منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(جميع المقالات المنشورة تعبِّر عن رأي كُتَّابها ولا تعبِر بالضرورة عن رأي المنتدى)
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه)

(فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 17 - Al-Israa

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

17 - Al-Israa Empty
مُساهمةموضوع: 17 - Al-Israa   17 - Al-Israa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:47 pm

17 - Al-Israa
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ubutagatifu ni ubwa wa wundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) nijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twahundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje.

(2) Twanahaye Musa igitabo (Tawurati) tukigira umuyoboro kuri bene Isiraheli (tugira tuti) “Muramenye ntimuzagire undi mwiringira utari Njye.ˮ

(3) Yemwe abakomoka ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu mwe! Mu by’ukuri yari umugaragu ushimira cyane (bityo nimumukurikize).

(4) Twanaciye iteka kuri bene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti “Mu by’ukuri muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri (ubugizi bwa nabi muzakorera ku Musigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu n’ahawukikije ndetse no kwica kwanyu abahanuzi), kandi muzarengera imbago (z’ibiziririjwe) mu buryo bukabije.ˮ

(5) “Nuko ubwo isezerano rya mbere muri yombi ryasohoraga, twaboherereje abagaragu bacu b’ibihangange, maze bakwirakwira mu mazu yanyu (babahiga baranabamenesha). Kandi iryo ni isezerano ryagombaga gusohora.ˮ

(6) “Nuko nyuma yaho tubaha kubigaranzura murabanesha. Twanabongereye imitungo n’urubyaro ndetse tunabagira benshi kubarushaˮ.

(7) (Twaranavuze tuti) “Nimugira neza ni mwe muzaba mwigiriye neza, kandi nimunagira nabi ni mwe muzaba mwihemukiye. Nuko ubwo isezerano rya nyuma rizasohora, (tuzashoboza abanzi banyu) kugira ngo babasuzuguze, baninjire mu Musigiti (w’i Yeruzalemu) nk’uko bawinjiyemo bwa mbere, ndetse bazanasenya ibyo bazajya bahura na byo byose.ˮ

(8) (Muramutse mwicujije), hari ubwo Nyagasani wanyu yabagirira impuhwe, ariko nimwongera (gukora ubwononnyi) natwe tuzongera (tubahane). Kandi umuriro wa Jahanamu twawugize gereza ku bahakanyi.

(9) Mu by’ukuri iyi Qur’an iyobora (abantu) mu nzira itunganye kurusha izindi ikanaha inkuru nziza abemeramana; ba bandi bakora ibikorwa byiza, ko rwose bazagororerwa ibihembo bihebuje (Ijuru),

(10) Kandi ko ba bandi batemera imperuka, twabateganyirije ibihano bibabaza (Umuriro).

(11) Kandi umuntu (iyo arakaye cyangwa ari mu ngorane hari ubwo) asaba ikibi nk’uko asaba icyiza, kuko umuntu (muri kamere ye) arangwa no kugira ubwira.

(12) Twanagize ijoro n’amanywa ibimenyetso bibiri (bigaragaza ubushobozi bwacu), nuko dukuraho ikimenyetso cy’ijoro. Naho ikimenyetso cy’amanywa tukigira umucyo kugira ngo mushakishe ingabire zituruka kwa Nyagasani wanyu, no kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara (ibihe). Kandi buri kintu twagisobanuye mu buryo burambuye.

(13) Na buri muntu twamuziritseho ibikorwa bye (nk’urunigi) mu ijosi, kandi ku munsi w’imperuka tuzamuzanira igitabo azasanga gifunguye.

(14) (Azabwirwa ati) “Soma igitabo cyawe! Uyu munsi wowe ubwawe urihagije kwibera umubaruzi.”

(15) Uyobotse, mu by’ukuri (ibihembo by’uko kuyoboka) biba kuri we, n’uyobye (ibihano by’uko kuyoba) biba kuri we. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Ndetse nta bo tujya duhana tutabanje kuboherereza Intumwa (ngo ibaburire).

(16) N’igihe dushatse kurimbura umudugudu (kubera ubwangizi bwabo), dutegeka abadamaraye muri wo (kumvira amategeko yacu) ariko bagakomeza kuwukoramo ubwangizi. Nuko imvugo (y’ibihano) ikabasohoreraho, maze tukawurimbura bikomeye.

(17) None se twarimbuye ibisekuru bingahe nyuma ya Nuhu (Nowa)! Kandi birahagije ko Nyagasani wawe amenya akanabona byimazeyo ibyaha by’abagaragu be.

(18) Ushaka umunezero wo ku isi utaramba, twihutira kuyimuheramo ibyo dushaka (kandi tukabiha) uwo dushaka. Nyuma y’ibyo, twamugeneye umuriro wa Jahanamu azinjiramo asuzuguritse (kandi) yirukanywe (mu mpuhwe za Allah).

(19) N’uzashaka imperuka akanayiharanira uko bikwiye kandi akaba ari n’umwemeramana; abo umuhate wabo uzashimwa (na Allah anabibahembere).

(20) Abo bose -aba na bariya (abemeramana n’abahakanyi)-tubahundagazaho impano za Nyagasani wawe (ku isi). Kandi impano za Nyagasani wawe ntizikumirwa (ku wo ari we wese).

(21) Reba uko bamwe tubarutisha abandi (mu buzima bwo ku isi), kandi mu by’ukuri ubuzima bw’imperuka ni bwo buzagira urwego rwo hejuru bukanagira agaciro gahebuje.

(22) Ntukagire ikindi ubangikanya na Allah, utazavaho uba ikivume cyatereranywe.

(23) Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye kugaragira uretse We wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro.

(24) Ujye unabicishaho bugufi kubera kubagirira impuhwe, ndetse ujye (ubasabira) uvuga uti “Nyagasani wanjye! Bagirire impuhwe nk’uko bandeze nkiri muto.”

(25) Nyagasani wanyu azi neza ibiri mu mitima yanyu. Niba mukora ibyiza (mubikorera ababyeyi banyu, ariko rimwe na rimwe mugacikwa, Nyagasani wanyu azabababarira), mu by’ukuri We (Allah) ni Uhebuje mu kubabarira abamugarukira bamwicuzaho.



17 - Al-Israa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

17 - Al-Israa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 17 - Al-Israa   17 - Al-Israa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:48 pm


(26) Kandi ujye uha uwo mufitanye isano, umukene n’uwashiriwe ari ku rugendo ibyo bakwiye. Ariko ntukajye waya.

(27) Mu by’ukuri abaya ni abavandimwe b’amashitani, kandi Shitani ntajya ashimira Nyagasani we.

(28) Kandi nubirengagiza (ntugire icyo uha abo mufitanye isano, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo) kubera ko ugishakisha impuhwe za Nyagasani wawe wizeye, ujye ubabwira amagambo yoroheje.

(29) Kandi akaboko kawe ntukakagire nk’agahambiriye mu ijosi ryawe (kubera ubugugu), cyangwa ngo ukarambure cyane (nk’uwaya), utazavaho ugawa ukanagira ubukene bukabije.

(30) Mu by’ukuri Nyagasani wawe atuburira amafunguro uwo ashaka, akanatubiriza (uwo ashaka). Mu by’ukuri azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be.

(31) Ntimukanice abana banyu kubera gutinya ubukene, kuko bo namwe ari twe tubaha amafunguro. Mu by’ukuri kubica ni icyaha gikomeye.

(32) Ntimukanegere ubusambanyi. Mu by’ukuri bwo ni icyaha gikomeye bukaba n’inzira mbi.

(33) Kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje (kwica) uretse ku mpamvu y’ukuri. N’uzicwa arenganyijwe, rwose twahaye umuhagarariye ububasha (bwo gusaba ubutabera kumuhorera, cyangwa kwaka impozamarira, cyangwa kubabarira). Ariko ntazarengere mu kwihorera, kuko mu by’ukuri we arengerwa (n’amategeko).

(34) Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse igihe mugamije ineza (ifitiye inyungu iyo mfubyi), kugeza igeze mu gihe cy’ubukure (muzayihe umutungo wayo iwicungire). Kandi mujye mwuzuza isezerano kuko mu by’ukuri isezerano muzaribazwa (ku munsi w’imperuka).

(35) Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima, ndetse mupimishe iminzani itunganye. Ibyo ni byo byiza (kuri mwe ku isi) kandi ni byo (bizagira) iherezo ryiza (ku mperuka).

(36) Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose muzabibazwa (uko mwabikoresheje).

(37) Kandi ntukagende ku isi wibona kuko mu by’ukuri udashobora gutobora isi ndetse nta n’ubwo wareshya n’imisozi.

(38) Ibibi muri ibyo byose (byavuzwe), Nyagasani wawe arabyanga.

(39) Ibi ni (bimwe) mu bushishozi Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanwe (mu mpuhwe za Allah).

(40) Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko wo kubyara abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri imvugo yanyu ni mbi bikabije.

(41) Kandi rwose twasobanuye (byinshi) muri iyi Qur’an, kugira ngo (abantu) babashe kwibuka, ariko (ababangikanyamana) nta cyo bibongerera usibye guhunga (ukuri).

(42) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na We (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) Nyiri Ar’shi[129] (kugira ngo zimurwanye).”
[129] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.

(43) Ubutagatifu ni ubwe (Allah), kandi nta ho ahuriye n’ibyo bavuga (ko abangikanye n’izindi mana).

(44) Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kitamusingiza kimukuza. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.

(45) N’igihe usoma Qur’an (yewe Muhamadi), dushyira urusika rutagaragara hagati yawe n’abatemera imperuka (kugira ngo batayisobanukirwa).

(46) Twanashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Ndetse n’iyo uvuze Nyagasani wawe wenyine muri Qur’an, batera umugongo bahunga kubera kutabyishimira.

(47) Tuzi neza ibyo baba bumva iyo baguteze amatwi. N’igihe baba bongorerana, inkozi z’ibibi (muri bo) ziba zivuga ziti “Uwo mukurikira ni umuntu warozwe.”

(48) Dore uko bakugereranya (bakwita umusazi, uwarozwe, umunyabinyoma,...). Bityo barayobye kandi ntibashobora kuzayoboka inzira y’ukuri.

(49) Baranavuga bati “Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya?”

(50) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimube amabuye cyangwa ibyuma,”



17 - Al-Israa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

17 - Al-Israa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 17 - Al-Israa   17 - Al-Israa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:48 pm


(51) “Cyangwa ikindi kiremwa mutekereza ko cyaba gikomeye (n’ubwo mwaba mumeze mutyo muzazurwa). Bazavuga bati “Ni nde uzadusubiza ubuzima?” Vuga uti “Muzabusubizwa n’uwabaremye bwa mbere.” Bazakuzunguriza imitwe bahakana, bavuge bati “Ibyo bizaba ryari?” Vuga uti “Wenda biri bugufi.”

(52) Umunsi (Allah) azabahamagara (kugira ngo muve mu mva zanyu) maze mukitaba mumusingiza. Icyo gihe muzakeka ko mwabaye (ku isi) igihe gito.

(53) Bwira abagaragu banjye, bajye bavuga amagambo meza, kuko rwose (nibatabikora) Shitani izabateranya. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi ugaragara w’umuntu.

(54) Nyagasani wanyu arabazi neza; nabishaka azabagirira impuhwe, kandi nabishaka azabahana. Kandi (yewe Muhamadi) ntitwabakoherejeho ngo ubabere umurengezi (kugeza ubwo ubahatira kuyoboka).

(55) Kandi Nyagasani wawe azi neza abari mu birere no mu isi. Kandi rwose bamwe mu bahanuzi twabarutishije abandi, ndetse twanahaye Dawudi (igitabo cya) Zaburi.

(56) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare abo mwise imana mu cyimbo cye (Allah, kugira ngo babatabare). Nta bushobozi bafite bwo kubakiza ingorane, cyangwa ngo bazihinduremo (ibyiza).”

(57) Abo basenga (bababangikanyije na Allah; nka Ezra, Yesu n’abandi biyeguriye Imana) na bo ubwabo (basengaga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse.

(58) Nta mudugudu n’umwe (wahakanye Allah, ukanahinyura Intumwa ze) tutazarimbura mbere y’umunsi w’imperuka, cyangwa ngo tuwuhanishe ibihano bikaze. Mu by’ukuri ibyo byaranditswe mu gitabo (gikubiyemo ibizaba).

(59) Nta n’ikindi kitubuza kohereza ibitangaza (abahakanyi basaba), uretse kuba abo hambere (barabisabye) bakabihakana (nuko tukabarimbura; bityo n’abandi babihawe bakabihakana twabarimbura). Kandi twahaye abantu bo mu bwoko bwa Thamudu ingamiya ari igitangaza kigaragara, nuko baragihinyura (iyo ngamiya barayica). Ndetse nta kindi gituma twohereza ibitangaza bitari ukuburira (abantu) no kubatinyisha (ibihano by’Imana).

(60) Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo twakubwiraga tuti “Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi abantu byimazeyo (abafiteho ubushobozi bwose). Kandi ibyo twakweretse (mu rugendo rw’ijoro wakoze ujya i Yeruzalemu no mu Ijuru), twabigize ikigeragezo ku bantu (kugira ngo dutandukanye abemeramana n’abahakanyi), ndetse n’igiti cyavumwe (kivugwa) muri Qur’an (na cyo twakigize ikigeragezo ku bantu). Turababurira tukanabatinyisha (ibihano), ariko nta cyo bibongerera uretse kurushaho kwigomeka.”

(61) Kandi wibuke ubwo twabwiraga Abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko bakubama bose uretse Ibilisi (Shitani) wavuze ati “Ese nakubamira uwo waremye mu ibumba?”

(62) (Shitani) aravuga ati “Ntureba uyu wubahishije kundusha, nuramuka undetse nkakomeza kubaho kugeza ku munsi w’imperuka, rwose nzigarurira urubyaro rwe (nduyobye) uretse bake (muri bo)!”

(63) (Allah) aravuga ati “Genda! Uzagukurikira muri bo, mu by’ukuri umuriro wa Jahanama uzaba ari cyo gihembo cyanyu mwese; igihembo gikwiye.”

(64) “Uzigarurire abo ushoboye muri bo ukoresheje ijwi ryawe, maze ubakoranyirize ingabo zawe zigendera ku ifarasi n’izigenza amaguru, wifatanye na bo mu mitungo (ubashishikariza kuyishaka mu nzira zaziririjwe) n’abana (ubashishikariza kubabyara mu nzira zitemewe), kandi ubahe amasezerano (y’ibinyoma). Ariko ibyo Shitani asezeranya ni ibishuko.”

(65) “Mu by’ukuri abagaragu banjye (b’abemeramana nyakuri) nta bushobozi uzabagiraho. Kandi Nyagasani wawe arahagije kuba umurinzi.”

(66) Nyagasani wanyu ni We ubagenzereza amato mu nyanja, kugira ngo mushakishe ingabire ze. Mu by’ukuri ni Nyirimpuhwe kuri mwe.

(67) Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza i musozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima.

(68) Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara?

(69) Cyangwa mwibwira ko mutekanye ku buryo atabasubiza mu nyanja bwa kabiri, akaboherereza inkubi y’umuyaga, ukabaroha kubera ubuhakanyi bwanyu? Hanyuma ntimugire utubaza impamvu twabahannye.

(70) Kandi rwose twubahishije bene Adamu tubashoboza kugenda i musozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza, ndetse tunabarutisha byinshi mu byo twaremye.

(71) (Unibuke) umunsi tuzahamagara buri tsinda ry’abantu riri kumwe n’umuyobozi waryo (ryakurikiraga ku isi). Bityo, abazahabwa igitabo cyabo (gikubiyemo ibikorwa bakoze) mu kuboko kw’iburyo, bazasoma igitabo cyabo (bishimye), kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende.

(72) N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira.

(73) Mu by’ukuri (yewe Muhamadi, ababangikanyamana) bendaga kugutesha ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kugira ngo uduhimbire ibindi bitari yo; ubwo (iyo ubikora) bari kukugira inshuti magara.

(74) Kandi iyo tutaza kugukomeza, rwose wari hafi gato yo kubabogamiraho.

(75) Iyo uza kubikora, twari kukumvisha ku bihano byikubye kabiri ku isi n’ibihano byikubye kabiri nyuma y’urupfu. Kandi ntiwari kubona umutabazi ukudukiza.



17 - Al-Israa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

17 - Al-Israa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 17 - Al-Israa   17 - Al-Israa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:49 pm


(76) Kandi (abahakanyi) bari hafi yo kugutera guhunga igihugu (cyawe cya Maka, kubera guhora bagutoteza) kugira ngo bakigucemo (bakumeneshe). Ariko n’iyo baramuka babikoze, na bo ntibari kukibamo nyuma yawe, uretse igihe gito (kuko twari kubarimbura).

(77) Ibyo (byo kurimbura abamenesha Intumwa zabo) byari umugenzo ku ntumwa zacu twohereje mbere yawe, kandi umugenzo wacu ntuzigera uhinduka.

(78) Ujye uhozaho iswala (za ngombwa) ku manywa kuva izuba rirenze mu kirere hagati (ari cyo gihe cy’iswala ya Adhuhuri n’iya Al’aswiri), kugeza haje umwijima w’ijoro (ari cyo gihe cy’iswala ya Magharibi n’iya Al Isha-u). Ujye unasoma Qur’an igihe umuseke utambitse (iswala ya Al Fajr). Mu by’ukuri Qur’an (isomwa mu iswala yo) mu museke iba yitabiriwe (n’abamalayika b’amanywa n’ab’ijoro).

(79) Kandi na nijoro ujye uyisoma (Qur’an) mu iswala yo mu gicuku (Tahajudi) nk’iswala y’inyongera kuri wowe (Muhamadi), kugira ngo Nyagasani wawe azakuzure uri mu rwego uzashimirwa.

(80) Kandi (yewe Muhamadi) ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Mpa kwinjira kwanjye (mu mujyi wa Madina) kube kwiza, kandi no gusohoka kwanjye (mu mujyi wa Maka) kube kwiza. Unanshyigikize imbaraga ziguturutseho.”

(81) Unavuge uti “Ukuri (Idini rya Isilamu) kwaraje ikinyoma (ibangikanyamana) kirayoyoka. Mu by’ukuri ikinyoma kizahora kiyoyoka.”

(82) Kandi twahishuye Qur’an ari umuti ikaba n’impuhwe ku bemeramana, nyamara nta cyo yongerera inkozi z’ibibi uretse igihombo.

(83) N’iyo umuntu tumuhundagajeho ingabire zacu, arirengagiza akishyira kure (y’amategeko yacu), ariko ikibi cyamugeraho akiheba cyane.

(84) Vuga uti “Buri wese akora mu buryo bwe, ariko Nyagasani wanyu ni We uzi neza uwayobotse inzira y’ukuri.”

(85) Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye na roho. Vuga uti “Ubumenyi bw’ibya roho bwihariwe na Nyagasani wanjye. Kandi (mwe abantu) mwahawe ubumenyi buke.”

(86) N’iyo tuza kubishaka, twari kukwambura ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kandi ntiwari kubona ukurengera ngo abitubuze.

(87) (Ariko) kubera impuhwe za Nyagasani wawe (yayishimangiye mu mutima wawe). Mu by’ukuri ingabire ze kuri wowe zirahambaye.

(88) Vuga (yewe Muhamadi) uti “N’iyo abantu n’amajini baza kwishyira hamwe ngo bazane igisa nk’iyi Qur’an, ntibari kuzana igisa na yo, kabone n’iyo baza kwifatanya.”

(89) Kandi rwose buri rugero (rugaragaza ko Imana iriho kandi ari na yo yonyine ikwiye gusengwa) twarusobanuriye abantu muri iyi Qur’an, nyamara abenshi mu bantu baranze barahakana.

(90) Maze baravuga bati “Ntidushobora kukwemera (yewe Muhamadi) keretse utuvuburiye isoko y’amazi mu butaka.”

(91) “Cyangwa ukaba ufite ubusitani bw’imitende n’ubw’imizabibu, maze ukavuburamo imigezi itemba hagati yabwo.”

(92) “Cyangwa ukatugushaho ikirere ibice bice, nk’uko ubyibwira, cyangwa se ukatuzanira Allah n’abamalayika tukababona imbonankubone.”

(93) “Cyangwa ukaba ufite inzu itatse zahabu, cyangwa ukazamuka mu kirere, kandi nta n’ubwo twakwemera izamuka ryawe utatumanuriye igitabo (gihamya ko uri Intumwa) tukagisoma. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye! Ese hari ikindi ndi cyo usibye kuba ndi umuntu watumwe?”

(94) Nta n’ikindi cyabujije abantu kwemera ubwo umuyoboro wabageragaho, uretse kuvuga bati “Ese Allah yokohereza ikiremwamuntu ngo kibe Intumwa?”

(95) Vuga (yewe Muhamadi) uti “N’iyo ku isi haza kuba (hatuye) abamalayika bagenda batuje, twari kubamanurira umumalayika uturutse mu kirere akababera Intumwa.”

(96) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Mu by’ukuri ni Uzi byimazeyo, akanaba Ubona abagaragu be bihebuje.”

(97) Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntiyagira abatabazi batari We (Allah); ndetse tuzanabazura ku munsi w’imperuka bagenza uburanga bwabo, ari impumyi, ibiragi, ndetse n’ibipfamatwi. Ubuturo bwabo buzaba umuriro wa Jahanamu. Buri uko ugabanyije imbaraga tuzajya tuwongerera ubukana.

(98) Icyo ni cyo gihano cyabo kubera ko bahakanye amagambo yacu bakavuga bati “Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya?”

(99) Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi ashoboye kurema abameze nka bo? Kandi (Allah) yabashyiriyeho igihe kidashidikanywaho (cyo kuzazurwa nyuma yo gupfa), ariko abahakanyi baranze bakomeza guhakana.

(100) Vuga (ubwira abahakanyi) uti “Iyo muza kugira ibigega by’impuhwe za Nyagasani wanjye, mwari kugundira mutinya gushirirwa, kandi umuntu ahora ari umunyabugugu.”



17 - Al-Israa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

17 - Al-Israa Empty
مُساهمةموضوع: رد: 17 - Al-Israa   17 - Al-Israa Emptyالإثنين 26 سبتمبر 2022, 1:49 pm


(101) Kandi rwose Musa twamuhaye ibitangaza icyenda bisobanutse. Ngaho baza bene Isiraheli ubwo yabageragaho, maze Farawo akamubwira ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri ndakeka ko warozwe.”

(102) (Musa) aravuga ati “Rwose uzi ko ibi bitangaza nta wundi wabimanuye utari Nyagasani w’ibirere n’isi, kugira ngo bibe gihamya (ko Imana ari imwe rukumbi). Kandi mu by’ukuri ndemeza ko wowe Farawo wamaze korama.”

(103) Nuko (Farawo) ashaka kubaca mu gihugu (cya Misiri), maze turamuroha n’abari kumwe na we bose.

(104) Nyuma ye twanabwiye bene Isiraheli tuti “Nimuture mu gihugu (cya Misiri ndetse na Shami), ubwo isezerano ry’umunsi w’imperuka rizaza, tuzabazana muri igihiriri (muri amahanga atandukanye).”

(105) Twaranayihishuye (Qur’an) mu kuri kandi yamanutse irimo ukuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro).

(106) Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu).

(107) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubama”,

(108) Bakavuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohoye.”

(109) Banubamira (Allah) barira, bikabongerera kwibombarika.

(110) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza.” No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho.

(111) Unavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umurinda kuko atajya agira intege nke.” Ujye unamuha ikuzo rihambaye.



17 - Al-Israa 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
17 - Al-Israa
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» 17 - Al-Israa
» 17 - Al-Israa
» Al-Ìsraa
» 17 - Al-Israa
» Al-Israa'

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: