منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 32 - As-Sajda

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

32 - As-Sajda Empty
مُساهمةموضوع: 32 - As-Sajda   32 - As-Sajda Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:22 pm

32 - As-Sajda
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Alif Laam Miim[176].
[176] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Ihishurwa ry’igitabo kidashidikanywaho (Qur’an) ryaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.

(3) Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Si ko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe kugira ngo bayoboke.

(4) Allah ni We waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi[177]. Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari We. Ese ntabwo mwibuka?
[177] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54.

(5) Ayoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi).

(6) Uwo (Allah) ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

(7) We watunganyije buri kintu yaremye, akanatangira iremwa ry’umuntu utari uriho, amuremye mu ibumba.

(8) Hanyuma agena ko kororoka kwa muntu bizabaho binyuze mu mazi aciriritse (intanga).

(9) Maze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’umutima. Ariko ni gake (yemwe bantu) mushimira!

(10) Baranavuga bati “Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?” Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.

(11) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa.”

(12) (Wari kubona bikomeye) iyaba wari kuzabona inkozi z’ibibi zubitse imitwe imbere ya Nyagasani wazo (zigira ziti) “Nyagasani! Twabonye kandi twumvise (ukuri kw’ibyo twahakanaga). Bityo, dusubize (ku isi) dukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri (ubu) twamenye ukuri!”

(13) N’iyo tuza kubishaka buri wese twari kumuha ukuyoboka kwe, ariko imvugo (y’ibihano) inturutseho ni impamo ko rwose nzuzuza umuriro wa Jahanamu amajini n’abantu bose hamwe.

(14) Ngaho nimwumve (ibihano) kubera kwibagirwa ko muzahura n’uyu munsi wanyu, mu by’ukuri natwe twabibagiwe; kandi nimwumve ibihano bizahoraho kubera ibyo mwajyaga mukora.

(15) Mu by’ukuri abemera amagambo yacu, ni ba bandi baca bugufi bakubama igihe bayibukijwe, basingiza ishimwe n’ikuzo bya Nyagasani wabo, kandi batibona.

(16) Begura imbavu zabo mu buryamo bwabo kugira ngo basabe Nyagasani wabo batinya (ibihano) kandi bizera (ingororano ze), ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye.

(17) Nta n’umwe uzi ibyo bahishiwe biryoheye ijisho, bizaba ingororano z’ibyo bajyaga bakora.

(18) Ese uwemera (Allah) ni kimwe n’inkozi y’ibibi? Ntibashobora kureshya (imbere ya Allah).

(19) Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubuturo mu ijuru nk’izimano ry’ibyo bajyaga bakora.

(20) Naho inkozi z’ibibi, ubuturo bwazo buzaba umuriro; buri uko bazajya bashaka kuwuvamo, bazajya bawusubizwamo maze babwirwe bati “Ngaho nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana!”

(21) Kandi rwose tuzabasogongeza ku bihano bya hafi (hano ku isi) mbere y’ibihano bihambaye (byo ku munsi w’imperuka) kugira ngo bisubireho.

(22) Ese ni nde muhemu kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri tuzihorera ku nkozi z’ibibi.

(23) Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we[178]. Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli.
[178] Abazahura bavugwa muri uyu murongo ni Musa na Muhamadi (Imana ibahe amahoro n’imigisha) ubwo bahuraga mu ijoro rya Is’ra-i na Miraji, igihe Inumwa Muhamadi yavanwaga i Maka akajyanwa i Yeruzalemu hanyuma akajyanwa mu Ijuru.

(24) Kandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho.

(25) Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.



32 - As-Sajda 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

32 - As-Sajda Empty
مُساهمةموضوع: رد: 32 - As-Sajda   32 - As-Sajda Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:22 pm


(26) Ese ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva?

(27) Ese ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona?

(28) Baranavuga bati “Ese uko kudukiranura kuzaba ryari, niba muri abanyakuri?”

(29) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa ba bandi bahakanye nta cyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze).”

(30) Ngaho bitarure ubirengagize unategereze (ibizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).



32 - As-Sajda 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
32 - As-Sajda
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» As-Sajda
» As-Sajda
» As-Sajda
» As-Sajda
» As-Sajda

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: