منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 22 - Al-Hajj

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

22 - Al-Hajj Empty
مُساهمةموضوع: 22 - Al-Hajj   22 - Al-Hajj Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:06 pm

22 - Al-Hajj
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu! Mu by’ukuri umutingito wo ku munsi w’imperuka ni ikintu gihambaye.

(2) Umunsi muzawubona, buri wese wonsa azibagirwa uwo yonsaga, ndetse na buri wese utwite azakuramo inda. Uzanabona abantu babaye abasinzi kandi atari bo (nta cyo banyoye), kubera ko ibihano bya Allah bizaba bikomeye.

(3) No mu bantu hari abajya impaka kuri Allah nta bumenyi babifitiye, bakanakurikira buri shitani ryigometse.

(4) (Iryo shitani) ryaciriweho iteka ko uzarigira inshuti rizamuyobya, rikazanamuganisha mu muriro ugurumana.

(5) Yemwe bantu! Niba mushidikanya ko izuka rizabaho (nimutekereze uko twabaremye): Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu gitaka (umukurambere wanyu Adamu), hanyuma (mwe tubarema) mu ntanga, hanyuma (zihinduka) urusoro rw’amaraso, hanyuma (zihinduka) ikinyama kigaragaza ishusho n’ikitayigaragaza; kugira ngo tubagaragarize (ubushobozi bwacu). Tunarekera muri nyababyeyi uwo dushaka kugeza ku gihe cyagenwe, maze tukabasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, (tukabakuza) kugira ngo muzagere mu gihe cyanyu cy’ubukure. No muri mwe, hari abapfa batarageza icyo gihe (cy’ubukure), ndetse no muri mwe hari n’abagera mu zabukuru bakamera nk’aho batigeze bagira icyo bamenya. Ndetse ubona ubutaka bwumagaye, maze twabumanuraho amazi (imvura) bukanyeganyega bukanabyimba, bukanameraho ibimera binyuranye bishimishije.

(6) Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari ukuri, kandi ko ari We uha ubuzima ibyapfuye, ndetse ko ari We ushobora byose.

(7) Kandi ko imperuka izaza nta gushidikanya, ndetse ko Allah azazura abari mu mva.

(8) No mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi (abifitiye), nta muyoboro ndetse nta n’igitabo kimumurikira (afite),

(9) (Uwo muntu ujya impaka) anaga ijosi (agaragaza imyitwarire y’ubwibone) kugira ngo ayobye (abantu) inzira ya Allah; azagira ikimwaro ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamusogongeza ibihano by’umuriro utwika.

(10) (Azabwirwa ati) “Ibyo ni ukubera ibyakozwe n’amaboko yawe, kandi mu by’ukuri Allah ntarenganya abagaragu be.”

(11) Ndetse no mu bantu hari ugaragira Allah ashidikanya. Iyo icyiza kimugezeho aratuza, naho yagerwaho n’ikigeragezo agasubira mu buhakanyi (nyuma y’uko yari yarayobotse); ubwo akaba ahombye (ibyiza byo ku) isi n’imperuka. Icyo ni cyo gihombo kigaragara.

(12) Asenga ibitari Allah bitagira icyo bimutwara cyangwa ngo bigire icyo bimumarira. Uko ni ko kuyoba guhambaye (kutagira igaruriro).

(13) Asenga icyo inabi yacyo iri hafi kurusha ineza yacyo, kandi rwose (ibyo bihitiyemo kugaragira bitari Allah) ni byo barinzi babi ndetse bikaba n’inshuti mbi.

(14) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), kuko rwose Allah akora ibyo ashaka.

(15) Uwo ari we wese wibwira ko Allah atazatabara (Intumwa Muhamadi) kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka, namanike umugozi ku gisenge maze awushyire mu ijosi, narangiza awuce (yiyahure) maze arebe ko umugambi we (mubisha) ukuraho uburakari bwe.

(16) Uko ni na ko twahishuye imirongo isobanutse (igitabo cya Qur’an), kandi Allah ayobora uwo ashaka.

(17) Mu by’ukuri ba bandi bemeye (Allah n’Intumwa ye Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo batagize idini bayoboka), Abanaswara [abemeye ubutumwa bwa Issa (Yesu) ku gihe cye], Abamajusi (abasenga umuriro) ndetse n’abasenga ibindi bitari Allah; rwose Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.

(18) Ese ntubona ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, izuba, ukwezi, inyenyeri, imisozi, ibiti, ibiremwa byose bigenda ku isi ndetse na benshi mu bantu byubamira Allah? Ariko abenshi (mu bantu batamwubamira) bakwiye ibihano. Kandi uwo Allah yasuzuguje ntawamwubahisha, kuko mu by’ukuri Allah akora ibyo ashaka.

(19) Aya matsinda abiri (abemeramana n’abahakanyi) ntiyavuze rumwe kuri Nyagasani wayo; bityo ba bandi bahakanye bazadoderwa imyambaro ikozwe mu muriro, maze basukwe amazi yatuye mu mitwe.

(20) (Ayo mazi yatuye) azayengesha ibyo mu nda zabo ndetse n’impu zabo.

(21) Kandi bazahondeshwa inyundo z’ibyuma.

(22) Buri uko bazajya bashaka kuwuvamo kubera ububabare, bazajya bawusubizwamo; maze (babwirwe bati) “Ngaho nimusogongere ibihano bitwika.”

(23) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Bazambikirwamo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri.

(24) Kandi (ku isi) bayobowe ku mvugo nziza (yo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah), kandi bayoborwa inzira (Isilamu) y’Ukwiye ikuzo n’ishimwe (Allah).

(25) Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu[147] twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugenderera (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashaka kuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza.
[147]Uyu murongo ugaragaza ko habayeho igihe abahakanyi b’i Maka babuza Intumwa Muhamadi n’abasangirangendo bayo kugera ku Musigiti Mutagatifu, hari mu mwaka wa 6 w’iyimuka ry’Intumwa Muhamadi.



22 - Al-Hajj 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

22 - Al-Hajj Empty
مُساهمةموضوع: رد: 22 - Al-Hajj   22 - Al-Hajj Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:07 pm


(26) Kandi (wibuke) ubwo twerekaga Ibrahimu aho yubaka inzu ntagatifu (Al Kaabat, tumubwira tuti) “Ntuzambangikanye n’icyo ari cyo cyose, unasukurire inzu yanjye abayizenguruka (bakora umutambagiro mutagatifu), abayihagararamo, abunama n’abubama (basali).”

(27) Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose.

(28) (Ibyo) ni ukugira ngo babone ibibafitiye akamaro (ibihembo byo gukora Hija), ndetse banasingize izina rya Allah mu minsi izwi[148] kubera amafunguro akomoka ku matungo yabahaye. Bityo nimurye kuri ayo mafunguro munayagaburireho abatindi nyakujya.
[148] Iminsi itatu izwi yavuzwe muri uyu murongo, ni iminsi ikurikira Ilayidi y’ibitambo, ari yo tariki ya 11,12 na 13 z’ukwezi kwa cumi n’abiri kwa Kisilamu (Dhul Hija).

(29) Hanyuma (abakora umutambagiro) bazirure ibyo bari baziririjwe (mu mutambagiro: kogosha, guca inzara,…), buzuze ibikorwa bisigaye, banasohoze ibyo bahize, maze bazenguruke ingoro yo hambere (Al Kaabat).

(30) Ibyo (mwategetswe bigomba kubahirizwa) kandi uzubaha ibyo Allah yagize bitagatifu, bizaba ari byiza kuri we imbere ya Nyagasani we. Mwanaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo mwagaragarijwe (ko yaziririjwe). Bityo, nimwirinde (kugaragira) ibigirwamana (kuko ari) umwanda, munirinde amagambo y’ibinyoma,

(31) Mugaragira Allah gusa kandi mutamubangikanya n’icyo ari cyo cyose. Naho ubangikanya Allah, aba ameze nk’uwahanutse mu kirere maze inyoni zikamucakiza iminwa yazo (zikamucagagura), cyangwa nk’uwatwawe n’inkubi y’umuyaga ikamujugunya kure.

(32) Ibyo (Allah yategetse; ni byo umuntu ategetswe kubahiriza)[149], kandi uwubahirije imigenzo ya Allah, mu by’ukuri ni bimwe mu bituma imitima igandukira (Allah).
[149] Ibyo Allah yategetse bivugwa muri uyu murongo ni ibyo yategetse mu mirongo yatambutse ya 27, 28, 29, 30, 31

(33) Ayo (amatungo atangwaho igitambo) abagirira akamaro kugeza igihe cyagenwe, hanyuma aho atangirwaho igitambo ni hafi y’ingoro yo hambere (Al Kaabat).

(34) Na buri muryango w’abantu (Umat) twawushyiriyeho imigenzo kugira ngo bajye bavuga izina rya Allah (igihe cyo kubaga) amatungo yabahaye ngo ababere amafunguro. Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, bityo nimuyicisheho bugufi. Ndetse (yewe Muhamadi) uhe inkuru nziza abicisha bugufi,

(35) Ba bandi imitima yabo ikangarana igihe Allah avuzwe, bihanganira ibyababayeho, bahozaho iswala, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye.

(36) Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwe mu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro, ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga) mujye muzivugiraho izina rya Allah igihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo mushimire.

(37) Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumugandukira kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allah kubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza.

(38) Mu by’ukuri Allah arengera abemeye. Rwose Allah ntakunda umuhemu wese w’umuhakanyi (w’indashima).

(39) (Abemeramana) bahawe uburenganzira bwo kwirwanaho igihe batewe kubera ko barenganyijwe, kandi rwose Allah ashobora kubatabara[150];
[150]Mu bihe bya mbere, Abayisilamu bari babujijwe kurwanya abahakanyi, ahubwo bategetswe kwihanganira itotezwa bakorerwaga. Nyuma y’aho iryo totezwa rimaze gufatira indi ntera, ndetse na nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina n’Ubuyisilamu bumaze gukomera, Allah yahishuye uyu murongo uha Abayisilamu uburenganzira bwo kwirwanaho.

(40) Ba bandi bameneshejwe mu ngo zabo barenganyijwe, nta kindi bazira uretse gusa kuba baremeye Imana bavuga bati “Nyagasani wacu ni Allah.” Nyamara iyo Allah ataza kurinda abantu (akarengane) akoresheje abandi, inzu z’abihayimana, insengero, amasinagogi ndetse n’imisigiti ivugirwamo izina rya Allah kenshi, byari gusenywa. Kandi rwose Allah azatabara abaharanira idini rye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.

(41) (Abo tuzatabara ni) ba bandi igihe tubahaye ubushobozi (bwo gutsinda abanzi babo) ku isi, bahozaho iswala, bagatanga amaturo, bakabwiriza (abandi) gukora ibyiza ndetse bakabuzanya gukora ibibi. Kandi iherezo rya buri kintu ni kwa Allah.

(42) Kandi nibaguhinyura (yewe Muhamadi), umenye ko na mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi n’aba Thamudu bahinyuye (Intumwa zabo).

(43) N’abantu ba Ibrahimu n’abantu ba Lutwi (na bo bahinyuye Intumwa zabo).

(44) N’abantu b’i Madiyani (bahinyuye Intumwa Shuwayibu), ndetse na Musa yarahinyuwe. Nuko abahakanye mbaha igihe, maze ndabafata (ndabahana)! Mbega ukuntu ibihano byanjye byari bikaze!

(45) Ese ni imidugudu ingahe yarangwaga n’ibikorwa bibi twarimbuye igahinduka amatongo, amariba akaba yarasibye, ndetse n’ingoro zikomeye zikaba zitagituwe?

(46) Ese (abo bahakanyi) ntibagenda ku isi (ngo birebere ibisigisigi by’abarimbuwe), bigatuma bagira imitima ibafasha gutekereza ndetse n’amatwi abafasha kumva? Mu by’ukuri amaso si yo ahuma, ahubwo hahuma imitima iri mu bituza.

(47) Banagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (hano ku isi).

(48) Ese ni imidugudu ingahe narindirije (sinyihanireho) kandi yararangwaga n’ibikorwa bibi, hanyuma nkayifata (nkayihana)? Kandi iwanjye ni ho byose bizasubira.

(49) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri ndi umuburizi wanyu ugaragara.”

(50) Bityo ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza.



22 - Al-Hajj 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

22 - Al-Hajj Empty
مُساهمةموضوع: رد: 22 - Al-Hajj   22 - Al-Hajj Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:08 pm


(51) Naho ba bandi bashishikajwe no kurwanya amagambo yacu (Qur’an), abo ni abantu bo mu muriro wa Jahanamu.

(52) Nta ntumwa n’imwe cyangwa umuhanuzi twohereje mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo asome (ibyo yahishuriwe), maze ngo Shitani ibure gushyira urujijo mu byo yasomye (kugira ngo ibuze abantu gukurikiza ibyo basomewe). Nuko Allah agakuramo urwo rujijo Shitani yateje, hanyuma Allah agashimangira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(53) Ibyo byari ukugira ngo urwo rujijo Shitani yateje, (Allah) arugire ikigeragezo kuri ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya n’ubuhakanyi) mu mitima ndetse n’abafite imitima inangiye. Kandi mu by’ukuri inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bukabije.

(54) No kugira ngo abahawe ubumenyi bamenye ko (Qur’an) ari ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe, maze bayemere kandi imitima yabo iyicisheho bugufi. Mu by’ukuri Allah ni Uyobora abemeramana inzira igororotse.

(55) Ariko ba bandi bahakanye ntibazareka kuyishidikanyaho (Qur’an), kugeza igihe imperuka izabagereraho ibatunguye cyangwa bakagerwaho n’ibihano by’umunsi ugumbahaye (umunsi w’imperuka, utagira icyiza na kimwe).

(56) Kuri uwo munsi ubwami buzaba ari ubwa Allah wenyine uzabacira imanza. Ba bandi bazaba baremeye bakanakora ibikorwa byiza bazaba mu busitani bwuje inema (Ijuru).

(57) Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazahanishwa ibihano bisuzuguza.

(58) Na ba bandi bimutse kubera Allah, hanyuma bakicwa cyangwa bagapfa (urupfu rusanzwe), mu by’ukuri Allah azabaha amafunguro meza. Kandi rwose, Allah ni We uhebuje mu batanga amafunguro.

(59) Rwose azabinjiza mu bwinjiriro bazaba bishimiye, kandi mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Udahubuka.

(60) Ibyo ni ko biri! Naho uzihorera bingana nk’uko yarenganyijwe, hanyuma akongera akarenganywa, rwose Allah azamutabara. Mu by’ukuri Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Nyirimbabazi zihebuje.

(61) Ni n’uko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi rwose, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.

(62) Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose.

(63) Ese ntubona ko Allah amanura amazi mu kirere (imvura, ikameza ibimera) maze isi igahinduka icyatsi kibisi? Mu by’ukuri Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi wa byose.

(64) Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwihagije, Ukwiye gushimwa.

(65) Ese ntubona ko Allah yategetse ibiri mu isi kubacira bugufi ndetse ko n’amato agenda mu nyanja ku bw’itegeko rye? Anafashe ikirere kugira ngo kitagwa ku isi uretse igihe azabishakira. Mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe bihebuje, akaba na Nyirimbabazi ku bantu.

(66) Ni na We wabahaye ubuzima hanyuma akazabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabubasubiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, umuntu ni indashima.

(67) Buri muryango w’abantu (Umat) twawuhaye imigenzo bagomba gukurikiza (mu kugaragira n’indi mihango y’idini). Bityo, (abahakanyi) ntibazakugishe impaka kuri iryo hame, ahubwo ujye ubahamagarira kugana Nyagasani wawe. Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri mu muyoboro ugororotse (idini rya Isilamu).

(68) Kandi nibaramuka bakugishije impaka, ujye uvuga uti “ Allah ni We uzi neza ibyo mukora.”

(69) Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka ku byo mutavugagaho rumwe.

(70) Ese ntuzi ko Allah azi ibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.

(71) Kandi bagaragira ibindi bitari Allah, atigeze abahera gihamya ndetse batanafitiye ubumenyi. Kandi ababangikanyamana ntibazagira umutabazi.

(72) Kandi iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ubona mu buranga bw’abahakanye (hagaragaramo) kutayishimira, bari hafi gusumira ababasomera amagambo yacu! Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mbabwire ibibi birusha ibyo? Ni umuriro Allah yasezeranyije ba bandi bahakanye, kandi iryo ni ryo herezo ribi.”

(73) Yemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by’ukuri ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n’isazi kabone n’iyo byayiteraniraho. Kandi n’iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kucyisubiza. Bityo, usaba n’usabwa bose ni abanyantege nke!

(74) (Ababangikanyamana) ntibahaye Allah icyubahiro kimukwiye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.

(75) Allah atoranya Intumwa mu bamalayika no mu bantu. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.



22 - Al-Hajj 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

22 - Al-Hajj Empty
مُساهمةموضوع: رد: 22 - Al-Hajj   22 - Al-Hajj Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 4:08 pm


(76) Azi ibiri imbere habo (ibizababaho) n’ibiri inyuma habo (byababayeho). Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.

(77) Yemwe abemeye! Nimwuname, mwubame, kandi mugaragire Nyagasani wanyu, ndetse munakore ibyiza kugira ngo muzahirwe.

(78) Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri, mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni We wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni na ryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni We (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo Intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse namwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho iswala, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.



22 - Al-Hajj 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
22 - Al-Hajj
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Hajj in the Past and Hajj Now
» Al-Hajj
» Al-Hajj
» 22 - Al-Hajj
» Al-Hajj

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: