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya.
(19) Mu by’ukuri ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.
(20) Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni We ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora kugaragira ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho iswala, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera We). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. |
|