منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 38 - Saad

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

38 - Saad Empty
مُساهمةموضوع: 38 - Saad   38 - Saad Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:40 pm

38 - Saad
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Swad![190] Ndahiye iyi Qur’an yuje urwibutso.
[190] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Nyamara abahakanye bari mu bwibone n’ubwigomeke.

(3) Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, bigatakamba by’impitagihe?

(4) (Abarabu b’ababangikanyamana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati “Uyu ni umurozi w’umubeshyi.”

(5) “(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!”

(6) Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti “Nimugende mutsimbarare ku mana zanyu. Mu by’ukuri iki ni ikintu gikenewe.”

(7) Ibi ntitwigeze tubyumva mu myizerere yo hambere. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari ibihimbano.

(8) Ese ni we wenyine muri twe waba waramanuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarumva ku bihano byanjye.

(9) Ese baba bafite ibigega by’impuhwe za Nyagasani wawe, Umunyacyubahiro bihebuje, Ugaba bihebuje?

(10) Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)!

(11) Zimwe mu ngabo z’udutsiko zizakubitirwa inshuro aha ngaha (nk’uko iz’udutsiko ari ko byazigendekeye mbere).

(12) Mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zisongoye (piramide) barahinyuye,

(13) N’aba Thamudu, abantu ba Lutwi ndetse n’aba Ayikat (b’i Madiyani), bose bari udutsiko.

(14) Nta na kamwe muri two katahinyuye Intumwa, nuko ibihano byanjye biba impamo.

(15) Aba nta kindi bategereje kitari urusaku rumwe rudasubira.

(16) Kandi baravuze bati “Nyagasani wacu! Twihutishirize umugabane wacu (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera.”

(17) Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu guhangana n’umwanzi). Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane.

(18) Mu by’ukuri twashoboje imisozi gufatanya na we (Dawudi) kudusingiza buri uko bwije n’uko bucyeye.

(19) Ndetse n’inyoni zikusanyirijwe hamwe, zaramwumviye (zifatanya na we mu kudusingiza).

(20) Maze dukomeza ubwami bwe, tunamuha ubushishozi no guca imanza neza.

(21) Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab).

(22) Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati “Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse.”

(23) Mu by’ukuri uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati “Na yo yindagize!” (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi.

(24) (Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati “Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake.” Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah).

(25) Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru).



38 - Saad 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

38 - Saad Empty
مُساهمةموضوع: رد: 38 - Saad   38 - Saad Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:40 pm


(26) Yewe Dawudi! Mu by’ukuri twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura.

(27) Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi.

(28) Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se twafata kimwe abagandukira Allah n’inkozi z’ibibi?

(29) Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke.

(30) Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane.

(31) (Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane.

(32) Nuko akavuga ati “Nakunze imitungo y’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga!”

(33) “Ngaho nimuzingarurire!” Maze atangira kuzagaza ku maguru no ku majosi.

(34) Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri[191] ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana.
[191] Ikibiri kivugwa muri uyu murongo ni igice cy’umubiri w’umwana wavutse ubwo Intumwa Sulayimani yari yagize umugambi wo kuzenguruka ingo ze zose mu ijoro rimwe aziteramo inda y’umuhungu kugira ngo azabyare ingabo, ntiyabiragiza Imana (avuga Insha Allah), nuko Imana imugerageza imuha umwana utujuje ingingo.

(35) Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa n’umwe nyuma yanjye. Mu by’ukuri ni wowe ugaba bihebuje.”

(36) Nuko dutegeka umuyaga kumwumvira, ugahuha ku itegeko rye buke buke (akawerekeza) aho ashaka (kujya hose).

(37) Ndetse n’amajini y’amoko yose; ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira)

(38) Naho andi (yamwigomekagaho yayahambiraga) ku minyururu.

(39) (Allah abwira Sulayimani ati) “Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa.

(40) Kandi mu by’ukuri yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru).

(41) Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri Shitani yanteje ibyago n’ububabare.”

(42) (Allah aramubwira ati) “Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa.”

(43) Nuko ku bw’impuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nka wo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge.

(44) Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe[192]), kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana. Mbega ukuntu yari umugaragu mwiza! Kandi rwose yicuzaga kenshi (kuri Allah).
[192] Mu gihe cy’uburwayi bwa Ayubu, umugore we yaramukoshereje nuko arahirira kuzamukubita inkoni ijana nakira, maze Allah ategeka Ayubu gusohoza indahiro ye afata umuba w’udushari ijana akatumukubitisha icyarimwe inshuro imwe gusa.

(45) Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kutugaragira) bakanagira ubushishozi (mu idini).

(46) Mu by’ukuri twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka.

(47) Kandi rwose imbere yacu bari mu ntoranywa, mu beza kurusha abandi.

(48) Unibuke Isimayili, Aliyasa na Dhul’kifli; bose bari mu beza kurusha abandi.

(49) Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagira igarukiro ryiza;

(50) Ijuru rihoraho, bazafungurirwa imiryango yaryo;



38 - Saad 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

38 - Saad Empty
مُساهمةموضوع: رد: 38 - Saad   38 - Saad Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:41 pm


(51) Aho bazaba begamye, batumiza imbuto nyinshi n’ibinyobwa.

(52) Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano.

(53) Ibyo ni byo (bihembo) mwasezeranyijwe ku munsi w’ibarura.

(54) Mu by’ukuri ibyo ni amafunguro yacu adateze kuzashira.

(55) Ibyo (ni byo bizagororerwa abemeramana). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi;

(56) Jahanamu bazahiramo. Mbega ubuturo bubi!

(57) Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabyumve; ni amazi yatuye n’amashyira.

(58) N’ibindi (bihano) bimeze nka byo by’ingeri nyinshi.

(59) (Abayobeje abandi bazabwirwa bati) “Aka ni agatsiko kiroshye mu gihe kimwe namwe (mu muriro)”, (bavuge bati) “Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, bagiye guhira mu muriro.”

(60) (Abayobejwe) bazavuga bati “Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi.”

(61) Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri.”

(62) Bazanavuga bati “Byatugendekeye bite ko tutabona bamwe mu bantu twabaraga mu nkozi z’ibibi?”

(63) Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona?

(64) Mu by’ukuri, uko ni ko gusubiranamo kw’abantu bo mu muriro

(65) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga,

(66) Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyacyubahiro bihebuje,Umunyembabazi uhebuje.”

(67) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye,

(68) Ariko mwayiteye umugongo.

(69) Nta bumenyi nari mfite ku bamalayika bo mu ijuru ubwo bajyaga impaka (ku iremwa rya Adamu).

(70) Usibye ko nabihishuriwe kuko ndi umuburizi ugaragara.”

(71) (Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu mu ibumba.”

(72) Nimara kumutunganya nkanamuhuhamo roho inturutseho, mumwikubite imbere mwubamye.

(73) Nuko abamalayika bose barubama,

(74) Usibye Ibilisi (Shitani) wagize ubwibone maze akaba mu bahakanye.

(75) (Nuko Allah akavuga ati) “Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wiyumva nk’uri mu bo mu nzego zo hejuru?”



38 - Saad 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

38 - Saad Empty
مُساهمةموضوع: رد: 38 - Saad   38 - Saad Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:42 pm


(76) (Ibilisi) iravuga iti “Njye ndi mwiza kumurusha kuko wandemye mu muriro, we ukamurema mu ibumba.”

(77) (Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume.”

(78) Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo.

(79) (Ibilisi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”

(80) (Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazaramba,

(81) Kugeza ku munsi w’igihe kizwi.”

(82) (Ibilisi) iravuga iti “Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose,

(83) “Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo.”

(84) (Allah) avuga arahira ati “Ni ukuri, kandi ibyo mvuga ni ukuri,

(85) Ko wowe na bamwe mu bazagukurikira nzabuzurisha umuriro wa Jahanamu.”

(86) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bigira Intumwa batari zo, banakora ibyo batategetswe).”

(87) “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.”

(88) “Kandi rwose muzamenya inkuru yayo bidatinze”.



38 - Saad 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
38 - Saad
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: