|
| 54 - Al-Qamar | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 54 - Al-Qamar الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:16 pm | |
| 54 - Al-Qamar Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse[218]. [218] Gusaduka k’ukwezi kuvugwa muri uyu murongo, ni kimwe mu bitangaza Intumwa y’Imana Muhamadi yeretse abahakanyi b’i Maka, ubwo bayihinyuraga bayisaba ko yabereka igitangaza; maze isaba Allah kuyiha icyo gitangaza, nuko ibereka ukwezi kwasadutse. Kikaba ari na kimwe mu bimenyetso bizabanziriza umunsi w’imperuka.
(2) N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati “Ubu ni uburozi bugikomeje!”
(3) Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo.
(4) Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi),
(5) (Izo nkuru ziri muri Qur’an) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira nta cyo kwabamariye.
(6) Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu kibi cyane (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka),
(7) Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye.
(8) Bihuta bagana uhamagara. Abahakanyi bazavuga bati “Uyu ni umunsi ugoye.”
(9) Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati “Ni umusazi”, ndetse aranamaganwa.
(10) Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) “Rwose njye naneshejwe, ngaho tabara!”
(11) Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi.
(12) Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe.
(13) Maze (Nuhu) tumutwara mu gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge).
(14) Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze amaso; (ibyo) biba igihembo cy’uwo bahakanye.
(15) Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
(16) Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
(17) Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
(18) Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudu); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
(19) Mu by’ukuri twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye,
(20) Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe.
(21) Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
(22) Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
(23) Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)
(24) Nuko baravuga bati “Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi!”
(25) Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 54 - Al-Qamar الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:17 pm | |
| (26) Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we.
(27) Tugiye kuboherereza ingamiya (y’ingore) kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire.
(28) Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira na yo (ingamiya); buri wese azajya agira igihe cye cyo kuyanywaho.
(29) Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata inkota) arayica.
(30) Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!
(31) Mu by’ukuri twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe.
(32) Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
(33) Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu),
(34) Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera,
(35) (Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira.
(36) Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya kuri uko kuburira (kwacu).
(37) Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) “Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)!”
(38) Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka).
(39) Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no ku byo najyaga mbaburira!
(40) Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
(41) Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo,
(42) Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.
(43) Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)?
(44) Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati “Twe turi benshi dushyize hamwe, dushoboye kwitabara!”
(45) Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata.
(46) Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura.
(47) Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika!
(48) Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve igihano cy’umuriro.”
(49) Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo).
(50) Kandi itegeko ryacu ni (ijambo) rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 54 - Al-Qamar الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:17 pm | |
| (51) Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?
(52) Kandi buri kintu cyose bakoze cyandikwaga mu bitabo (by’ibikorwa byabo).
(53) Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse.
(54) Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru),
(55) Mu byicaro by’icyubahiro, hafi y’Umwami, Ushobora byose.
|
| | | | 54 - Al-Qamar | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |