منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 69 - Al-Haaqqa

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

69 - Al-Haaqqa Empty
مُساهمةموضوع: 69 - Al-Haaqqa   69 - Al-Haaqqa Emptyالجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:34 pm

69 - Al-Haaqqa
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka).

(2) Ukuri kudakumirwa ni iki?

(3) Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa?

(4) Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka.

(5) Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere.

(6) Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya.

(7) (Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende (byaranduwe) birangaye (birimo ubusa mo imbere).

(8) Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo?

(9) Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha,

(10) Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze.

(11) Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato.

(12) Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane.

(13) Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere).

(14) Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe.

(15) Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze.

(16) N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura).

(17) N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi[230] ya Nyagasani wawe.
[230] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54

(18) Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana.

(19) Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.”

(20) Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze).

(21) Azaba mu buzima bw’umunezero,

(22) Mu busitani buhebuje,

(23) Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo).

(24) (Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).”

(25) Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!”,



69 - Al-Haaqqa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

69 - Al-Haaqqa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 69 - Al-Haaqqa   69 - Al-Haaqqa Emptyالجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:34 pm


(26) Sinamenye iby’ibarura ryanjye!

(27) Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu.

(28) Umutungo wanjye nta cyo wamariye!

(29) N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse).

(30) (Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe,

(31) Maze mumutwikire mu muriro,

(32) Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a[231] mirongo irindwi.
[231] Dhira’a ni bumwe mu buryo bwa kera bwifashishwaga mu gupima uburebure bw’ikintu. Dhira’a imwe ingana na santimetero hafi mirongo irindwi n’eshanu (75 cm).

(33) Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga.

(34) Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene.

(35) None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)

(36) Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro),

(37) Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha.”

(38) Rwose ndahiye ibyo mureba,

(39) N’ibyo mutareba.

(40) Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi).

(41) Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Dore ko mwemera gake!

(42) Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake!

(43) (Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.

(44) N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze),

(45) Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo.

(46) Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri).

(47) Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare).

(48) Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku bagandukira Allah.

(49) Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an).

(50) Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi.

(51) Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho.

(52) Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.



69 - Al-Haaqqa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
69 - Al-Haaqqa
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: