|
| 29 - Al-Ankaboot | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 29 - Al-Ankaboot الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:15 pm | |
| 29 - Al-Ankaboot Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Alif Laam Miim[169] [169] Alif Laam Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura (ibice) yatambutse.
(2) Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?”
(3) Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; bityo nta gushidikanya ko Allah azi neza abanyakuri, kandi nta gushidikanya ko azi neza abanyabinyoma.
(4) Cyangwa ba bandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika? Rwose ibyo bibwira ni bibi.
(5) Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri igihe ntarengwa Allah yagennye kizagera nta kabuza. Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(6) Kandi uzagira umuhate, uwo azaba abyigiriye ubwe. Mu by’ukuri Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa byose.
(7) Kandi ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga.
(8) Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora.
(9) Na ba bandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru).
(10) No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah!” Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah (bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti “Mu by’ukuri twari kumwe namwe.” Ese Allah si We uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose?
(11) Kandi Allah azi neza abemeye ndetse azi neza indyarya.
(12) Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu.” Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma.
(13) Kandi rwose ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro yabo hamwe n’indi mitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose kuri uwo munsi bazabazwa ibyo bahimbaga.
(14) Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana na bo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure kandi bari inkozi z’ibibi.
(15) Nuko turamurokora we n’abari mu nkuge, maze tubigira ikimenyetso ku biremwa byose.
(16) (Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati “Nimugaragire Allah munamugandukire. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi.”
(17) Rwose ibyo mugaragira bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri ibyo mugaragira bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumugaragire (wenyine) kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa.
(18) Kandi nimuhinyura (Intumwa, mumenye ko) rwose n’abababanjirije barazihinyuye. Nta n’ikindi Intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa ku buryo bugaragara.
(19) Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allah yaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.
(20) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allah akazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.”
(21) Ahana uwo ashaka, akanagirira impuhwe uwo ashaka; kandi iwe ni ho muzagarurwa.
(22) Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah.
(23) Na ba bandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na We, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni na bo bazahanishwa ibihano bibabaza.
(24) Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati “Mumwice cyangwa mumutwike!” Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera.
(25) Nuko (Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 29 - Al-Ankaboot الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:16 pm | |
| (26) Nuko Lutwi (Loti) yemera ubutumwa bwa Ibrahimu. Maze (Ibrahimu) aravuga ati “Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
(27) Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane.
(28) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri murakora ibikorwa by’urukozasoni bitigeze bikorwa n’uwo ari we wese mu biremwa.”
(29) Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati “Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri!”
(30) (Lutwi) aravuga ati “Nyagasani! Ntsindira abantu b’abangizi.”
(31) Maze ubwo Intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti “Mu by’ukuri tugiye kurimbura abatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi.”
(32) (Ibrahimu) aravuga ati “Ariko (muzirikane ko) harimo Lutwi!” Baravuga bati “Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uribube mu basigara (mu bihano).”
(33) Nuko ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko na zo zakorerwa ibya mfurambi), maze ziravuga ziti “Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano).”
(34) Mu by’ukuri turamanurira igihano giturutse mu kirere ku batuye uyu mudugudu kubera ubwononnyi bakora.
(35) Ni n’uko rwose twawusizemo ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ubwenge.
(36) N’abantu b’i Mediyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
(37) Nuko baramuhinyura maze baterwa n’umutingito ukaze, bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
(38) Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye ku mazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge.
(39) (Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse.
(40) Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twarohamishije (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
(41) Urugero rw’abashyize ibigirwamana mu cyimbo cya Allah (biringiye ko hari icyo byabamarira) ni nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (cyiringiye ko ikomeye nta cyagihungabanya); ariko mu by’ukuri inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi.
(42) Mu by’ukuri Allah azi ibyo basaba bitari We. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Nyirubugenge buhambaye.
(43) N’izo ni ingero duha abantu, ariko nta bandi bazisobanukirwa usibye abamenyi.
(44) Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera.
(45) Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho iswala; mu by’ukuri iswala zibuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose gusingiza Allah biruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora.
(46) Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara, mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse abahemu (inkozi z’ibibi) muri bo (babarwanya). Munababwire muti “Twemeye ibyo twamanuriwe (Qur’an) n’ibyo mwamanuriwe (Ivanjili na Tawurati(; ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi.”
(47) Uko ni ko twaguhishuriye (Yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Isilamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi.
(48) Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye).
(49) Ahubwo iyo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi nta we uhakana amagambo yacu uretse abanyamahugu (abahakanyi).
(50) Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati “Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?” Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 29 - Al-Ankaboot الثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 8:17 pm | |
| (51) Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera.
(52) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho ba bandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo.”
(53) Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi.
(54) Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi.
(55) (Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati “Nimwumve ingaruka z’ibyo mwajyaga mukora.”
(56) Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa kugaragira Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari Njye musenga Njyenyine.
(57) Buri roho izasogongera ku rupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa.
(58) Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora neza,
(59) Ba bandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo.
(60) Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari We ubiha amafunguro ndetse namwe akayabaha? Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(61) N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bahinduka (bakareka ukuri bagakurikira ikinyoma?)”
(62) Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya ku wo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
(63) N’iyo ubabajije uti “Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira.”
(64) Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi.
(65) N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya.
(66) Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Ariko baraza kumenya (ingaruka z’ibyo bakoze).
(67) Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zaho abantu bashimutwa? None se ibitari ukuri ni byo bemera hanyuma inema za Allah bakaba ari zo bahakana?
(68) Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa uwahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro (kibi) cy’abahakanyi?
(69) Kandi ba bandi bagira umuhate (mu nzira yacu itugana) kubera twe, rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abakora ibyiza.
|
| | | | 29 - Al-Ankaboot | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |