|
| 56 - Al-Waaqia | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 56 - Al-Waaqia الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:20 pm | |
| 56 - Al-Waaqia Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ubwo imperuka izaba igeze,
(2) Nta we uzashobora guhinyura ukuza kwayo.
(3) Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru).
(4) Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye.
(5) N’imisozi igahindurwa ubuvungukira.
(6) Maze ikaba umukungugu utumuka.
(7) (Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu:
(8) Hari ab’iburyo[222]; abo bantu b’iburyo ni bantu ki? [222] Abantu b’iburyo ni abakoze ibikorwa byiza, bazahabwa igitabo mu kuboko kwabo kw’iburyo gikubiyemo ibikorwa bakoze bakiri ku isi. Naho ab’ibumoso ni abakoze ibikorwa bibi, bazahabwa icyo gitabo mu kuboko kw’ibumoso.
(9) N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki?
(10) N’aba mbere (ni ababimburiye abandi mu gukurikiza amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru).
(11) Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah).
(12) Mu ijuru ryuje ingabire.
(13) Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
(14) Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
(15) Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu,
(16) Babyegamyeho, berekeranye.
(17) Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe),
(18) (Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa (byiza) byo mu masoko yo mu ijuru),
(19) Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha.
(20) (Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo,
(21) Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza.
(22) Kandi (hazaba hari) ba Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini).
(23) Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.
(24) Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga.
(25) Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo,
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 56 - Al-Waaqia الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:20 pm | |
| (26) Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) “Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)!”
(27) Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)?
(28) Bazaba mu (ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa,
(29) N’insina zifite ibitoki by’amaseri agerekeranye,
(30) No mu gicucu cyagutse (kandi gihoraho),
(31) N’amazi ahora atemba,
(32) Ndetse n’imbuto nyinshi,
(33) Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo).
(34) Bazaba banafite ibitanda biri hejuru.
(35) Mu by’ukuri (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya.
(36) Maze tubagire amasugi.
(37) Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano.
(38) (Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo.
(39) Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
(40) Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
(41) Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)?
(42) Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye.
(43) No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara.
(44) (Icyo gicucu) nta mafu kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho.
(45) Mu by’ukuri mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah).
(46) Kandi bajyaga batsimbarara ku cyaha gihambaye (cyo kubangikanya Imana, ntibagire umugambi wo kubyicuza).
(47) Kandi bajyaga bavuga bati “ Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko?”
(48) “N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
(49) Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma,
(50) Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka).”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 56 - Al-Waaqia الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:21 pm | |
| (51) Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri,
(52) Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu,
(53) Maze mucyuzuze inda,
(54) Mukirenzeho amazi yatuye,
(55) Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota.
(56) Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo.
(57) Ni twe twabaremye. None se kuki mutemera (izuka)?
(58) Ese mutekereza iki ku byo musohora (amasohoro)?
(59) Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi?
(60) Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa,
(61) Kubasimbuza abameze nkamwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi.
(62) Kandi mu by’ukuri mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. None se kuki mutibuka?
(63) Ese ntimubona ibyo muhinga?
(64) Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora?
(65) Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa.
(66) (Muvuga muti) “Rwose (twaruhiye ubusa none) dusigaye mu madeni”;
(67) Cyangwa ahubwo turaburaniwe (tubuze byose).
(68) Ese ntimubona amazi munywa?
(69) Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura?
(70) Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). None se kuki mudashimira (Allah).
(71) Ese ntimubona umuriro mucana?
(72) Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi?
(73) Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye).
(74) Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
(75) Ndahiye ibyimbo by’inyenyeri (mu isanzure).
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 56 - Al-Waaqia الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:21 pm | |
| (76) Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya,
(77) Ko mu by’ukuri (iyi) ari Qur’an Ntagatifu,
(78) Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru),
(79) Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (bafite isuku).
(80) Ni uguhishurwa kwaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
(81) Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura?
(82) Aho (gushimira Allah) ku ngabire abaha, (mumwitura) kumuhakana?
(83) None se (kuki nta cyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo?
(84) Icyo gihe muba murebera,
(85) Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona.
(86) None se kuki, niba mwibwira ko nta cyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga),
(87) Mutayigarura (iyo roho mu mubiri wayo), niba koko muri abanyakuri?
(88) Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah),
(89) (Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru).
(90) (Uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo,
(91) (Azabwirwa ati) “Amahoro nabe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo.”
(92) Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), bayobye,
(93) Izimano rye rizaba ari amazi yatuye,
(94) No kuzatwikirwa mu muriro.
(95) Mu by’ukuri uku ni ko kuri kudashidikanywaho.
(96) Ngaho tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
|
| | | | 56 - Al-Waaqia | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |