منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 21 - Al-Anbiyaa

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

21 - Al-Anbiyaa Empty
مُساهمةموضوع: 21 - Al-Anbiyaa   21 - Al-Anbiyaa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 3:01 pm

21 - Al-Anbiyaa
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah).

(2) Nta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa,

(3) Imitima yabo ihugiye mu bibi. Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti “Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona”?

(4) (Muhamadi) aravuga ati “Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”

(5) Ahubwo baravuze bati “(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (Intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite).”

(6) Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera?

(7) Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) zitari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.

(8) Kandi (Intumwa) ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo.

(9) Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashatse (kurokora), maze tworeka abakabya (mu gukora ibyaha.)

(10) Rwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira?

(11) Ni imidugudu ingahe yakoraga ibikorwa bibi twarimbuye, maze nyuma yayo tukazana abandi bantu!

(12) Nuko babonye ibihano byacu, bagerageza kwiruka babihunga.

(13) (Babwirwa bannyegwa bati) “Mwihunga! Ahubwo nimusubire mu buzima bw’umunezero no mu ngo zanyu, kugira ngo mubazwe.”

(14) Baravuga bati “Mbega ishyano tugushije! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”

(15) Ayo ni yo yakomeje kuba amaganya yabo, kugeza ubwo tubagize nk’imyaka yarandaguwe, ikuma.

(16) Ntabwo twaremye ikirere n’isi n’ibiri hagati yabyo dukina.

(17) Iyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru, tutarinze kubikenera kuri mwe) iyo koko tuza kuba turi ababikora.

(18) Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka. Kandi mufite akaga kubera ibyo mwitirira Allah (muvuga ko afite umugore n’umwana).

(19) Abari mu birere no ku isi ni abe. Kandi abari iwe (abamalayika) ntibagira ubwibone ngo bumve ko batamusenga ndetse ntibananirwa.

(20) Basingiza (Allah) ijoro n’amanywa ubutarambirwa.

(21) Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bishobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka?

(22) Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari kuba mu kaduruvayo. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani Nyiri Ar’shi[142] ihambaye, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.
[142] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul Araf, Aya ya 54.

(23) (Allah) ntabazwa ibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora).

(24) Ese birakwiye ko (ababangikanyamana) bishyiriraho izindi mana zitari We? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemeramana), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye (kuko ibitabo byayibanjirije na byo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ku bw’ibyo ntacyo bitaho.”

(25) Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine).



21 - Al-Anbiyaa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

21 - Al-Anbiyaa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 21 - Al-Anbiyaa   21 - Al-Anbiyaa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 3:01 pm


(26) Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”

(27) Nta cyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye.

(28) (Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.

(29) N’uwo ari we wese muri bo (abamalayika) wavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)”; uwo twazamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.

(30) Ese abahakanye ntibabonye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera?

(31) Nuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura.

(32) N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamara birengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri,...).

(33) Ni na We waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda mu nzira zacyo cyihuta.

(34) Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kubaho ubudapfa. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo?

(35) Buri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzagarurwa.

(36) N’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) “Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?” Nyamara iyo havuzwe (Allah) Nyirimpuhwe, barahakana.

(37) Umuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha.

(38) (Abahakanyi) baravuga bati “Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”

(39) Iyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo, cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)!

(40) Ahubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze).

(41) (Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisekaga bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga.

(42) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashaka kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagiza kwibuka Nyagasani wabo.”

(43) Ese baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri na zo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana).

(44) Ahubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda?

(45) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye mbaburira nshingiye ku byo mbanahishuriwe (na Allah). Ariko ibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva.”

(46) Kandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

(47) Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa, kabone n’iyo ibikorwa bye bizaba bifite uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane (Kharidali), tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura.

(48) Kandi mu by’ukuri twahaye Musa na Haruna igitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku bagandukira (Allah),

(49) Ba bandi batinya Nyagasani wabo batamubona, kandi bagaterwa ubwoba n’umunsi w’imperuka.

(50) Kandi iyi (Qur’an) ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. None se ni gute (mwatinyuka) kuruhakana?



21 - Al-Anbiyaa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

21 - Al-Anbiyaa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 21 - Al-Anbiyaa   21 - Al-Anbiyaa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 3:02 pm


(51) Kandi rwose Ibrahimu twamuhaye kuyoboka mbere (ya Musa na Haruna), ndetse twari tumuzi neza (ko abikwiye).

(52) (Wibuke) ubwo yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Ibi ni bigirwamana ki muhora musenga?”

(53) Baravuga bati “Twasanze abakurambere bacu babisenga.”

(54) (Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara.”

(55) Baravuga bati “Ese utuzaniye ukuri cyangwa urikinira?”

(56) (Ibrahimu) aravuga ati “Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira kugaragira) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na We wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya.”

(57) Kandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda.

(58) Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo nibagaruka, (bakibaze uwagiriye nabi imana zabo).

(59) (Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati “Ni nde wagize atya imana zacu? Mu by’ukuri ni umwe mu bagizi ba nabi.”

(60) Baravuga bati “Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu.”

(61) Baravuga bati “Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa).”

(62) (Bamuzanye) baravuga bati “Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu?”

(63) Aravuga ati “Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga!”

(64) Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati “Mu by’ukuri ni mwe nkozi z’ibibi.”

(65) Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati “(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga!”

(66) (Ibrahimu) aravuga ati “None se ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”

(67) Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira?

(68) Baravuga bati “Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora.”

(69) Nuko twe (Allah) turavuga tuti “Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu.”

(70) Bashaka kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba ari bo bahinduka abanyagihombo.

(71) Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyana mu gihugu (cya Shami[143]) twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha.
[143] Shami: Ni akarere ko mu Burasirazuba bwo hagati, kari kagizwe n’ibihugu by’ubu bya Yorudaniya, Libani, Siriya na Palesitina.

(72) Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongereraho Yakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane.

(73) Twanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho iswala no gutanga amaturo. Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga.

(74) Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke.

(75) Twanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri yari mu ntungane.



21 - Al-Anbiyaa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

21 - Al-Anbiyaa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 21 - Al-Anbiyaa   21 - Al-Anbiyaa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 3:03 pm


(76) Kandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe, tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.

(77) Twanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu babi maze tubarohesha umwuzure bose uko bakabaye.

(78) Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe mu ijoro n’intama za bamwe mu bantu. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije[144].
[144] Urubanza ruvugwa muri uyu murongo, ni igihe intama za bamwe mu bantu zonaga umurima w’abandi mu ijoro, nuko nyir’umurima akajya kurega kwa Dawudi na Sulayimani. Mu guca urwo rubanza, Dawudi yavuze ko nyir’umurima yatwara ayo matungo yamwoneye yose, naho Sulayimani we aruca avuga ko nyir’umurima yajyana ayo matungo yamwoneye akajya ayakama, akanayakuraho ifumbire n’ibindi, kugeza igihe nyir’amatungo azasubiza umurima uko wari umeze, hanyuma agasubirana amatungo ye. Uko Sulayimani yakijije urubanza ni byo Imana yishimiye.

(79) Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi ibyo ni twe twabikoze.

(80) Twanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde mu ntambara zanyu. Ese mujya mushimira?

(81) Kandi twategetse umuyaga ufite imbaraga kumvira Sulayimani (ukajya umutwara) ku bw’itegeko rye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi.

(82) No mu majini (twategetse guca bugufi akumvira Sulayimani), hari ayajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukorera n’indi mirimo itari iyo; kandi ni Twe twayagenzuraga.

(83) Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati “Mu by’ukuri nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni Wowe Munyempuhwe usumba abandi.”

(84) Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nka byo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku bagaragira Allah.

(85) (Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana.

(86) Twanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza.

(87) (Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati “Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri njye nari umwe mu nkozi z’ibibi.”

(88) Nuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana.

(89) Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza.”

(90) Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuha kumubyarira umwana). Mu by’ukuri bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho.

(91) Kandi (unibuke) wa wundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), (nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose.

(92) Mu by’ukuri uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine).

(93) Ariko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo[145], nyamara bose bazagaruka iwacu.
[145] Idini ryabo rivugwa aha, ni ukugaragira Imana imwe rukumbi batayibangikanyije n’icyo ari cyo cyose; zikaba ari zo nyigisho z’idini rya Isilamu, ndetse bukaba ari na bwo butumwa Intumwa n’abahanuzi bose baje bigisha.

(94) Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye).

(95) Kandi kirazira ko umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho).

(96) Kugeza ubwo Yaajuja na Maajuja bazafungurirwa (urukuta), maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi).

(97) Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, ubwo amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi!”

(98) Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.

(99) Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo.

(100) (Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye).



21 - Al-Anbiyaa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

21 - Al-Anbiyaa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 21 - Al-Anbiyaa   21 - Al-Anbiyaa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 3:03 pm


(101) Mu by’ukuri ba bandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro[146].
[146] Uyu murongo wahishuwe usubiza amagambo umwe mu babangikanyamana b’i Maka witwaga Ibun Zibaara yavuze agira ati “Niba amagambo Muhamadi avuga y’uko twe n’ibyo tugaragira tuzajya mu muriro, ubwo n’abamalayika bazawujyamo kuko na bo tubasenga, na Uzayiru awujyemo kuko Abayahudi bamusenga, ndetse na Yesu awujyemo kuko Abanaswara bamusenga.”

(102) Ntibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo.

(103) (Abagezweho n’ibyiza byacu) ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandi bazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati “Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe.”

(104) (Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni na ko tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi mu by’ukuri tuzaryuzuza.

(105) Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza.

(106) Mu by’ukuri muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu bagaragira (Allah).

(107) Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.

(108) Vuga uti “Mu by’ukuri nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Ese mwemeye kwicisha bugufi (kuba Abayisilamu)?”

(109) Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti “Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe mu buryo bungana (nta we nsize); kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure.”

(110) Mu by’ukuri we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha.

(111) Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe n’umunezero w’akanya gato.

(112) (Intumwa Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Dukiranure mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, usabwa ubutabazi bwo kwikingaho ibyo muvuga.”



21 - Al-Anbiyaa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
21 - Al-Anbiyaa
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» 21. Al-Anbiyaa
» Al-Anbiyaa'
» Al-Anbiyaa
» Al-Anbiyaa
» 21 - AL - ANBIYAA

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: