منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 57 - Al-Hadid

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

57 - Al-Hadid Empty
مُساهمةموضوع: 57 - Al-Hadid   57 - Al-Hadid Emptyالجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:22 pm

57 - Al-Hadid
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, kandi ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(2) Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwe. Ni We utanga ubuzima n’urupfu. Kandi ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.

(3) Ni We Ntangiriro akaba n’Iherezo, Ugaragara (Uri hejuru ya buri kintu) akaba n’Utagaragara (uri bugufi ya buri kintu). Kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kintu.

(4) Ni We waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi[223]. Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe namwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
[223] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat al A’araf, Ayat ya 54

(5) Ubwami bw’ibirere n’isi ni ubwe. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bisubizwa.

(6) Yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi ni We Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

(7) Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munatange mu byo yabaragije; kuko bamwe muri mwe bemeye bakanatanga (mu nzira ya Allah), bazagororerwa ibihembo bihebuje.

(8) None se kuki mutemera Allah kandi Intumwa ibahamagarira kwemera Nyagasani wanyu? Kandi (Allah) yaranakiriye isezerano ryanyu rikomeye; niba muri abemeramana nyakuri (ngaho nimwemere).

(9) Ni We uhishurira umugaragu we (Muhamadi) amagambo asobanutse, kugira ngo abakure mu mwijima abaganisha ku rumuri. Rwose Allah ni Umunyempuhwe nyinshi kuri mwe, Umunyembabazi.

(10) None se kuki mudatanga mu nzira ya Allah, kandi Allah ari We ufite izungura ry’ibirere n’isi? Abatanze bakanarwana mbere y’urugamba (rwo kubohora Maka) muri mwe, ntibahwanye (na ba bandi babikoze nyuma yaho); abo (babikoze mbere) bafite urwego rusumba urw’abatanze bakanarwana nyuma. Ariko bose Allah yabasezeranyije ibyiza. Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora.

(11) Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (atanga amaturo n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza), ngo (Allah azayimwishyure) amukubiye inshuro nyinshi, ndetse azanamugororere ibihembo bihebuje?

(12) Umunsi uzabona abemeramana n’abemeramanakazi urumuri rwabo rukataje imbere n’iburyo bwabo (babwirwa) bati “Dore inkuru nziza yanyu uyu munsi! Ni ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), muzabamo ubuziraherezo. Iyi ni yo ntsinzi ihambaye.”

(13) Umunsi indyarya z’abagabo n’iz’abagore zizabwira abemeramana ziti “Nimudutegereze turahure ku rumuri rwanyu!” Zizabwirwa ziti “Nimusubire inyuma (ku isi) mushake urumuri!” Maze hagati yabo hashyirwe urukuta rufite umuryango. Imbere yarwo hari impuhwe, naho hanze yarwo hakaba ibihano.

(14) (Indyarya) zizabahamagara (abemeramana) zibabwira ziti “Ese ntitwari kumwe namwe (ku isi)?” Bazisubize bati “Yego! Ariko mwishyize mu bigeragezo, mutega iminsi (Intumwa n’abemeramana), munishyira mu gushidikanya kandi munashukwa n’irari ryanyu kugeza ubwo itegeko rya Allah (urupfu) risohoye. Nuko umushukanyi (Shitani) abatesha umurongo wa Allah.”

(15) Uyu munsi nta ncungu yanyu (mwe ndyarya) cyangwa iy’abahakanye iri bwakirwe. Ubuturo bwanyu ni mu muriro. Ni wo muzabana kandi ni na wo herezo ribi.

(16) Ese igihe nticyari cyagera ngo imitima y’abemeye yicishe bugufi kubera kwibuka Allah n’ibyahishuwe by’ukuri (Qur’an)? No kugira ngo ntibabe nk’abahawe igitabo mbere yabo, nuko igihe (cyo gutegereza ibyo Intumwa zabasezeranyije) kikababana kirekire, maze imitima yabo ikinangira; kandi abenshi muri bo bari ibyigomeke!

(17) Mumenye ko Allah aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri twabasobanuriye ibimenyetso kugira ngo mutekereze.

(18) Mu by’ukuri ba bandi batanga amaturo b’abagabo n’abagore, bakanaguriza Allah inguzanyo nziza, (Allah azabishyura) abakubiye inshuro nyinshi, ndetse azanabagororera ibihembo bihebuje.

(19) Na ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ze (nta n’imwe barobanuye), ni bo banyakuri ndetse bakaba n’abahamya kwa Nyagasani wabo. Bazagororerwa ibihembo byabo n’urumuri rwabo. Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro.

(20) Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana. (Ibyo bigereranywa) nk’ibimera bishimisha abahinzi nyuma yo kubona imvura, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) bigahinduka utuvungukira. Ariko ku munsi w’imperuka hazaba ibihano bikomeye (ku bahakanyi), ndetse n’imbabazi no kwishimirwa na Allah (ku bemeramana). Kandi ubuzima bw’isi nta cyo buri cyo uretse kuba ari umunezero ushukana.

(21) Nimwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ubw’ikirere n’isi; ryateguriwe abemeye Allah n’Intumwa ze. Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashaka; kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.

(22) Nta kibi cyagera ku isi cyangwa ngo kibabeho kitanditse mu gitabo (kirinzwe) mbere y’uko tukibeshaho. Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.

(23) Kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse cyangwa ngo mwiratane ibyo mwahawe. Mu by’ukuri Allah ntakunda umwirasi wese, w’umwibone,

(24) Ba bandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu. Ariko uzatera umugongo (kumvira Allah, amenye ko) Allah ari Uwihagije, Usingizwa cyane.

(25) Rwose twohereje Intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera. Twanamanuye icyuma cy’ubutare gifite imbaraga zihambaye kandi kinafitiye abantu akamaro. (Ibyo byose byakozwe) kugira ngo Allah yerekane abamutabara (abatabara idini rye) ndetse n’Intumwa ze kandi batamuzi. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Utsinda.



57 - Al-Hadid 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

57 - Al-Hadid Empty
مُساهمةموضوع: رد: 57 - Al-Hadid   57 - Al-Hadid Emptyالجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:23 pm


(26) Kandi rwose twohereje Nuhu na Ibrahimu, maze duha urubyaro rwabo ubuhanuzi n’ibitabo. Muri bo hari abayobotse ariko abenshi muri bo babaye ibyigomeke.

(27) Hanyuma tubakurikiza (izindi) ntumwa zacu zaje zitera ikirenge mu cyabo. Twakurikijeho kohereza Issa mwene Mariyamu, tumuha Ivanjili, tunashyira ubuntu n’impuhwe mu mitima y’abamukurikiye, ariko bihimbiye kwiyegurira Imana (banga gushaka cyangwa gushakwa) nyamara nta byo twabategetse, (twabategetse) gusa gushaka ishimwe rya Allah, gusa ntibabyubahirije nk’uko bikwiye. Bityo, abemeye muri bo twabahaye ibihembo bakwiye, nyamara abenshi muri bo bari ibyigomeke.

(28) Yemwe abemeye (Intumwa Musa na Issa)! Nimugandukire Allah kandi munemere Intumwa ye (Muhamadi)! (Allah) azabaha impuhwe ze zikubye kabiri, anabahe urumuri mugendana ndetse anabababarire ibyaha byanyu. Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.

(29) (Ibyo byose abikora) kugira ngo abahawe ibitabo bamenye ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bagira mu ngabire za Allah, kandi ko ingabire zose ziri mu biganza bya Allah, akaba aziha uwo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.



57 - Al-Hadid 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
57 - Al-Hadid
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Al-Hadid
» 57 - Al-Hadid
» Al-Hadîd
» Al-Hadîd
» 57 - Al-Hadid

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: