أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 70 - Al-Ma'aarij الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:35 pm | |
| 70 - Al-Ma'aarij Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Usaba yasabye ko ibihano bigomba kuzabaho bisohora,
(2) (Nyamara ibyo bihano) nta kizabibuza kugera ku bahakanyi,
(3) (Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, nyir’amayira azamuka (agana mu ijuru).
(4) Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo).
(5) Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza.
(6) Mu by’ukuri bo babona (imperuka) iri kure,
(7) Nyamara twe tukabona iri hafi.
(8) Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa.
(9) N’imisozi ikaba nk’ubwoya (bukemurwa ku matungo bukorwamo imyambaro)
(10) Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo,
(11) N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko nta cyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho incungu abana be,
(12) Umugore we, umuvandimwe we,
(13) N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba).
(14) Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho incungu) kugira ngo arokoke.
(15) Ariko nta cyo bizamumarira! Ahubwo azajya mu muriro ugurumana,
(16) Uhubuzaho uruhu rw’agahanga,
(17) Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an),
(18) Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah).
(19) Mu by’ukuri umuntu yaremanywe ukutihangana,
(20) Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane.
(21) Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane.
(22) Uretse abakora iswala,
(23) Ba bandi bahozaho iswala zabo,
(24) Na ba bandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo,
(25) Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha);
|
|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 70 - Al-Ma'aarij الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:35 pm | |
| (26) Na ba bandi bemera ko umunsi w’ibihembo ari ukuri,
(27) Na ba bandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo.
(28) Kubera ko mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wabo nta n’umwe wakwizera ko bitamugeraho.
(29) Na ba bandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi),
(30) Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri bo ntibabigayirwa.
(31) Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye.
(32) Na ba bandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo.
(33) Na ba bandi batanga ubuhamya bw’ukuri.
(34) Na ba bandi bahozaho iswala zabo (ku bihe byagenwe);
(35) Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe,
(36) None se ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)?
(37) (Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe?
(38) Ese buri wese muri bo ararikiye kuzinjizwa mu Ijuru ryuje ingabire?
(39) Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu byo bazi[232] (ariko banga kwemera). [232] Ibyo bazi bivugwa muri uyu murongo ni igitaka n’intanga umuntu yaremwemo.
(40) Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Uburasirazuba bwose n’Uburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye,
(41) Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira.
(42) Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.
(43) Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana amabuye ashinze (ibigirwamana byabo).
(44) Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Uwo ni wo munsi bajyaga basezeranywa.
|
|