|
| 51 - Adh-Dhaariyat | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 51 - Adh-Dhaariyat الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:11 pm | |
| 51 - Adh-Dhaariyat Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ndahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi).
(2) N’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura).
(3) N’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja).
(4) N’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika).
(5) Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo.
(6) Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza.
(7) Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza.
(8) Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye Intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an).
(9) Uteshwa (gukurikira Qur’an n’Intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri).
(10) Abanyabinyoma baravumwe,
(11) Ba bandi bari mu bujiji, barangaye,
(12) Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera,
(13) (Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa.
(14) (Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”
(15) Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru),
(16) Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza;
(17) Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo),
(18) No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah),
(19) No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira.
(20) No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya,
(21) Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona?
(22) No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa.
(23) Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu.
(24) Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro?
(25) Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 51 - Adh-Dhaariyat الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:12 pm | |
| (26) Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje).
(27) Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”
(28) Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah).
(29) Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”
(30) Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”
(31) (Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”
(32) Baravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”,
(33) Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe).
(34) (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah).
(35) Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho).
(36) Ariko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti).
(37) Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza.
(38) No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara.
(39) Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.”
(40) Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi).
(41) No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize),
(42) Nta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga.
(43) No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.”
(44) Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba.
(45) Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare.
(46) N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke.
(47) Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura.
(48) N’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza!
(49) No muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah).
(50) Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 51 - Adh-Dhaariyat الجمعة 30 سبتمبر 2022, 5:12 pm | |
| (51) Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.
(52) Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”
(53) Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah).
(54) Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa).
(55) Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana.
(56) Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire.
(57) Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira.
(58) Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje.
(59) Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana).
(60) Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe.
|
| | | | 51 - Adh-Dhaariyat | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |