|
| 18 - Al-Kahf | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 18 - Al-Kahf الإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:50 pm | |
| 18 - Al-Kahf Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We wahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo (Qur’an), hanyuma ntiyagishyiramo amayobera (ayo ari yo yose).
(2) (Yakigize igitabo) kigororotse kugira ngo kiburire (abahakanyi) ibihano bikomeye bituruka kuri We (Allah), ndetse no kugira ngo gihe inkuru nziza abemeramana; ba bandi bakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ibihembo byiza (Ijuru),
(3) Bazabamo ubuziraherezo.
(4) No kugira ngo kiburire ba bandi bavuga ko Allah agira umwana.
(5) Baba bo ndetse n’abakurambere babo, nta bumenyi babifitiye. Ni ijambo rihambaye risohoka mu minwa yabo (ko Allah afite umwana)! Ibyo bavuga ni ibinyoma.
(6) (Yewe Muhamadi) ushobora kuzicwa n’agahinda ku bwo gutera umugongo kwabo (bitandukanya nawe), kuko batemera iby’iyi nkuru (Qur’an).
(7) Mu by’ukuri ibiri ku isi twabigize umutako wayo kugira ngo (abantu) tubagerageze, maze tugaragaze abarusha abandi gukora ibikorwa byiza.
(8) Kandi mu by’ukuri ibiyiriho (isi) tuzabigira imbuga nsa.
(9) Ese ukeka ko abantu bo mu buvumo n’urubaho rwanditsweho (amazina yabo) byari igitangaza mu bigize ibimenyetso byacu?
(10) Ibuka ubwo abasore bahungiraga mu buvumo, bakavuga bati “Nyagasani wacu! Duhundagazeho impuhwe ziguturutseho, unaduhe gutungana mu byo dukora.”
(11) Maze tubapfuka amatwi (turabasinziriza cyane, baguma) mu buvumo imyaka myinshi.
(12) Hanyuma turabakangura kugira ngo mu matsinda abiri (yagiye impaka ku gihe bamaze mu buvumo), tumenye iryabashije kumenya igihe bamazemo kurusha irindi.
(13) Turagutekerereza inkuru yabo mu kuri. Rwose, bari abasore bemeye Nyagasani wabo, nuko tubongerera ukuyoboka.
(14) Twanakomeje imitima yabo ubwo bahagurukaga (imbere y’umwami wabo w’umuhakanyi) bakavuga bati “Nyagasani wacu ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ntituzigera tugaragira indi mana itari We; turamutse tubikoze, rwose twaba tuvuze imvugo y’ubuyobe.”
(15) Abo bantu bacu bahisemo kugaragira izindi mana zitari We (Allah). Kuki zitajya zibazanira ibimenyetso bigaragara (ngo zerekane ko ari imana koko)? Ese ni nde munyabyaha kurusha uhimbira Allah ikinyoma?
(16) (Ba basore barabwirana bati) “Nimuza gutandukana na bo n’ibyo basenga bitari Allah, muhungire mu buvumo, Nyagasani wanyu azabahundagazaho impuhwe ze, anaborohereze ibyababayeho.”
(17) Kandi iyo izuba ryarasaga wabonaga ribogamira iburyo bw’ubuvumo bwabo, ryaba rirenga rikabajya kure ahagana ibumoso (kugira ngo ritabatwika); kandi bari ahisanzuye muri ubwo buvumo. Ibyo ni bimwe mu bitangaza bya Allah. Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntuzamubonera umurinzi umuyobora.
(18) (N’iyo wababonaga) wakekaga ko bari maso kandi basinziriye. Tukabahindukiza iburyo n’ibumoso (kugira ngo ubutaka butonona imibiri yabo), naho imbwa yabo yabaga irambuye amaboko ku bwinjiriro (imeze nk’ibarinze). Iyo uza kubabona wari guhindukira ubahunga, kandi rwose wari kubagirira ubwoba.
(19) Uko ni na ko twabakanguye (tubakuye mu bitotsi by’igihe kirekire) kugira ngo babazanye. Umwe muri bo aravuga ati “Mumaze igihe kingana iki (aha)?” (Bamwe) baravuga bati “(Dushobora kuba) tumaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi.” (Abandi) baravuga bati “Nyagasani wanyu ni we uzi neza igihe mumaze (aha).” Ngaho nimwohereze umwe muri mwe mu mujyi ajyane iki giceri cyanyu cya Feza, arebe ibiryo byiza kurusha ibindi maze abazaniremo amafunguro. Kandi yitwararike ntatume hagira ubamenya n’umwe.
(20) Mu by’ukuri nibaramuka babamenye bazabatera amabuye cyangwa babasubize mu idini ryabo; kandi (nimubikora) ntimuzigera mukiranuka.
(21) Uko ni na ko twaberetse (abantu b’icyo gihe) kugira ngo bamenye ko isezerano rya Allah (ryo kuzazura abapfuye) ari ukuri, kandi ko mu by’ukuri imperuka izabaho nta gushidikanya. (Wibuke) ubwo (abantu bo mu mujyi) bajyaga impaka ku byerekeye abo (bantu bo mu buvumo), bamwe bakavuga bati “Nimwubake inyubako (imbere y’ubwinjiriro bw’ubuvumo bwabo)”; Nyagasani wabo ni We uzi neza ibyabo. Naho abarushije abandi ijambo (muri bo) baravuga bati “Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero.”
(22) (Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati “Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati “Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi”; (abandi na bo) bavuge bati “Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye ni We uzi byimazeyo umubare wabo”; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse bya nyirarureshwa), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko nta yo bazi).
(23) Kandi rwose ntuzagire icyo ari cyo cyose uvuga (wemeza) uti “Nzagikora ejo”,
(24) Keretse (wongeyeho ijambo rigira riti) ‘Allah nabishaka’. Kandi ujye usingiza Nyagasani wawe igihe wibagiwe (kuvuga uti “Allah nabishaka”), unavuge uti “Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira ziri hafi cyane (y’iyi nkuru y’abantu bo mu buvumo) zo kuyoboka.”
(25) Kandi bamaze mu buvumo bwabo imyaka magana atatu yiyongeraho (imyaka) icyenda.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 18 - Al-Kahf الإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:51 pm | |
| (26) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni We uzi neza igihe bamaze (mu buvumo).” Ni We uzi ibitagaragara byo mu birere n’ibyo mu isi. Mbega ukuntu abona neza bitangaje akanumva (buri kintu)! Nta mugenga wundi bafite utari We (Allah), kandi nta we bafatanyije mu guca iteka.
(27) Unasome ibyo wahishuriwe mu gitabo cya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi). Ntawahindura amagambo ye, kandi nta handi wabona ubuhungiro hatari iwe.
(28) Ujye unihanganira kugumana na ba bandi (b’abakene) basenga Nyagasani wabo igitondo n’ikigoroba, bashaka kwishimirwa na We, ndetse ntukabirengagize (wita ku bikomerezwa)[130] ushaka guha agaciro imitako y’ubuzima bwo ku isi. Kandi ntukumvire uwo twarekeye umutima we mu burangare maze agakurikira irari rye, nuko ibye bikaba kurengera. [130] Uyu murongo wahishuwe kubera ibikomerezwa by’abakurayishi, babwiye Intumwa y’Imana (Muhamadi) bati “Niba ushaka ko tukuyoboka, banza wirukane abo bakene bakuyobotse”
(29) Unavuge (yewe Muhamadi) uti “Uku ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo uzashaka azemere n’uzashaka azahakane.” Mu by’ukuri twateguriye abahakanyi umuriro, bazaba bagoswe n’ibirimi byawo. Kandi nibatabaza (basaba icyo kunywa), bazahabwa amazi yatuye nk’umushongi w’icyuma, uzabatwika uburanga. Kizaba ari ikinyobwa kibi n’ubuturo bubi!
(30) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose ntituzaburizamo ibihembo by’uwakoze ibikorwa bye neza.
(31) Abo ni bo bazagororerwa ijuru rihoraho, imigezi itemba munsi yabo. Bazanambikwa muri ryo imitako ya zahabu (ku maboko), banambare imyambaro y’icyatsi kibisi ikozwe mu ihariri yorohereye n’iremereye, begamye ku bitanda bitatse. Bizaba ari ibihembo byiza n’ubuturo bwiza!
(32) Unabahe urugero rw’abantu babiri (umwemera n’umuhakanyi); umwe muri bo (umuhakanyi) twamuhaye imirima ibiri y’imizabibu, tunayizengurutsa imitende, maze hagati yayo dushyiramo ibihingwa (bitandukanye).
(33) Iyo mirima yombi yeze neza ntiyarumba, tunashyira umugezi hagati yayo.
(34) Kandi (uwo muhakanyi) yari afite imitungo (myinshi), nuko abwira mugenzi we (w’umwemera) amuganiriza ati “Njye nkurusha umutungo nkanakurusha umuryango.”
(35) Nuko (uwo muhakanyi) yinjira mu murima we arihemukira (kubera kutemera no kwirata), agira ati “Sinkeka ko ibi bizigera bishira!”
(36) Kandi sinkeka ko imperuka izigera ibaho! Ndetse inabaye ngasubizwa kwa Nyagasani wanjye, rwose nzasangayo ibyiza biruta ibi.
(37) Mugenzi we (w’umwemera) amubwira amuganiriza ati “Ese urahakana uwakuremye mu gitaka (cyaremwemo umukurambere wawe Adam), hanyuma (akakurema) mu ntanga (z’ababyeyi), maze akagutunganya akakugira umuntu?”
(38) Ahubwo ku bwanjye (uwakoze ibyo) ni Allah, Nyagasani wanjye, kandi ntawe nzigera mbangikanya na Nyagasani wanjye.
(39) (Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti “Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Nta cyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana”,
(40) Hari ubwo Nyagasani wanjye yampa ibiruta umurima wawe, (maze uwawe) akawuteza ikiza giturutse mu kirere, maze ugahinduka imbuga nsa, inyerera.
(41) Cyangwa amazi yawo (umurima) akarigita, ntuzashobore kuyagarura.
(42) Nuko umurima we uterwa n’ikiza (kirawararika), maze asigara yimyiza imoso (abitewe n’agahinda) kubera ibyo yawutanzeho, (abonye ibihingwa) byagwiriranye aravuga ati “Iyo nza kuba ntarabangikanyije Nyagasani wanjye n’uwo ari we wese!”
(43) Kandi ntiyigeze agira itsinda ry’abantu bamutabara (ngo bamurinde) ibihano bya Allah, ndetse na we ubwe ntiyashoboye kwitabara.
(44) Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni We uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na We uhebuje mu gutanga iherezo ryiza.
(45) Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose.
(46) Umutungo n’urubyaro ni imitako y’ubuzima bwo ku isi (buzarangira). Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’amizero meza kwa Nyagasani wawe.
(47) Unabibutse umunsi tuzakuraho imisozi, ukabona isi ishashe hose hagaragara, maze tukabakoranya bose nta n’umwe dusize.
(48) Bazanahagarikwa imbere ya Nyagasani wawe bari ku mirongo (babwirwe bati) “Rwose muje mudusanga (mumeze) nk’uko twabaremye bwa mbere, nyamara mwaribwiraga ko tutazasohoza isezerano (ryo kubazura no kubabarurira).”
(49) Kandi buri wese azahabwa igitabo (cy’ibikorwa bye), maze ubone inkozi z’ibibi zitewe ubwoba n’ibigikubiyemo (bibi), nuko zivuge ziti “Mbega ukorama kwacu! Iki gitabo ni bwoko ki kidasiga (icyaha) gito n’ikinini kitakibaruye!” Bazanasanga ibyo bakoze byose birimo, kandi Nyagasani wawe ntawe ajya arenganya.
(50) Ibuka ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wari umwe mu majini wigometse ku itegeko rya Nyagasani we. Ese ni gute mumugira inshuti we n’abamukomokaho mundetse, kandi ari abanzi banyu? Uko ni uguhitamo nabi kw’inkozi z’ibibi!
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 18 - Al-Kahf الإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:51 pm | |
| (51) Ndema ibirere n’isi ntabwo (Ibilisi n’abamukomokaho) bari bahari, ndetse n’igihe nabaremaga (na bo ubwabo ntibari bahari). Kandi sinigeze nifashisha abayobya abandi.
(52) Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azavuga ati “Ngaho nimuhamagare abo mwambangikanyaga na bo mwibwira ko dufatanyije (kugira ngo babakize ibihano).” Bazabahamagara ariko ntibazabitaba, ndetse hagati yabo tuzahashyira ikibaya (cyo mu muriro) tuzaborekeramo.
(53) Inkozi z’ibibi zizanabona umuriro zimenye neza ko zigiye kuwugwamo, kandi ntizizabona aho ziwuhungira.
(54) Kandi rwose twagaragarije umuntu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an (kugira ngo azikuremo amasomo), ariko umuntu ni umunyempaka kurusha ibindi biremwa byose.
(55) Nta kindi cyabujije abantu kwemera no gusaba imbabazi Nyagasani wabo ubwo umuyoboro (Qur’an) wabageragaho, usibye (ubwibone bwabo no gusaba Intumwa) ko bagerwaho (n’ibihano) nk’ibyashyikiye abababanjirije, cyangwa bakagerwaho n’ibihano imbonankubone.
(56) Kandi nta kindi gituma twohereza Intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) ndetse zinababurire. Naho ba bandi bahakanye, bajya impaka z’ibinyoma kugira ngo baburizemo ukuri. Kandi amagambo yanjye ndetse n’ibyo (bihano) baburirwa babigize ibikinisho.
(57) Ni nde nkozi y’ibibi kurusha wa wundi wibukijwe amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo, akanibagirwa ibyo amaboko ye yakoze? Mu by’ukuri twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa (Qur’an), ndetse tunaziba amatwi yabo. N’ubwo wabahamagarira kuyoboka (inzira y’ukuri), ntibazigera bayoboka na rimwe.
(58) Kandi Nyagasani wawe ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. Iyo aza kubahora ibyo bakora, rwose yari kubihutishiriza ibihano, ariko bafite igihe (cyabo ntarengwa) batazigera babonera ubuhungiro.
(59) Kandi n’iyi midugudu (y’abantu ba Loti na Hudu ndetse na Swalehe) twayoretse ubwo abayituye bakoraga ibibi. Kandi iyorekwa ryabo ryari ryarashyiriweho igihe ntarengwa.
(60) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga umukozi we ati “Sinzigera mpagarika urugendo ntageze ku masangano y’inyanja ebyiri cyangwa nkagenda imyaka n’imyaniko” (kugeza mpuye n’uwo nshaka).
(61) Nuko bageze ku masangano yazo, bahibagirirwa ifi yabo maze (ya fi ihinduka nzima) yifatira inzira yo mu nyanja.
(62) Nuko ubwo bari bamaze kuharenga, (Musa) abwira umukozi we ati “Tuzanire ifunguro ryacu ryo ku manywa, rwose twahuye n’umunaniro muri uru rugendo rwacu.”
(63) (Umukozi we) aramubwira ati “Uribuka ubwo twaruhukiraga ku rutare? Mu by’ukuri ni ho nibagiriwe (kukubwira ibya) ya fi kandi nta wundi wabinyibagije utari Shitani. Yafashe inzira y’inyanja mu buryo butangaje cyane!”
(64) (Musa) aravuga ati “Aho (byabereye) ni ho twashakaga.” Nuko basubira inyuma bagana iyo baturutse (kuri rwa rutare).
(65) Nuko bahasanga umwe mu bagaragu bacu (Al Khidri) twahundagajeho impuhwe ziduturutseho, kandi twigishije ubumenyi budukomokaho.
(66) Musa aramubwira ati “Ese ngukurikire kugira ngo unyigishe bimwe mu byo wigishijwe bijyanye no kuyoboka?”
(67) (Al Khidri) aravuga ati “Mu by’ukuri ntuzigera ushobora kunyihanganira (kubera ibyo uzabona nkora)!
(68) Ubundi se ni gute wakwihanganira ibyo udafitiye ubumenyi bwimbitse!”
(69) (Musa) aravuga ati “Allah nabishaka uzasanga nihangana, kandi sinzigera nigomeka ku mabwiriza yawe.”
(70) (Al Khidri) aravuga ati “Niba rero uhisemo kunkurikira, ntugire icyo umbaza kugeza igihe nza kugira icyo nkikubwiraho.”
(71) Nuko bombi baragenda. Bamaze kurira ubwato, (Al Khidiri) arabutobora. (Musa) aramubaza ati “Ese ubwo ubutoboye kugira ngo ababurimo barohame? Rwose ukoze ikintu kibi cyane.”
(72) (Al Khidiri) aramusubiza ati “Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira!”
(73) (Musa) aramubwira ati “Ntumpore ibyo nibagiwe, kandi ntunanize ngo ungore mu rugendo turimo.”
(74) Nuko bombi bakomeza urugendo kugeza ubwo bahuye n’umwana, maze (Al Khidiri) aramwica. (Musa) aramubwira ati “Wishe umuntu w’inzirakarengane utamuhoye ko hari uwo yishe! Rwose ukoze amahano!”
(75) (Al Khidiri) aramusubiza ati “Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira!”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 18 - Al-Kahf الإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:52 pm | |
| (76) (Musa) aramubwira ati “Ningira icyo nkubaza nyuma y’ibi, ntukomezanye nanjye, rwose uraba ufite impamvu igaragara.”
(77) Bombi baragenda bageze mu mudugudu bafunguza abawutuye ariko banga kubafungurira. Nuko bawusangamo urukuta rwenda guhirima (Al Khidri) ararwegura. (Musa) aravuga ati “Iyo ubishaka wari gusaba igihembo (cy’uyu murimo ukoze).”
(78) (Al Khidiri) aramubwira ati “Iki ni cyo gihe cyo gutandukana kwanjye nawe, (ariko) ngiye kugusobanurira ibyo utashoboye kwihanganira.”
(79) Bwa bwato (natoboye), bwari ubw’abakene bakora mu nyanja. Nashakaga kubutera ubusembwa kuko inyuma yabo hari umwami washimutaga buri bwato (budafite inenge).
(80) Naho wa mwana (nishe), ababyeyi be bari abemeramana, twatinye ko yazabatera kwigomeka no guhakana.
(81) Maze dushaka ko Nyagasani wabo yabashumbusha utunganye kumurusha kandi unamurusha kubagirira impuhwe.
(82) Naho rwa rukuta (neguye), rwari urw’abana b’imfubyi babiri b’abahungu muri wa mudugudu, kandi munsi yarwo hari harimo umutungo wabo, kandi ise yari umuntu mwiza. Nyagasani wawe yashatse ko babanza bagakura, maze bakazakuramo umutungo wabo, ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe. Kandi (ibyo wabonye nkora) sinabikoze ku bwanjye (ahubwo byari ku itegeko rya Allah). Ngibyo ibisobanuro by’ibyo utashoboye kwihanganira.
(83) Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku witwa Dhul Qar’nayini[131]. Vuga uti “Ndagira icyo mubabwiraho.” [131] Dhul Qar’nayini: Ni izina ry’umuntu wavuzwe muri Qur’an, wari umwami w’umunyakuri akaba ari we wubatse urukuta rurinda abantu kugerwaho n’ibikorwa by’inkozi z’ibibi zitwa Yaajuja na Maajuja.
(84) Rwose twamuhaye ububasha ku isi, ndetse tunamuha uburyo bwo kugera ku byo ashaka.
(85) Nuko akurikira inzira.
(86) Kugeza ubwo yageze aho izuba rirengera, akabona rirengera mu mugezi w’amazi ashyushye n’isayo ryirabura, nuko ahasanga abantu. Turamubwira tuti “Yewe Dhul Qar’nayini! Nushaka ubahane (kubera ko batemera Imana) cyangwa ubagirire neza (ubigishe).”
(87) (Dhul Qar’nayini) aravuga ati “Uwakoze ibikorwa bibi (agahakana Nyagasani we) tuzamuhana (hano ku isi), hanyuma azasubizwe kwa Nyagasani we amuhanishe igihano gihambaye.”
(88) Naho uwemeye (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azagororerwa ibyiza (Ijuru), kandi tuzamworohereza (tumuha amategeko amworoheye).
(89) Nuko ahindura inzira,
(90) Kugeza ubwo yageze aho izuba rirasira, asanga rirasira ku bantu tutahaye ubwugamo.
(91) Ni uko byagenze. Kandi rwose twari tuzi neza ibye (Dhul Qar’nayni).
(92) Nuko akurikira indi nzira.
(93) Kugeza ubwo yageze hagati y’imisozi ibiri miremire, inyuma yayo ahasanga abantu batumvaga neza (ibyo babwirwa bitewe no kudasobanukirwa neza ururimi).
(94) Baravuga bati “Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri Yaajuja na Maajuja[132] bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo?” [132] Yaajuja na Maajuja: Ni amazina ya bamwe mu bantu babayeho ku isi mu gihe cy’umwami Dhul Qar’nayini igaruka ryabo rikaba ari kimwe mu bimenyetso bikuru by’umunsi w’imperuka.
(95) Arabasubiza ati “Ibyo Nyagasani wanjye yanshoboje (ubutunzi n’ububasha) ni byo byiza (kurusha ibyo mwampa).” Ahubwo nimumfashe mukoresheje imbaraga nubake urukuta hagati yanyu na bo.
(96) “Nimunzanire ibice by’ibyuma (nuko abyubaka hagati ya ya misozi ibiri), bimaze kuringanira na yo, aravuga ati “Nimucanire (ibyo byuma)”! Bimaze gutukura aravuga ati “Nimunzanire umushongi w’umuringa nywusukeho.”
(97) Nuko (Yaajuja na Maajuja) ntibongera gushobora kururenga, habe no kongera kurupfumura.
(98) (Dhul Qar’nayini) aravuga ati “(Uru rukuta) ni impuhwe za Nyagasani wanjye (ku biremwa), ariko isezerano rya Nyagasani wanjye (imperuka) nirisohora, azaruhindura ubushwange. Kandi isezerano rya Nyagasani wanjye ni ukuri.”
(99) Nuko kuri uwo munsi (isezerano ryacu rizasohoreraho), tuzareka (Yaajuja na Maajuja) babyigane bamwe barwana n’abandi (banyuranamo ari uruvunganzoka), maze nihavuzwa impanda, tuzabakoranyirize hamwe bose.
(100) Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawugaragariza abahakanyi (bawubone) imbona nkubone,
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 18 - Al-Kahf الإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:54 pm | |
| (101) (Ba bahakanyi) amaso yabo yari ariho igikingirizo cyababuzaga kubona urwibutso rwanjye (Qur’an), kandi ntibashobore no kumva (iyo Qur’an).
(102) Ese abahakanye bibwira ko gufata abagaragu banjye bakabagira ibigirwamana bandetse (hari icyo bizabamarira)? Mu by’ukuri abahakanyi twabateganyirije umuriro wa Jahanamu ngo uzababere ubuturo.
(103) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese tubabwire abanyagihombo kurusha abandi mu bikorwa (bakoze)?”
(104) Ni ba bandi ibikorwa byabo bakoze hano ku isi bizaba imfabusa (kubera kutemera Allah), nyamara bo baribwiraga ko barimo gukora ibyiza.
(105) Abo ni bo bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo no kuzahura na We (ku munsi w’imperuka). Bityo, ibikorwa byabo bizaba imfabusa, kandi ku munsi w’imperuka nta gaciro tuzabiha.
(106) Ku bw’ibyo, ingororano yabo izaba umuriro w’iteka (Jahanamu) kubera ko bahakanye ndetse ibimenyetso byanjye n’Intumwa zanjye bakabihindura ibikinisho.
(107) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani bwa Firidawusi (Ijuru risumbye ayandi) ari na ho bazakirirwa.
(108) Bazaribamo ubuziraherezo, batifuza kurikurwamo.
(109) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo inyanja iza kuba wino (ngo yandike) amagambo ya Nyagasani wanjye, rwose iyo nyanja yari gukama mbere y’uko amagambo ya Nyagasani wanjye arangira, kabone n’ubwo twari kuzana izindi (nyanja) nka yo ngo ziyunganire.”
(110) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Bityo, uwiringiye kuzahura na Nyagasani we, ajye akora ibikorwa byiza, kandi ntazagire ikindi asenga akibangikanyije na Nyagasani we.”
|
| | | | 18 - Al-Kahf | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |