|
| 50 - Qaaf | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52861 العمر : 72
| موضوع: 50 - Qaaf الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 11:02 pm | |
| 50 - Qaaf Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Qaaf[214]. Ndahiye iyi Qur’an yuje ikuzo. [214] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
(2) Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati “Iki ni ikintu gitangaje.”
(3) Ese nidupfa tugahinduka igitaka (tuzazurwa)? Uko kugaruka kuri kure (ntikwabaho).
(4) Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu).
(5) Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma).
(6) Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite?
(7) N’isi twarayishashe maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije.
(8) (Ibi twabikoze kugira ngo bibe) isomo n’urwibutso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
(9) Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa,
(10) N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza,
(11) Kugira ngo bibe amafunguro ku bagaragu banjye. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda.
(12) Mbere yabo (abahakanyi b’i Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye Intumwa zabo,
(13) N’aba Adi na Farawo ndetse n’abavandimwe ba Lutwi (Loti),
(14) N’abantu ba Ayikat (b’i Madiyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye Intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana).
(15) Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya ku kurema gushya (izuka).
(16) Mu by’ukuri twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umwoshya. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi; ujyana amaraso mu bwonko).
(17) (Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso.
(18) (Umuntu) nta jambo na rimwe yavuga ngo habure umugenzuzi umuri hafi (uryandika).
(19) Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bigaragaza ukuri bizaza nta kabuza.. (Maze abwirwe ati) “Ibyo ni byo wajyaga wihunza”.
(20) Nuko impanda nivuzwa, uwo ni wo uzaba ari umunsi w’ibihano (umunsi w’izuka).
(21) Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) umushoreye ndetse n’(umumalayika) umushinja.
(22) (Umunyabyaha azabwirwa ati) “Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose).”
(23) Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati “Iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) gitunganyije mfite.”
(24) (Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) “Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse”,
(25) Ubangamira ibyiza, urengera kandi ushidikanya,
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52861 العمر : 72
| موضوع: رد: 50 - Qaaf الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 11:02 pm | |
| (26) Wa wundi wabangikanyije Allah n’indi mana. Nimumujugunye mu bihano bikaze.
(27) Mugenzi we (Shitani) azavuga ati “Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri).”
(28) (Allah azavuga ati) “Mwijya impaka imbere yanjye kandi narababuriye mbere (ko hazabaho) ibihano”,
(29) “Iwanjye ijambo ntirihindurwa, kandi sinjya mpuguza abagaragu banjye.”
(30) Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti “Ese wuzuye?” Maze uvuge uti “Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe)?”
(31) Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah.
(32) (Bazabwirwa bati) “Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye),
(33) Wa wundi utinya Allah Nyirimpuhwe atamubona, ndetse akaza afite umutima wicuza.
(34) (Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo (Ijuru) mu mahoro. Uyu ni umunsi w’ubuzima buzahoraho.”
(35) Bazabonamo ibyo bashaka byose, kandi iwacu hari n’inyongera (yo kubona Allah imbonankubone).
(36) Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, byabarushaga ubukana! Byari byarakwiriye mu bihugu byinshi bishaka ubuhungiro?
(37) Mu by’ukuri muri ibyo harimo urwibutso k’ufite umutima, cyangwa uteze amatwi kandi akaba n’umuhamya (wita ku bintu).
(38) Rwose twaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, kandi ntitwagize umunaniro.
(39) Bityo, (yewe Muhamadi) jya wihanganira ibyo bavuga, unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga.
(40) Ndetse no mu ijoro ujye umusingiza, na nyuma yo kubama (nyuma y’iswala).
(41) Kandi uzatege amatwi umunsi uhamagara (Malayika uzavuza impanda), azahamagarira hafi.
(42) Umunsi bazumva urusaku rw’impanda y’ukuri, uwo uzaba ari umunsi w’izuka.
(43) Mu by’ukuri ni twe dutanga ubuzima tukanabwisubiza, kandi iwacu ni ho garukiro.
(44) Umunsi isi izabasadukiraho, bakavamo bihuta. Uko kuzaba ari ukubakoranya koroshye kuri twe.
(45) Tuzi neza ibyo bavuga kandi wowe (Muhamadi) ntugomba kubahatira kwemera. Ahubwo wibutse wifashishije Qur’an wa wundi utinya ibihano byanjye.
|
| | | | 50 - Qaaf | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |