|
| 23 - Al-Muminoon | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: 23 - Al-Muminoon الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:09 pm | |
| 23 - Al-Muminoon Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Rwose abemeramana barahiriwe,
(2) Ba bandi bakora iswala zabo bibombaritse,
(3) Na ba bandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa),
(4) Na ba bandi batanga Zakat (amaturo ya ngombwa),
(5) Na ba bandi barinda ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi),
(6) Uretse gusa ku bagore babo cyangwa ku bo bafiteho ububasha (abaja)[151], kuko kuri bo batabigayirwa, [151] Abaja bari abagore bagurwaga cyangwa bafatirwaga bunyago ku rugamba, bakamburwa uburenganzira bwo kwigenga. Icyo gihe ubwigenge bwabo bwabaga buri mu maboko ya ba Shebuja, bakaba bemerewe no kubagira abagore nta masezerano yo gushyingiranwa abayeho. Ariko iyo babaga Abayisilamu byatumaga bahabwa ubwigenge, bakava mu buja.
(7) Ariko abazashaka kwinezeza ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye,
(8) Na ba bandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahiriza amasezerano,
(9) Na ba bandi bahozaho iswala (z’itegeko, bakazikorera ku bihe byagenwe),
(10) Abo ni bo bazungura,
(11) Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo.
(12) Kandi mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere.
(13) Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuze mu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
(14) Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje.
(15) Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.
(16) Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka.
(17) Rwose twaremye ibirere birindwi bigerekeranye (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo tuyoberwa ibyo twaremye (cyangwa ngo tubyibagirwe).
(18) Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri dushoboye no kuyakamya.
(19) (Muri ayo mazi), tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, (muri iyo mirima) mugiramo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya.
(20) (Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera ku Musozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura.
(21) Kandi mu by’ukuri mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya.
(22) Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu).
(23) Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ntimungandukira?”
(24) Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati “Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allah aza gushaka (kohereza Intumwa) yari kohereza umumalayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere!”
(25) Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire).
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 23 - Al-Muminoon الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:10 pm | |
| (26) (Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
(27) Nuko tumuhishurira tugira tuti “Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe).” Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri bo bagomba kurohama.
(28) Maze wowe n’abo muri kumwe nimumara gutuza mu nkuge, uzavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We waturokoye abantu b’abahakanyi.”
(29) Uzanavuge uti “Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari Wowe Uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro).”
(30) Mu by’ukuri muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri tugerageza (abantu).
(31) Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu).
(32) Maze tuboherereza Intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) “Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari We. Ese ntimungandukira?”
(33) Maze ibikomerezwa byo mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, biravuga biti “Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa.”
(34) Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nkamwe, mu by’ukuri muzaba mubaye abanyagihombo.
(35) Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa?
(36) Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane.
(37) Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa.
(38) (Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera.
(39) (Hudu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
(40) (Allah) aravuga ati “Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye).”
(41) Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka nikube ku bahakanyi.
(42) Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru.
(43) Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze.
(44) Hanyuma twohereza Intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko Intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka nikube ku bantu batemera.
(45) Hanyuma twohereza Musa n’umuvandimwe we Haruna, tubahaye ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara.
(46) (Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru.
(47) Baravuga bati “Ese twemere abantu babiri bameze nkatwe, kandi bene wabo ari abacakara bacu?”
(48) Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe.
(49) Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke.
(50) Twanagize mwene Mariyamu (Issa) na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 23 - Al-Muminoon الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:10 pm | |
| (51) Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
(52) Kandi mu by’ukuri uyu muryango wanyu (idini rya Isilamu) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse).
(53) Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako.
(54) Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano).
(55) Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi),
(56) Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Si ko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya.
(57) Mu by’ukuri ba bandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo,
(58) Na ba bandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo,
(59) Na ba bandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo,
(60) Ndetse na ba bandi batanga mu byo bahawe (mu bikorwa byiza nk’amaturo, ineza, iswala, igisibo n’ibindi) imitima yabo ifite ubwoba (ko ibyo bakoze bitakirwa, ndetse banatinya igihe) bazasubira kwa Nyagasani wabo.
(61) Abo ni bo bihutira gukora ibyiza, kandi ni na bo baza imbere muri byo.
(62) Kandi nta we dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa.
(63) Ahubwo imitima yabo (abahakanyi) iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo.
(64) Kugeza ubwo dufashe abadamaraye muri bo tukabahana, nuko bagatangira guca bugufi batabaza.
(65) Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri ntawe uri bubadukize (ngo abatabare.)
(66) Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo.
(67) (Muvuga ko Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu nta wawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an).
(68) Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere?
(69) Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana?
(70) Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Si ko bimeze!) Ahubwo yabazaniye ukuri (idini rya Isilamu) ariko abenshi muri bo barakwanga.
(71) Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ababirimo bari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo.
(72) Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Si ko bimeze!) Ahubwo ibihembo bya Nyagasani wawe ni byo byiza, kandi ni We Uhebuje mu batanga amafunguro.
(73) Kandi mu by’ukuri (wowe Muhamadi) ubahamagarira kugana inzira igororotse.
(74) Kandi rwose ba bandi batemera umunsi w’imperuka bayobye cyane iyo nzira.
(75) N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 23 - Al-Muminoon الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:11 pm | |
| (76) Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse (kugira ngo abibakize).
(77) Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye.
(78) Kandi (Allah) ni We wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira.
(79) Ni na We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.
(80) Kandi ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu, ndetse ni na We ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge?
(81) Ahubwo bavuga nk’iby’abo hambere bavugaga.
(82) Bajyaga bavuga bati “Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa?”
(83) Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere!
(84) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi?”
(85) Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimwibuka?”
(86) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani wa Ar’shi[152] ihambaye?” [152] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.
(87) Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimutinya?”
(88) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari na we urinda (umwikinzeho) mu gihe (We) adakeneye kurindwa, niba mubizi?”
(89) Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)?”
(90) Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma.
(91) Ntabwo Allah agira umwana kandi nta yindi mana babangikanye. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
(92) Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
(93) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nibiba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe”,
(94) “Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana.”
(95) Kandi mu by’ukuri kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye.
(96) Jya ukumira ikibi ukoresheje ibyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga.
(97) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani.”
(98) Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere.
(99) (Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze avuge ati “Nyagasani wanjye! Nimungarure (ku isi),
(100) Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 23 - Al-Muminoon الإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:11 pm | |
| (101) Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba agira icyo abaza undi
(102) Abo iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izaremera; abo ni bo bazaba bahiriwe.
(103) Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo.
(104) Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse.
(105) (Babwirwe bati) “Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye maze mukayahinyura?”
(106) Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye.”
(107) Nyagasani wacu! Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri, tuzaba turi abahemu (dukwiye guhanwa koko!)
(108) (Allah) avuge ati “Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira!”
(109) Mu by’ukuri hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti “Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje mu kugira impuhwe!”
(110) Ariko mwarabannyegaga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka.
(111) Mu by’ukuri uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni na bo batsinze.
(112) (Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati “Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi?”
(113) Bazavuga bati “Twahamaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara!”
(114) (Allah) avuge ati “Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye).”
(115) Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu?
(116) Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyagasani wa Ar’shi[153] y’icyubahiro. [153] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.
(117) N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri abahakanyi ntibazatsinda.
(118) Unavuge (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari Wowe Uhebuje mu kugira impuhwe.”
|
| | | | 23 - Al-Muminoon | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |