منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 52 - At-Tur

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

52 - At-Tur Empty
مُساهمةموضوع: 52 - At-Tur   52 - At-Tur Emptyالجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:13 pm

52 - At-Tur
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ndahiye Umusozi wa Twuur[215].
[215] Twuur ni izina ry’umusozi wa Sinayi Allah yavugishirijeho Intumwa ye Musa ndetse anawumuheraho amategeko.

(2) N’igitabo cyanditse (Qur’an),

(3) Ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe).

(4) N’ingoro (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika).

(5) N’igisenge gihanitse (ikirere).

(6) N’inyanja zibirinduye (ku munsi w’imperuka)

(7) Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza,

(8) Ntagishobora kuzabikumira.

(9) Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye).

(10) N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda).

(11) Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri),

(12) Ba bandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro.

(13) Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu.

(14) (Bazabwirwa bati) “Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura.”

(15) Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona?

(16) Ngaho nimuhiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyihanganira, byose ni kimwe kuri mwe. Mu by’ukuri (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga.

(17) Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho).

(18) Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro.

(19) (Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”

(20) Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).

(21) Naho ba bandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi nta cyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze.

(22) Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza.

(23) Bazajya bahererekanyamo ibirahure by’ikinyobwa kitazabatera kuvuga amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha.

(24) Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.

(25) Bamwe muri bo bazajya bahindukira barebe bagenzi babo, babazanya,



52 - At-Tur 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

52 - At-Tur Empty
مُساهمةموضوع: رد: 52 - At-Tur   52 - At-Tur Emptyالجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:14 pm


(26) Bavuga bati “Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)”,

(27) “None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika.”

(28) Mu by’ukuri mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni We Mugiraneza, Nyirimbabazi.

(29) Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga).

(30) Ahubwo (abahakanyi) baravuga bati “(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)!”

(31) Babwire uti “Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”

(32) Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)?

(33) Ndetse bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera!

(34) Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Qur’an), niba koko ari abanyakuri.

(35) Ese (bibwira ko) baremwe nta cyo bakomowemo, cyangwa ni bo baremyi?

(36) Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera!

(37) Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashaka)?

(38) Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho (bajya mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga!

(39) Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa, mwe mukagira abahungu?

(40) Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

(41) Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba babyandika (badakeneye ibyo ubabwira)?

(42) Cyangwa icyo bashaka ni ubugambanyi? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo.

(43) Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

(44) N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati “Ni igicu gicucitse!”

(45) Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, aho bazagwa igihumure bagapfa (kubera ibihano).

(46) Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.

(47) Kandi mu by’ukuri abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi.

(48) Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhanzeho amaso. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusali),

(49) No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera.



52 - At-Tur 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
52 - At-Tur
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: