منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 30 - Ar-Room

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

30 - Ar-Room Empty
مُساهمةموضوع: 30 - Ar-Room   30 - Ar-Room Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:18 pm

30 - Ar-Room
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Alif Laam Miim[170].
[170] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Abaroma baratsinzwe[171],
[171] Ugutsindwa kw’Abaromani kuvugwa muri uyu murongo kwakomotse ku ntambara barwanagamo n’Abaperise. Muri icyo gihe ababangikanyamana b’i Maka bifuzaga ko Abaperise batsinda Abaromani kuko basengaga ibigirwamana nka bo, mu gihe ku rundi ruhande Abayisilamu bo bifuzaga ko Abaroma ari bo batsinda kuko bari Abanaswara.

(3) Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise)[172]. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda.
[172] Igihugu kiri hafi y’Abaperise iyo ntambara yabereyemo ni aho bita Al Jazira hagati y’umugezi wa Tigre na Euphrate kuri ubu ni mu bihugu bya Iraki, Siriya, Jordan na Palesitina.

(4) Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaroma) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima,

(5) Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

(6) (Iryo) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano rye, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.

(7) Bazi gusa ibigaragara mu buzima bw’isi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’imperuka.

(8) Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.

(9) Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari abanyembaraga kubarusha, banahinga isi kubarusha bakanayibyaza umusaruro, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.

(10) Nuko ibyo biba iherezo ribi kuri ba bandi bakoraga nabi, kubera ko bahinyuye amagambo ya Allah (n’ibimenyetso bye) bakanayakerensa.

(11) Allah ni We wahanze ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (abizura), hanyuma Iwe ni ho muzasubizwa.

(12) N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi ziziheba (zitakaze icyizere cyo kurokoka).

(13) Kandi ntibazagira abavugizi mu bigirwamana byabo, ndetse bazabyihakana.

(14) N’umunsi imperuka izaba, icyo gihe (abantu) bazatandukana.

(15) Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazakirirwa mu busitani bishimye.

(16) Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu ndetse no kuzahura n’umunsi w’imperuka, abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro).

(17) Ngaho nimusingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’isengesho ry’umugoroba (Magharibi) n’irya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’isengesho rya mu gitondo).

(18) Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’isengesho rya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’isengesho rya Adhuhur)[173].
[173]-Ibun Abasi yavuze ko ibi ari byo bihe by’iswala eshanu z’itegeko byavuzwe muri Qur’an.

(19) Akura ikizima mu kidafite ubuzima, akanambura ubuzima icyari kizima, ndetse agaha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Uko ni na ko muzazurwa.

(20) No mu bimenyetso bye (Allah), ni uko yabaremye abakomoye mu gitaka, none dore muri abantu bakwirakwiye ku isi.

(21) No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo (Hawa yakomotse mu rubavu rwa Adamu), kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.

(22) No mu bimenyetso bye (harimo) iremwa ry’ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi.

(23) No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva.

(24) No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.

(25) No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzasohoka mu mva zanyu.



30 - Ar-Room 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

30 - Ar-Room Empty
مُساهمةموضوع: رد: 30 - Ar-Room   30 - Ar-Room Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:18 pm


(26) Kandi ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Byose bimwibombarikaho.

(27) Ni We urema ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri We. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(28) (Allah) yabahaye urugero kuri mwe ubwanyu (agira ati) “Ese mwaba musangiye n’abacakara banyu ibyo twabafunguriye kugeza ubwo babigizeho uburenganzira bungana n’ubwanyu; mukaba mubatinya (nk’abo muzagabana imitungo) nk’uko mutinya (kuyigabana) ubwanyu (mwe mutari abacakara? Niba mutabyishimira, ni gute mwumva ko Allah yabyishimira?) Uko ni ko dusobanurira amagambo (yacu) abantu bafite ubwenge.”

(29) Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi babifitiye. None se ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi.

(30) Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Nta guhindura kamere ya Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.

(31) Nimube abamwicuzaho, mumugandukire ndetse munahozeho iswala. Kandi muramenye ntimuzabe mu babangikanyamana,

(32) Muri ba bandi batavuze rumwe mu idini ryabo nuko bagacikamo udutsiko, maze buri gatsiko kakishimira ibyako.

(33) N’iyo abantu bagezweho n’ingorane, basaba Nyagasani wabo bamwicuzaho. Maze yabasogongeza ku mpuhwe ze (abakiza izo ngorane), bamwe muri bo (bakongera) bakabangikanya (Nyagasani wabo),

(34) Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko (bidatinze) muzaba mumenya (ingaruka z’ibyo mwakoze).

(35) Ahubwo se twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya na byo?

(36) N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (ibyiza) barazishimira; ariko bagerwaho n’ingorane kubera ibyo bakoze, bakiheba.

(37) Ese ntibabona ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza (uwo ashaka)? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera.

(38) Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri ba bandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi.

(39) N’ibyo mutanga nka Riba[174] kugira ngo bitubukire mu mitungo y’abandi ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo (abakora nk’ibyo) ni bo bazatuburirwa (imitungo).
[174] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat Al Baqarat, Ayat ya 275.

(40) Allah ni We wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi (Allah) nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

(41) Ubwangizi bwagaragaye imusozi no mu nyanja kubera ibyo abantu bakoze bibi, kugira ngo (Allah) abasogongeze (ibihano) bya bimwe mu byo bakoze; bityo babashe kwisubiraho.

(42) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’ababayeho mbere (yanyu) ryagenze! Abenshi muri bo bari ababangikanyamana.”

(43) Ngaho (yewe Muhamadi) shikama ku idini ritunganye (Isilamu) mbere y’uko haza umunsi uturutse kwa Allah udashobora gusubizwa inyuma. Kuri uwo munsi (abantu) bazacikamo ibice (bibiri, icyo mu ijuru n’icyo mu muriro).

(44) Uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka, naho uzakora ibikorwa byiza, abo bazaba biteganyirije (umwanya mwiza mu ijuru).

(45) Kugira ngo (Allah) azahembe mu ngabire ze ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri (Allah) ntakunda abahakanyi.

(46) No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe mu ngabire ze, bityo mubashe gushimira.

(47) Kandi rwose (yewe Muhamadi) twohereje Intumwa (nyinshi) ku bantu bazo mbere yawe, nuko zibagezaho ibimenyetso bigaragara (barazihinyura), maze duhana abigometse; kandi byari ngombwa kuri twe gutabara abemeramana.

(48) Allah ni We wohereza imiyaga ikikorera ibicu (ikanabizamura), maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza ku bo ashaka mu bagaragu be bakishima,

(49) N’ubwo mbere yaho, mbere y’uko bayimanurirwa bari bihebye.

(50) Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Ni ukuri rwose uwo ni We uzazura abapfuye kandi ni We Ushobora byose.



30 - Ar-Room 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

30 - Ar-Room Empty
مُساهمةموضوع: رد: 30 - Ar-Room   30 - Ar-Room Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:19 pm


(51) Kandi iyo tuza kohereza umuyaga (wangiza ibintu) maze bakabona (imyaka yabo) yahindutse umuhondo, nyuma yawo ntibyari kubabuza gukomeza guhakana.

(52) Kandi mu by’ukuri wowe (Muhamadi) ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo (ukuri) bakigendera.

(53) Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, akaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu).

(54) Allah ni We wabaremye muri abanyantege nke, nyuma y’intege nke abaha imbaraga, nyuma y’imbaraga abaha intege nke n’ubusaza. Arema ibyo ashaka, kandi We ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.

(55) N’igihe imperuka izaba, inkozi z’ibibi zizarahira zivuga ko zitigeze ziba (ku isi) usibye isaha imwe gusa (akanya gato). Uko ni na ko zateshwaga ukuri.

(56) Ba bandi bahawe ubumenyi no kwemera bazavuga bati “Rwose mwabayeho ku bw’itegeko rya Allah (n’igeno rye) kugeza ku munsi w’izuka; bityo uyu ni wo munsi w’izuka, ariko ntimwari mubizi.”

(57) Bityo kuri uwo munsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi nta cyo ruzazimarira, kandi nta n’ubwo bazasabwa (gukora ibishimisha Allah).

(58) Kandi rwose twahaye abantu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an. Ariko ba bandi bahakanye n’iyo wabazanira igitangaza (kigaragaza ukuri k’ubutumwa bwawe), baravuga bati “Nta kindi muri cyo usibye ko muri abiyita abo batari bo.”

(59) Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abadafite ubumenyi.

(60) Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ba bandi bafite ugushidikanya ntibakaguce intege (ngo batume udasohoza ubutumwa bwa Allah).



30 - Ar-Room 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
30 - Ar-Room
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Ar-Room
» 30 - Ar-Room
» 30 - Ar-Room
» 30 - Ar-Room
» 30. Ar-Room

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: