منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 41 - Fussilat

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

41 - Fussilat Empty
مُساهمةموضوع: 41 - Fussilat   41 - Fussilat Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:47 pm

41 - Fussilat
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Haa Miim[198].
[198] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Ihishurwa ry’(iyi Qur’an) ryaturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

(3) Ni igitabo gifite imirongo yasesenguwe, gisomwa mu rurimi rw’Icyarabu ku bantu basobanukiwe (kuko ari bo babimenya bakanabishyira mu bikorwa),

(4) (Icyo gitabo) kivuga inkuru nziza ndetse kikanaburira, nyamara abenshi muri bo bagitera umugongo, bityo ntibumve (ngo bacyemere).

(5) Baranavuga bati “Imitima yacu iranangiye (ntishobora kumva) ibyo uduhamagarira, kandi n’amatwi yacu yarazibye ndetse hagati yacu na we hari urusika, bityo kora ibyawe natwe dukore ibyacu.”

(6) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ndi umuntu nkamwe, nahishuriwe ko Imana yanyu ari imwe rukumbi (Allah). Bityo, nimuyitunganire kandi muyicuzeho, (munamenye ko) ibyago bihambaye bizaba ku babangikanyamana.”

(7) Ni ba bandi badatanga amaturo bakanahakana imperuka.

(8) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza bazagororerwa ibihembo bihoraho.

(9) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu by’ukuri muhakana uwaremye isi mu minsi ibiri ndetse mukamubangikanya n’ibigirwamana? Uwo ni We Nyagasani w’ibiremwa byose”,

(10) Yayishimangiyeho imisozi ku buso bwayo ndetse anayiha imigisha, anayigenaho ibitunga (ibinyabuzima) biyiriho mu minsi ine ingana[199]. (Icyo ni cyo gisubizo) kubabaza (iby’iremwa ryayo).
[199] Iminsi ine ingana ivugwa muri uyu murongo ihwanye n’iminsi ibiri Allah yaremyemo isi, hanyuma akarema ibiyiriho n’ibigomba gutunga ibiyiriho mu yindi minsi ibiri; yose hamwe ikaba iminsi ine.

(11) Hanyuma yerekera ku kirere mu gihe cyari umwotsi, maze arakibwira cyo n’isi ati “Nimuze mwembi, mwanze mukunze!” Nuko biravuga biti “Tuje turi abumvira.”

(12) Nuko (cya kirere) aca iteka (ryo kukiremamo) ibirere birindwi mu minsi ibiri, maze ahishurira buri kirere inshingano zacyo. Kandi ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), anakirinda (kuvogerwa n‘amashitani). Uko ni ukugena kwa (Allah) Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(13) Nibaramuka birengagije (ibyo ubabwira), uvuge uti “Ndababurira kuzagerwaho n’urusaku rw’inkuba nk’urw’iyarimbuye aba Adi n’aba Thamudu.”

(14) Ubwo Intumwa zabageragaho zibaturutse imbere n’inyuma, zarababwiye ziti “Ntimukagire indi mana musenga itari Allah.” Hanyuma baravuga bati “Iyo Nyagasani wacu ashaka (kutwoherereza Intumwa) yari kohereza abamalayika. Rwose twe duhakanye ubwo butumwa (muvuga ko mwaje) mutuzaniye.”

(15) Naho aba Adi bagize ubwibone ku isi bitari mu kuri, maze baravuga bati “Ni nde waturusha imbaraga?” Ese ntibabona ko Allah wabaremye ari We ubarusha imbaraga? Kandi bahakanaga ibimenyetso byacu.

(16) Nuko tuboherereza inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha mu minsi y’amakuba, kugira ngo tubasogongeze ku bihano bibasuzuguza mu buzima bwo ku isi. Kandi ibihano by’imperuka ni byo bizabasuzuguza kurushaho, ndetse ntibazanatabarwa.

(17) N’aba Thamudu twabayoboye (inzira igororotse), ariko aho kuyoboka bahisemo ubuhumyi (kwirengagiza ukuri). Nuko bakubitwa n’inkuba nk’igihano gisuzuguritse cy’ibyo bakoraga.

(18) Maze turokora ba bandi bemeye kandi bagandukira Allah.

(19) (Ubibutse) umunsi abanzi ba Allah bazakoranyirizwa hamwe bajyanywe mu muriro; (aba mbere n’aba nyuma) nuko bawuganishweho.

(20) Maze nibamara kuwugeraho, amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’impu zabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora.

(21) Nuko babwire impu zabo bati “Kuki mwadushinjije (ibyo twakoze)?” Maze zivuge ziti “Allah wahaye buri kintu ubushobozi bwo kuvuga ni We watumye tuvuga. Kandi ni na We wabaremye bwa mbere, ndetse iwe ni ho muzagarurwa.”

(22) Nta n’ubwo mwari gushobora guhisha (ibyo mwakoraga) amatwi yanyu, amaso yanyu, cyangwa impu zanyu kugira ngo bitazabashinja. Ahubwo mwibwiraga ko Allah atazi byinshi mu byo mukora.

(23) Uko kwari ugukeka kwanyu mwakekeraga Nyagasani wanyu gutumye mworama, mukaba mubaye mu banyagihombo.

(24) Bityo, nibashobora kwihangana, umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo, kandi nibasaba binginga kugarurwa ku isi, ntibazayigarurwaho.

(25) Kandi twabateguriye inshuti magara (amashitani mu bantu no mu majini) zibakundisha (ibikorwa byabo bibi) mu buzima bwo ku isi, (zinabibagiza) ubuzima bw’imperuka. Maze bahamwa n’imvugo (y’ibihano) nk’iyahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri ni abanyagihombo.



41 - Fussilat 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

41 - Fussilat Empty
مُساهمةموضوع: رد: 41 - Fussilat   41 - Fussilat Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:48 pm


(26) Kandi ba bandi bahakanye (bajyaga babwirana) bati “Ntimukumve iyi Qur’an (igihe isomwa), ahubwo mujye muyirogoya kugira ngo mutsinde (Muhamadi).”

(27) Ariko rwose ba bandi bahakanye tuzabasogongeza ibihano bikaze, kandi rwose tuzabahembera ibibi bakoraga.

(28) Umuriro ni cyo gihembo cy’abanzi ba Allah, bazawubamo iteka, ari igihembo cy’uko bahakanaga amagambo yacu.

(29) Kandi ba bandi bahakanye bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twereke abatuyobeje bo mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu kugira ngo basuzugurike.”

(30) Mu by’ukuri ba bandi bavuze bati “Nyagasani wacu ni Allah” hanyuma bagashikama (ku kuri), bazamanukirwa n’abamalayika (mu gihe cyabo cyo gupfa, bababwira bati) “Mwigira ubwoba ndetse n’agahinda, ahubwo nimwakire inkuru nziza y’ijuru mwajyaga musezeranywa”,

(31) “Twebwe turi inshuti zanyu mu buzima bwo ku isi ndetse n’ubwo ku mperuka. Kandi (mu ijuru) muzahabwamo ibyo imitima yanyu izifuza, ndetse murihabwemo ibyo muzasaba byose.”

(32) (Ibyo) bizaba ari izimano riturutse kuri (Allah) Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(33) Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wa wundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu bicisha bugufi” (Abayisilamu).”

(34) Kandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara.

(35) Ariko (ibyo) ntababihabwa usibye ba bandi bihangana, ndetse nta n’undi wabihabwa usibye umunyamahirwe ahambaye.

(36) Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri (Allah) ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(37) No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah We wabiremye, niba koko ari We wenyine mugaragira.

(38) Ariko nibibona (bakanga kugaragira Allah), bamenye ko abari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) bamwambaza ijoro n’amanywa, batarambirwa na gato.

(39) No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri uyiha ubuzima ni na We uzazura abapfuye. Rwose ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.

(40) Mu by’ukuri abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wa wundi uzajugunywa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wa wundi uzaza atekanye ku munsi w’imperuka? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri Allah ni We ubona bihebuje ibyo mukora.

(41) Mu by’ukuri ba bandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe.

(42) Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane.

(43) Nta byo ubwirwa (yewe Muhamadi) bitabwiwe Intumwa zakubanjirije. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirimbabazi, akaba na Nyiribihano bibabaza.

(44) Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati “Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?” (Allah ati) “Ese yaba itari mu Cyarabu igahishurirwa Umwarabu?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho ba bandi batayemera, amatwi yabo yarazibye ndetse n’imitima yabo yuzuye umwijima (ntibashaka kuyisobanukirwa). Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu kure.”

(45) Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri bo bari mu gushidikanya guteye amakenga.

(46) Ukoze igikorwa cyiza aba acyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Kandi Nyagasani wawe ntarenganya abagaragu be.”

(47) Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na We (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati “Ibyo mwambangikanyaga na byo biri he?” Bazavuga bati “Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye).”

(48) Nuko ibyo basengaga mbere (ku isi) bizabitarura babibure! Icyo gihe ni bwo bazamenya ko nta buhungiro bafite.

(49) Umuntu ntajya arambirwa gusaba ibyiza, ariko iyo agezweho n’ikibi, ariheba agacika intege.

(50) N’iyo tumusogongeje ku mpuhwe ziduturutseho nyuma yo kugerwaho n’ingorane, rwose aravuga ati “Ibi mbibonye kuko mbikwiye, kandi sinkeka ko imperuka izabaho. Kandi nindamuka nsubijwe no kwa Nyagasani wanjye, mu by’ukuri nzagirayo ibyiza kurushaho.” Rwose tuzabwira ba bandi bahakanye ibyo bakoze, ndetse tunabumvisha ibihano bikomeye.



41 - Fussilat 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

41 - Fussilat Empty
مُساهمةموضوع: رد: 41 - Fussilat   41 - Fussilat Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:48 pm


(51) Kandi iyo duhaye umuntu ingabire, arirengagiza (yanga gushimira Nyagasani we), akitaza akanishyira hejuru, ariko ikibi cyamugeraho agatakamba cyane.

(52) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) iramutse ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, (icyo gihe) ni nde waba warayobye kurusha wa wundi uri mu bwigomeke bwa kure?”

(53) (Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu isanzure ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragarijwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari We muhamya wa buri kintu?

(54) Menya ko mu by’ukuri (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri (Allah) ari We uzi neza buri kintu akanakigiraho ububasha bwose.



41 - Fussilat 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
41 - Fussilat
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Fussilat
» Fussilat
» Fussilat
» Fussilat
» Fussilat

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: