أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 60 - Al-Mumtahana الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:26 pm | |
| 60 - Al-Mumtahana Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Yemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) namwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba musohotse mugiye kurwana mu nzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye.
(2) Baramutse babatsinze, bababera ababisha (ku mugaragaro) bakabaramburaho amaboko yabo (babica) n’indimi zabo bagamije inabi, ndetse bifuza ko muhakana.
(3) (Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu nta cyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
(4) Mu by’ukuri mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe nawe, ubwo babwiraga abantu babo bati “Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye, kandi hagati yacu namwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine.” Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati “Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah.” (Basabye Nyagasani bagira bati) ‘Nyagasani wacu! Ni Wowe twiringiye kandi ni nawe twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’.
(5) “Nyagasani wacu! Ntutugire ikigeragezo ku bahakanye, kandi utubabarire Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
(6) Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri ba bandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri Allah ari We Uwihagije, Ushimwa cyane.
(7) Hari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(8) Allah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah akunda abatabera.
(9) Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira (abandi) kubamenesha. Ariko abazabagira inshuti ni bo nkozi z’ibibi.
(10) Yemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni We uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimugakomezanye umubano w’abashakanye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(11) Nihagira umwe mu bagore banyu ubacika agasanga abahakanyi (ntibabasubize inkwano mwabatanzeho), hanyuma habaho kurwana na bo mukabatsinda (mukagira iminyago mubakuraho), mujye muha abo abagore babo bagiye (bakaza babasanga) ibingana n’ibyo bari barabatanzeho (inkwano). Kandi mugandukire Allah We mwemera.
(12) Yewe Muhanuzi! Abemeramanakazi nibakugana bagusezeranya ko nta cyo bazabangikanya na Allah, ko bataziba, ko batazasambana, ko batazica abana babo, ko batazagira uwo bahimbira ibinyoma, kandi ko batazakwigomekaho mu byiza; ujye wakira ibyo bagusezeranyije unabasabire imbabazi kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(13) Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti abantu Allah yarakariye. Mu by’ukuri imperuka bayitereye icyizere (kuko nta cyiza bazayibonaho), nk’uko abahakanyi bari mu mva bihebye (ko batazabona imbabazi za Allah). |
|