|
| 24 - An-Noor | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 24 - An-Noor الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:14 pm | |
| 24 - An-Noor Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) (Iyi ni) isurat twahishuye kandi twanategetse (ko amategeko ayikubiyemo ashyirwa mu bikorwa), ndetse twanayihishuyemo imirongo isobanutse kugira ngo muyitekerezeho.
(2) Umusambanyikazi n’umusambanyi (batari bashaka), buri wese mujye mumukubita inkoni ijana. Kandi ntimuzabagirire impuhwe igihe mushyira mu bikorwa itegeko rya Allah niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ndetse (iyubahirizwa ry’icyo gihano cyabo) rijye ryitabirwa n’itsinda ry’abemeramana.
(3) Umusambanyi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we usibye umusambanyikazi cyangwa umubangikanyamanakazi. N’umusambanyikazi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we utari umusambanyi cyangwa umubangikanyamana. Kandi ibyo byose biziririjwe ku bemeramana.
(4) Kandi ba bandi babeshyera abagore biyubashye (bakabashinja) ko basambanye, ariko ntibabitangire abahamya bane (babibonye), mujye mubakubita inkoni mirongo inani, ndetse ntimuzongere kwemera ubuhamya bwabo na rimwe. Mu by’ukuri abo ni bo nkozi z’ibibi,
(5) Keretse ba bandi bicujije nyuma y’ibyo maze bagakora ibikorwa byiza; kuko mu by’ukuri Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(6) Naho ba bandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allah inshuro enye (yemeza) ko ari mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we).
(7) Naho ku nshuro ya gatanu (akarahira yisabira) ko umuvumo wa Allah umubaho niba ari mu babeshyi (abeshyera umugore we).
(8) (Umugore) akurirwaho igihano igihe arahiye ku izina rya Allah inshuro enye (ahamya) ko umugabo we ari umubeshyi (mu byo amushinja).
(9) Ku nshuro ya gatanu (umugore arahira yisabira) ko uburakari bwa Allah bwamubaho niba (umugabo we) ibyo avuga ari ukuri.
(10) N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, ndetse no kuba mu by’ukuri Allah ari we wakira ukwicuza, Nyirubugenge buhambaye; (umubeshyi muri mwe yari guhita agerwaho n’ibyo yisabiye).
(11) Mu by’ukuri ba bandi bahimbye ikinyoma (babeshyera Ayisha, umugore w’Intumwa Muhamadi ko yasambanye) ni bamwe muri mwe. Ntimwibwire ko (ikinyoma cyabo) ari kibi kuri mwe, ahubwo ni cyiza kuri mwe (kuko bigira umugore w’Intumwa umwere, bikanatuma hamenyekana abemeramana nyakuri). Buri wese muri bo (abakwije icyo kinyoma) azahanirwa icyaha yakoze. Naho uwabigizemo uruhare runini ruruta urw’abandi, azahanishwa ibihano bihambaye.
(12) None se ubwo mwumvaga (ibi bihuha bivugwa), kuki abemeramana baba ab’abagabo cyangwa ab’abagore, batatekerereje ibyiza bagenzi babo, maze ngo bavuge bati “Iki ni ikinyoma kigaragara”?
(13) Kuki (abo banyabinyoma) batigeze batanga abahamya bane (bemeza ibyo bavuga)? Kandi nibaramuka batazanye abo bahamya, ubwo ni bo bazaba babaye abanyabinyoma imbere ya Allah.
(14) N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe hano ku isi ndetse no ku mperuka, mwari kugerwaho n’ibihano bihambaye kubera ibyo mwavuze.
(15) Ubwo mwabikwirakwizaga mukoresheje indimi zanyu, ndetse mukavugisha iminwa yanyu ibyo mudafitiye ubumenyi, mwakekaga ko byoroheje, nyamara imbere ya Allah bihambaye.
(16) Kubera iki igihe mwabyumvaga mutavuze muti “Ntibikwiye ko tuvuga ibi. Ubutungane ni ubwawe (Nyagasani wacu)! Iki ni ikinyoma gihambaye.”
(17) Allah arabakangurira kutazabyongera na rimwe, niba koko muri abemeramana.
(18) Kandi Allah abasobanurira amagambo (Ye), ndetse Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(19) Mu by’ukuri ba bandi bishimira guharabika abemeramana (babashinja) icyaha cy’ubusambanyi, bazahanishwa ibihano bibabaza hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka. Kandi Allah azi (ibinyoma byanyu) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).
(20) N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe, no kuba mu by’ukuri we ari Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi, (yari kwihutisha ibihano ku bigomeka ku mategeko ye).
(21) Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allah yeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(22) Kandi abagiriwe ubuntu ndetse n’abakungu muri mwe, ntibakarahire bavuga ko badashobora guha (ubufasha) abo bafitanye isano n’abakene (kubera amakosa bakoze), ndetse n’abimutse kubera Allah. Bityo bajye bababarira banirengagize (ibyabaye) barenzeho. Ese ntimwifuza ko namwe Allah yabababarira? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(23) Mu by’ukuri ba bandi bahimbira (icyaha cy’ubusambanyi) abagore biyubashye, barengana kandi b’abemeramana; (abo babahimbira) baravumwe hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye,
(24) Umunsi indimi, amaboko n’amaguru byabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora.
(25) Kuri uwo munsi Allah azabahembera ibyo bakoze mu buryo bwuzuye, (icyo gihe) bazamenya ko Allah ari We (uhemba mu) kuri kugaragara.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 24 - An-Noor الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:15 pm | |
| (26) Abagore b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagabo b’inkozi z’ibibi, ndetse n’abagabo b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagore b’inkozi z’ibibi. Naho abagore bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagabo bakora ibikorwa byiza, ndetse n’abagabo bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagore bakora ibikorwa byiza. Abo (bakora ibyiza) ni abere ku byo babavugaho. Bazababarirwa ndetse banahabwe amafunguro meza (mu Ijuru).
(27) Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah).
(28) Nimutagira uwo muhasanga, ntimukayinjiremo kugeza muhawe uburenganzira. Kandi nimusabwa gusubira inyuma, mujye musubirayo; ibyo ni byo biboneye kuri mwe. Kandi Allah azi neza ibyo mukora.
(29) Nta cyaha kuri mwe kwinjira (nta burenganzira mubisabiye) mu mazu adatuwemo (nko mu masoko, amasomero n’ahandi) igihe arimo ibyo mukeneye. Allah azi neza ibyo mugaragaza ndetse n’ibyo muhisha.
(30) (Yewe Muhamadi) bwira abemeramana b’abagabo bajye bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi). Ibyo ni byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri Allah azi neza ibyo bakora.
(31) Unabwire abemeramana b’abagore kujya bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (kwishora mu busambanyi). Kandi ntibakagaragaze imirimbo yabo, usibye gusa isanzwe igaragara muri yo (uburanga, ibiganza). Ndetse bajye bamanura imyitero yabo kugera ku bituza byabo. Ntibakanagaragaze imirimbo yabo (ku bandi), usibye gusa ku bagabo babo, ba se, ba sebukwe, abahungu babo, abahungu b’abagabo babo, basaza babo, abisengeneza babo, abahungu babereye ba nyina wabo, abagore bagenzi babo, abacakara babo, abakozi b’abagabo batagira ingufu za kigabo (ibiremba), cyangwa abana batarasobanukirwa iby’ubwambure bw’abagore. Kandi (abemeramanakazi) ntibakagende bakubita ibirenge byabo hasi kugira ngo bamenyekanishe imirimbo yabo yihishe. Ndetse mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke!
(32) Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe, (munashyingire) abagaragu n’abaja banyu barangwa n’imico myiza. Nibaba ari abakene, Allah azabakungahaza ku bw’ingabire ze. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
(33) Kandi abadafite ubushobozi bwo gushaka, bajye bifata kugeza igihe Allah azabahera ubushobozi mu ngabire ze. Ndetse no mu bagaragu banyu, abazashaka ko mugirana amasezerano (yo kubaha ubwigenge), mujye muyagirana igihe mubaziho imico myiza. Kandi mujye mubaha imitungo Allah yabahaye. Ndetse ntimugahatire abaja banyu gukora uburaya mugamije kubona indonke z’isi mu gihe bo bashaka kwifata. Ariko uzabahatira (gukora uburaya), mu by’ukuri nyuma y’uko kubahatira, Allah (azababarira abo baja kuko) ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(34) Kandi rwose twabahishuriye amagambo asobanutse (akubiyemo) ingero z’ababayeho mbere yanyu ndetse (akaba) n’inyigisho ku bagandukira (Allah).
(35) Allah ni Urumuri rw’ibirere n’isi. Urumuri rwe (ari rwo ukwemera ndetse na Qur’an bimurikira umutima w’umwemeramana), ni nk’urw’itara riri mu kobo gafukuye mu rukuta, iryo tara rikaba riri mu kirahuri, icyo kirahuri kikaba kimeze nk’inyenyeri irabagirana, ricanishijwe amavuta y’igiti cy’umuzeti cyuje imigisha. Si icy’iburasirazuba (ku buryo izuba ritakigeraho ku gicamunsi) cyangwa icy’iburengerazuba (ku buryo izuba ritakigeraho igihe rirashe). Amavuta yacyo asa nk’amurika (ubwayo) n’ubwo yaba atagezweho n’umuriro. (Iyo ashyizwe ku muriro) aba urumuri (rw’amavuta) rugeretse ku rundi rumuri (rw’umuriro). Kandi Allah ayobora ku rumuri rwe uwo ashaka. Allah anaha abantu ingero (kugira ngo basobanukirwe), kandi Allah ni Umumenyi wa byose.
(36) (Urwo rumuri ruboneka) mu mazu (imisigiti) Allah yategetse ko yubakwa ikanubahwa, maze izina rye rikambarizwamo, ndetse akanasingirizwamo mu gitondo na nimugoroba,
(37) (N’) abantu batarangazwa n’ibicuruzwa n’ubucuruzi (ngo bibibagize) kwambaza Allah, guhozaho iswala ndetse no gutanga amaturo; batinya umunsi imitima n’amaso bizabura icyerekezo (kubera gutinya ibihano by’imperuka).
(38) Kugira ngo Allah azabahembere ibyiza bakoze anabongerere mu ngabire ze. Kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
(39) Naho ba bandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni na ko umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange nta byo), ahubwo azahasanga Allah amuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura.
(40) Cyangwa (ibikorwa byabo) ni nk’umwijima wo mu nyanja ifite ubujyakuzimu burebure, itwikiriwe n’umuhengeri utwikiriwe n’undi muhengeri, hejuru yayo hari ibicu byirabura; ni umwijima ugeretse hejuru y’undi, umuntu aramutse arambuye ukuboko kwe akubona bigoranye (kubera umwijima ukabije). Kandi uwo Allah atahaye urumuri, nta rundi rumuri yagira (rwamuyobora).
(41) Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose kizi uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora.
(42) Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse kwa Allah ni ho (byose) bizasubira.
(43) Ese (yewe Muhamadi) ntubona ko Allah agenza ibicu, hanyuma akabihuriza hamwe, maze akabigerekeranya nuko ukabona imvura ibimanukamo? Kandi (Allah) amanura urubura mu kirere (ruturutse) mu bicu bimeze nk’imisozi, akaruteza uwo ashaka ndetse akanarurinda uwo ashaka. Urumuri rw’imirabyo (ituruka mu kugongana kw’ibicu) ruba rwenda guhuma amaso.
(44) Allah asimburanya ijoro n’amanywa. Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo ku bashishoza.
(45) Kandi Allah yaremye buri nyamaswa yose mu mazi (intanga). Muri byo, hari ibikururanda, no muri byo hari ibigendera ku maguru abiri, ndetse no muri byo hari ibigendera ku maguru ane. Allah arema ibyo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
(46) Kandi rwose twabahishuriye amagambo asobanutse. Kandi Allah ayobora uwo ashaka mu nzira igororotse.
(47) Kandi (indyarya) ziravuga ziti “Twemeye Allah n’Intumwa (Muhamadi), kandi twumvira (amategeko yabo).” Hanyuma nyuma y’ibyo, agatsiko muri bo kagatera umugongo (kakanga gukurikiza ayo mategeko); abo ntabwo ari abemeramana.
(48) N’iyo bahamagawe ngo bagane Allah ndetse n’Intumwa ye kugira ngo abakiranure, icyo gihe agatsiko muri bo karabyanga kagatera umugongo.
(49) Ariko iyo ari bo bafite ukuri, baza bayigana (Intumwa) bicishije bugufi.
(50) Ese bafite uburwayi mu mitima yabo? Cyangwa se barashidikanya? Cyangwa batinya ko Allah n’Intumwa ye batabakiranura mu kuri? Ahubwo ni bo nkozi z’ibibi.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 24 - An-Noor الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:15 pm | |
| (51) Mu by’ukuri imvugo y’abemeye igihe bahamagariwe kugana Allah n’Intumwa ye kugira ngo babakiranure, ni ukuvuga bati “Turumvise kandi turumviye.” Abo ni bo bakiranutsi (bazaba mu Ijuru ubuziraherezo).
(52) Kandi uwumvira Allah n’Intumwa ye, akanatinya Allah ndetse akanamugandukira; abo ni bo batsinze.
(53) Barahira mu izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko (wowe Muhamadi) nuramuka ubategetse gusohoka (bajya guharanira inzira ya Allah), bazajyayo. Vuga uti “Mwirahira; uko kumvira kwanyu kurazwi (si ukuri).” Mu by’ukuri Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
(54) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah munumvire Intumwa, ariko nimuhakana (mumenye ko) iyo ntumwa izabazwa ibyo yashinzwe, namwe mukabazwa ibyo mwashinzwe.” Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Nta kindi Intumwa ishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa.
(55) Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa byiza ko rwose azabagira abazungura ku isi nk’uko yabigiriye abababanjirije. Kandi ko azubahisha idini ryabo yabahitiyemo (Isilamu). Ndetse ibihe bahozemo by’ubwoba azabisimbuza iby’umutekano (igihe cyose bazaba) bangaragira batambangikanya n’icyo ari cyo cyose. Ariko abazahakana nyuma y’ibyo, abo ni bo byigomeke.
(56) Kandi mujye muhozaho iswala munatange amaturo, ndetse munumvire Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe.
(57) Ntuzibwire ko ba bandi bahakanye bananiye (Allah kubahanira) ku isi. Ahubwo ubuturo bwabo buzaba mu muriro, kandi ni ryo herezo ribi.
(58) Yemwe abemeye! Abacakara banyu ndetse na ba bandi bataragimbuka muri mwe, bajye babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(59) Kandi abato muri mwe nibagera igihe cyo kugimbuka, bajye basaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) nk’uko bakuru babo babusaba. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(60) Naho abagore bacuze batagifite icyizere cyo kurongorwa (kubera izabukuru), nta cyaha kuri bo kuba bakwambura imyitero yabo ariko batagaragaza imirimbo (iri ahihishe), nyamara baramutse biyubashye (ntibayikuremo) byaba ari byo byiza kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(61) Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za ba so wanyu, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo (z’abo) mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa mu ngo z’inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha[154]. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe. [154] Iyo ndamutso ni (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu)
(62) Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, nta ho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(63) Ntimukajye muhamagara Intumwa y’Imana (mu mazina yayo bwite) nk’uko muhamagarana hagati yanyu (Ahubwo mujye mumwubaha muvuge muti ‘Yewe Ntumwa y’Imana!’) Rwose Allah azi abasohoka rwihishwa muri mwe bikingakinga ku bandi. Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza.
(64) Mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo (mwe) muri mo, kandi (azi) n’umunsi (abantu bose) bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose.
|
| | | | 24 - An-Noor | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |