|
| 34 - Saba | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 34 - Saba الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:26 pm | |
| 34 - Saba Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We nyir’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi akaba na nyir’ibisingizo byuzuye mu buzima bwa nyuma (imperuka); ndetse ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
(2) Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyir’ukubabarira ibyaha.
(3) Ba bandi bahakanye baravuze bati “Imperuka ntizatugeraho!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, Umumenyi w’ibitagaragara, ko rwose izabageraho (nta kabuza); nta kimwisoba mu birere cyangwa mu isi kabone n’iyo cyaba kingana n’impeke y’ururo cyangwa kiri mu nsi yacyo ndetse n’ikinini kuri cyo, usibye ko (byose) biri mu gitabo gisobanutse”,
(4) (Ibyo ni) ukugira ngo (Allah) azagororere ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Abo bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe amafunguro yubahitse.
(5) Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu (bibwira ko) bazadutsinda, bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.
(6) Na ba bandi bahawe ubumenyi bw’ibyo wahishuriwe (wowe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe, babona ko ari ukuri kandi ko biyobora biganisha mu nzira y’Umunyacyubahiro bihebuje, Usingizwa cyane.
(7) Naho ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese tubereke umuntu (Muhamadi) ubabwira ko nimupfa mugashwanyagurika mukaba ubushingwe, ko rwose muzongera mukaremwa bundi bushya?”
(8) Ese (Muhamadi) yaba yarahimbiye Allah ibinyoma, cyangwa yarasaze? (Oya!) Ahubwo abatemera imperuka bari mu bihano no mu buyobe bukabije.
(9) Ese ntibabona ikirere n’isi biri imbere yabo n’inyuma yabo? Tubishatse twabarigitisha mu butaka cyangwa tukabaturaho igice cy’ikirere. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
(10) Kandi rwose Dawudi twamuhundagajeho ingabire ziduturutseho (tugira tuti) “Yemwe misozi n’inyoni! Nimusingize (Allah) mufatanyije na we (Dawudi).” Twanamworohereje icyuma (kugira ngo ajye agikoramo ibyo ashaka),
(11) (Turamubwira tuti) “Cura ingabo nini z’amakote (y’icyuma ameze nk’utuyungirizo) kandi ugere neza utwenge twayo, ndetse munakore ibikorwa byiza.” Mu by’ukuri Njye ndi Ubona bihebuje ibyo mukora.
(12) Twanorohereje Sulayimani (gutwarwa n’)umuyaga, wakoraga mu gitondo (kimwe) urugendo rw’ukwezi (ku muntu ugenda n’amaguru), ndetse n’umugoroba (umwe) urugendo rw’ukwezi. Twanamuhaye isoko ivubura umushongi w’umuringa (kugira ngo awukoremo ibyo ashatse). No mu majini hari amukorera (imirimo) abiherewe uburenganzira na Nyagasani we. Kandi iryanyuranyaga n’itegeko ryacu muri yo, twarisogongezaga ibihano by’umuriro ugurumana.
(13) (Amajini) yamukoreraga ibyo (Sulayimani) ashaka birimo kumwubakira ingoro, amashusho, amasiniya magari angana nk’ibizenga ndetse n’inkono zishimangiye (aho ziteretse, maze turababwira tuti) “Yemwe bantu ba Dawudi! Mukore mushimira (Allah). Ariko mu bagaragu banjye abashimira ni bo bake.”
(14) Nuko ubwo (Sulayimani) twamuciragaho iteka ryo gupfa, nta cyayamenyesheje (amajini) ko yapfuye, usibye agakoko ko mu butaka (umuswa) kariye inkoni ye (yari yishingikirije). Maze aguye hasi, amajini amenya ko iyo aza kuba azi ibyihishe atari kuba yaragumye mu bihano bisuzuguza (kuko aba yaramenye urupfu rwa Sulayimani).
(15) Mu by’ukuri aho abantu ba Saba-i (Sheba) bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu) kuri bo; (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) “Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire.” (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi!
(16) Nuko barirengagiza maze tuboherereza umwuzure usenya urugomero (unangiza imirima), hanyuma tubahinduriramo imirima ibiri y’imbuto zibishye kandi zirura, n’ibiti bitera ndetse na bimwe mu biti by’iminyinya .
(17) Uko (kubahindurira tubaha imirima mibi), twabikoze (nk’igihano) kubera ubuhakanyi bwabo. Ese hari abandi duhanisha (igihano gikaze) usibye abahakanyi?
(18) Twanashyize imidugudu (iri ahirengeye) hagati yabo (abantu ba Sabai) n’imidugudu twahaye imigisha, tunoroshya ingendo hagati yayo (tugira tuti) “Ngaho nimuyigendemo amajoro n’amanywa mutekanye.”
(19) (Ariko iyo ngabire barayirambiwe) maze baravuga bati “Nyagasani wacu! Ingendo zacu zigire ndende (hagati muri iyo midugudu)”, nuko ubwabo barihemukira tubagira iciro ry’imigani, turanabarimbura burundu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, ushimira cyane.
(20) Rwose Ibilisi (Shitani) yabasohorejeho umugambi wayo (wo kubayobya), nuko barayikurikira usibye itsinda mu bemeramana (ryashikamye ku kumvira Allah).
(21) Kandi ntabwo (Ibilisi) yari ibafiteho ubushobozi (bwo kubayobya) usibye ko (twabikoze) dushaka kugaragaza uwemera imperuka n’uyishidikanyaho. Kandi Nyagasani wawe ni Umurinzi wa byose.
(22) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umushyigikira afite muri byo.”
(23) Kandi nta buvugizi buzagira icyo bumara kuri We (Allah), usibye gusa uwo yahaye uburenganzira. (Iyo Allah avuze, abamalayika barakangarana bakagwa igihumure) kugeza igihe imitima yabo ishiriye ubwoba, (bamwe) bakavuga bati “Nyagasani wanyu yavuze iki?” (Abandi) bati “(Yavuze) ukuri; kandi ni Uwikirenga, Usumba byose.”
(24) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu birere no mu isi?” Vuga uti “Ni Allah! Kandi mu by’ukuri, yaba twe cyangwa mwe (abahakanyi) hari abari mu nzira y’ukuri cyangwa mu buyobe bugaragara.”
(25) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo muzabazwa ku byerekeye ibyaha twakoze, kandi natwe ntitubazwa ibyo mukora.” |
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 34 - Saba الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:27 pm | |
| (26) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wacu azaduhuriza hamwe twese (ku munsi w’imperuka), hanyuma adukiranure mu kuri; kuko ari We Mucamanza w’ikirenga, Umumenyi uhebuje.”
(27) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimunyereke ibigirwamana mwamubangikanyije na byo.” Nta na kimwe! Ahubwo We ni Allah (wenyine), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(28) Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
(29) (Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano (imperuka) rizasohora niba koko muri abanyakuri?”
(30) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Isezerano ryanyu ni umunsi mudashobora gutinzaho isaha n’imwe cyangwa ngo muwihutishe.”
(31) Kandi abahakanye baravuze bati “Ntidushobora kwemera iyi Qur’an ndetse n’ibyayibanjirije (ibitabo). Ariko iyo uza kubona ababangikanyamana bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo baterana amagambo; abanyantege nke babwira abibone bati “Iyo bitaza kuba mwe, rwose twari kuba turi abemeramana.”
(32) Abibone bazabwira abafatwaga nk’abanyantege nke bati “Ese koko ni twe twababujije kuyoboka, nyuma y’uko (umuyoboro) ubagezeho? Ahubwo mwari inkozi z’ibibi.”
(33) Nuko abagizwe abanyantege nke babwire abibone bati “Ahubwo ni umugambi mwacuze ijoro n’amanywa, ubwo mwadutegekaga guhakana Allah no kumubangikanya n’ibigirwamana.” Maze ubwo bazabona ibihano (buri tsinda) rizahisha umubabaro waryo, hanyuma dushyire iminyururu mu majosi y’abahakanye. Ese hari ibindi bazahemberwa bitari ibyo bakoraga?
(34) Kandi ntabwo twohereza umuburizi mu mudugudu uwo ari wo wose ngo abakungu bawo babure kuvuga bati “Mu by’ukuri ntitwemera ibyo mwahishuriwe.”
(35) Baranavuga bati “Twe dufite imitungo myinshi ndetse n’urubyaro, kandi nta n’ubwo tuzahanwa.”
(36) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubya (ku wo ashaka); ariko abenshi mu bantu ntibabizi.”
(37) Ntabwo ari imitungo yanyu cyangwa urubyaro rwanyu bizabegereza hafi yacu, ariko ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ni bo bazagororerwa ibihembo byikubye kubera ibyo bakoraga. Kandi bazaba mu magorofa yo hejuru (mu ijuru) batekanye.
(38) Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu, (bibwira ko) bazadutsinda; abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro) ku gahato.
(39) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse mu bagaragu be, akanayatubya (ku wo ashatse)”, ndetse nta n’icyo mwatanga (mu byiza) ngo abure kukibashumbusha. Kandi ni We uhebuje mu batanga amafunguro.
(40) (Unazirikane yewe Muhamadi) umunsi (Allah) azabakoranya bose maze akabwira Abamalayika ati “Ese bariya ni mwe bajyaga basenga?”
(41) Bavuge bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ni wowe Murengezi wacu ntabwo ari bo. Ahubwo basengaga amajini, kandi abenshi muri bo banayemera.”
(42) Bityo, kuri uyu munsi bamwe muri mwe nta cyo bamarira abandi, ndetse nta n’icyo babatwara. Tuzanabwira ababangikanyamana tuti “Nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana.”
(43) N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, baravuga bati “Uyu (Muhamadi) nta kindi ashaka usibye kubabuza (kugaragira) ibyo ababyeyi banyu basengaga. Bakavuga bati “Iyi (Qur’an) ni ikinyoma cyahimbwe.” Ndetse abahakanyi ubwo ukuri kwabageragaho baravuze bati “Iyi (Qur’an) ni uburozi bugaragara.”
(44) Kandi nta bitabo twabahaye ngo babisome (maze ngo babe ari byo bishingikiriza), ndetse nta n’umuburizi twaboherereje mbere yawe (wowe Muhamadi).
(45) Na ba bandi babayeho mbere barahakanye, nyamara bo (abahakanyi b’i Maka) nta n’ubwo banagejeje ku cya cumi cy’ibyo twari twarabahaye (ababanjirije), ariko bahinyuye Intumwa zanjye. Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!
(46) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ndabakangurira ikintu kimwe nkomeje; ko mwarangwa no kumvira Allah, babiri babiri cyangwa umwe umwe, hanyuma mukanatekereza (ku butumwa bw’Intumwa Muhamadi).” Mugenzi wanyu (Muhamadi) ntabwo ari umusazi. Ahubwo ni umuburizi wanyu (ubaburira) ibihano bikaze (bizabashyikira).
(47) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gihembo mbasabye (ku butumwa nabazaniye), kuko ari ubwanyu. Igihembo cyanjye kiri kwa Allah. Kandi ni Umuhamya wa buri kintu.”
(48) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yohereza (ubutumwa) bw’ukuri. Ni Umumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
(49) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ukuri kwaraje (Isilamu), kandi ikinyoma (ubuhakanyi) nta gishya gishobora kuzana cyangwa ngo kigire icyo kigarura.”
(50) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndamutse nyobye, naba nyobye ku bwanjye; ariko ninyoboka, bizaba bitewe n’ibyo Nyagasani wanjye yampishuriye. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, uri hafi (ya byose).”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 34 - Saba الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:28 pm | |
| (51) (Wari kubona ibintu bihambaye) iyo uza kubabona bahiye ubwoba, nta buhungiro bafite, bafatwa bakuwe hafi (bajyanwa mu muriro).
(52) (Abahakanyi ubwo bazaba babonye ibihano) bazavuga bati “Ubu twemeye (Allah)”; ariko se ni gute bakwakira ukwemera (bakanababarirwa ibyaha byabo) kandi bari kure (y’ubuzima bwo ku isi)?
(53) Kandi bari baramuhakanye mbere (ku isi), bakanabifata uko babyumva bari kure (y’ukuri).
(54) Kandi bazabuzwa kugera ku byo bifuza (ari byo kwicuza no kwemera) nk’uko byakorewe abari bameze nka bo mbere. Mu by’ukuri bari mu gushidikanya guteye inkeke.
|
| | | | 34 - Saba | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |