|
| 16 - An-Nahl | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 16 - An-Nahl الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:44 pm | |
| 16 - An-Nahl Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
(2) Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa ku wo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) “Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye Njye; bityo nimuntinye.”
(3) Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
(4) Yaremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka).
(5) (Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya.
(6) Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo.
(7) (Ayo matungo) anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi.
(8) (Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremye n’ibindi mutazi.
(9) Allah ni We werekana inzira igororotse (Isilamu), ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese.
(10) Ni We umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu.
(11) Ayameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
(12) Kandi yabashyiriyeho ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.
(13) Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ko Imana ari imwe no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa).
(14) Ni na We woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze, no kugira ngo mubashe gushimira.
(15) Yanashyize imisozi ku isi aranayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana).
(16) (Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana).
(17) None se ubwo (Allah) urema wamugereranya n’ibitarema (ibigirwamana)? Ese ntimuzirikana?
(18) Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(19) Kandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza.
(20) Na bya bindi basenga bitari Allah, nta cyo byigeze birema ahubwo na byo byararemwe.
(21) Ni ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa.
(22) Imana yanyu ni Imana imwe. Ariko ba bandi batemera imperuka, imitima yabo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi babaswe n’ubwibone.
(23) Nta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri ntakunda abibone.
(24) N’iyo babwiwe bati “Ni iki Nyagasani wanyu yamuhishuriye (Muhamadi)?” Baravuga bati “Ni imigani y’abo hambere.”
(25) Ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje (bakabakurikira) kubera kudasobanukirwa. Mbega imitwaro mibi bazaba bikoreye!
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 16 - An-Nahl الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:46 pm | |
| (26) Mu by’ukuri ba bandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (Intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga.
(27) Hanyuma ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati “Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (Intumwa n’abemeramana) kubera byo, biri he? Ba bandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati “Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi,”
(28) “Ba bandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha).” Bazicisha bugufi (bagira bati) “Nta kibi twajyaga dukora!” (Abamalayika bazasubiza bati) “Oya! (Murabeshya) Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga.”
(29) “Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone.”
(30) Naho ba bandi batinye (Allah) bazabwirwa bati “Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?” Bazavuga bati “Ni ibyiza.” Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abagandukira (Allah)!
(31) Bazinjira mu busitani buhoraho, butembamo imigezi. Bazabonamo ibyo bashaka byose; uko ni ko Allah agororera abamugandukira.
(32) Ba bandi abamalayika bakuramo roho zabo bararanzwe no gukora ibikorwa byiza, bazababwira bati “Mugire amahoro! Ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibyo mwakoraga (ku isi).”
(33) Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho n’itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allah ntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
(34) Ku bw’ibyo bazagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kandi bazagotwa n’ibyo (ibihano) bajyaga bakerensa.
(35) Na ba bandi babangikanyije (Allah) baravuze bati “Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari kugaragira mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririza ataziririje we ubwe.” Uko ni na ko abababanjirije babigenje. None se hari ikindi Intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?
(36) Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” Muri bo harimo abo Allah yayoboye, ndetse no muri bo hari abokamwe n’ubuyobe. Bityo nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.
(37) N’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara.
(38) Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
(39) (Allah azabazura) kugira ngo azabasobanurire ibyo batavugagaho rumwe ndetse no kugira ngo abahakanye bazamenye ko bari abanyabinyoma.
(40) Mu by’ukuri imvugo yacu ku kintu dushaka (ko kibaho), turakibwira tuti “Ba, ubwo kikaba!”
(41) Naho ba bandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza aheza ku isi, ariko mu by’ukuri igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya!
(42) (Abo ni) ba bandi bihanganye kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine).
(43) Kandi mbere yawe nta bandi batari abagabo twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa. Ngaho (yemwe babangikanyamana b’i Maka) nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.
(44) (Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe).
(45) Ese ba bandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga?
(46) Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), uko byagenda kose ntibananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah).
(47) Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi.
(48) Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allah yaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)?
(49) Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru.
(50) Bitinya Nyagasani wabyo uri hejuru yabyo, kandi bikora ibyo byategetswe.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 16 - An-Nahl الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:47 pm | |
| (51) Allah yaranavuze ati “(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri We (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Ngaho nimube ari Njye njyenyine mutinya.”
(52) Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na We ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mugandukira undi utari Allah?
(53) Ingabire zose mufite zituruka kwa Allah (ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye,
(54) Hanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo.
(55) Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzaba mumenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu).
(56) Banafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba.
(57) Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu).
(58) N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi.
(59) Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) “Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?” Mbega ukuntu ibyemezo byabo ari bibi!
(60) Abatemera umunsi w’imperuka ni bo barangwa (no kwitirira Allah kugira abana b’abakobwa), naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(61) N’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi. Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.
(62) Bitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezo ryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo.
(63) Ku izina rya Allah! Mu by’ukuri twohereje Intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
(64) Kandi nta kindi cyatumye tuguhishurira igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugagaho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo) kibe umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
(65) Kandi Allah amanura amazi (imvura) ayakuye mu kirere, nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva.
(66) Kandi mu by’ukuri mu matungo mukuramo inyigisho. Tubaha ibinyobwa biturutse mu nda zayo, bikomoka mu mase (akiri mu mara) n’amaraso; ibyo bikaba amata y’umwimerere aryohera abayanywa.
(67) No mu mbuto z’imitende n’imizabibu, mukuramo ibisindisha (byaziririjwe) ndetse n’amafunguro meza. Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo ku bantu bafite ubwenge.
(68) Nyagasani wawe yanahishuriye inzuki (agira ati) “Mwubake amazu mu misozi, mu biti no mu byo (abantu) bubaka (imitiba)”,
(69) “Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje.” Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
(70) Kandi Allah yarabaremye ndetse ni na We ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ushobora byose.
(71) Kandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara ba bandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) None se bahakana ingabire za Allah?
(72) Kandi Allah yabaremeye abagore ababakomoyemo, maze abaha abana n’abuzukuru bakomotse ku bagore banyu, ndetse abaha n’amafunguro meza. Ese bemera ibitari ukuri (ibigirwamana) bagahakana ingabire za Allah?
(73) Bakanasenga ibitari Allah, bitagenga amafunguro (yabo) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi ntabwo byabishobora (kubaha amafunguro) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye.
(74) Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).
(75) Allah yatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na shebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 16 - An-Nahl الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:47 pm | |
| (76) Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo utavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri shebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse?
(77) Kandi Allah ni We uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
(78) Allah yanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima (ubwenge) kugira ngo mushimire.
(79) Ese ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera.
(80) Kandi Allah yagize amazu yanyu aho mutura, anabagirira impu z’amatungo amazu (amahema) aborohera kuyatwara igihe muri mu ngendo ndetse n’igihe mutazirimo. No mu bwoya n’imigara yabyo (ihene, ingamiya n’intama) yabahaye (gukoramo) ibikoresho n’imitako (mwifashisha) by’igihe runaka.
(81) Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye).
(82) Nibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.
(83) Bazi neza ingabire za Allah ariko (bakabirengaho) bakazihakana, kandi abenshi muri bo ni abahakanyi.
(84) (Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazasabwa kwisubiraho (gusubira ku isi ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi Allah).
(85) N’igihe ba bandi b’inkozi z’ibibi bazabona ibihano, ntabwo bazabyoroherezwa, ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa.
(86) N’igihe ba bandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe.” Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri mwe muri abanyabinyoma.”
(87) Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!
(88) Ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi).
(89) (Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo) ubakomokamo, maze nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya wabo (abahakanyi bo ku gihe cyawe). Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu).
(90) Mu by’ukuri Allah ategeka (abantu) kurangwa n’ubutabera, kugira neza no gufasha abo bafitanye isano. Anabuza gukora ibikozasoni, ibibi no kurenganya abandi. Ababurira kugira ngo mwibuke (amategeko ye kandi abagirire akamaro).
(91) Kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze, ndetse ntimugatatire indahiro nyuma yo kuzishimangira kandi mwaragize Allah umwishingizi wanyu (ko muzazubahiriza). Mu by’ukuri Allah azi ibyo mukora.
(92) Kandi ntimuzamere nka wa wundi (umugore w’ubwenge buke) waboshye umutako we akawukomeza nyuma akawubohora, mugira indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, kubera ko (mwabonye) abantu bafite imbaraga kandi ari benshi kurusha abandi (abo mwagiranye amasezerano). Mu by’ukuri Allah abagerageresha ibyo (kugira ngo agaragaze uwumvira n’uwigomeka). Kandi rwose, ku munsi w’imperuka azabagaragariza ibyo mutavugagaho rumwe.
(93) N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango umwe (Abayisilamu), ariko arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi rwose muzabazwa ibyo mwajyaga mukora.
(94) Kandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye.
(95) Ntimuzanagurane isezerano rya Allah igiciro gito. Mu by’ukuri ibiri kwa Allah ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
(96) Ibyo mutunze bizashira, ariko ibiri kwa Allah bizahoraho. Kandi rwose, ba bandi bihanganye tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.
(97) Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.
(98) Bityo nuba ugiye gusoma Qur’an, ujye wiragiza Allah kugira ngo akurinde Shitani wavumwe.
(99) Mu by’ukuri (Shitani) nta bushobozi afite kuri ba bandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo (wenyine).
(100) Mu by’ukuri ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri ba bandi bamugira umunywanyi wabo, na babandi babangikanya (Allah n’ibindi) kubera we (Shitani).
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 16 - An-Nahl الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:48 pm | |
| (101) N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze).” Nyamara abenshi muri bo nta cyo bazi (ku byo Allah ategeka).
(102) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Roho Mutagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)] ni we wayimanuye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe, ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah).”
(103) Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati “Mu by’ukuri hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an).” Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse.
(104) Mu by’ukuri ba bandi batemera amagambo ya Allah, Allah ntazabayobora kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
(105) Mu by’ukuri abahimba ikinyoma ni ba bandi batemera amagambo ya Allah, kandi abo ni bo banyabinyoma.
(106) Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemeye, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wa wundi uzabihatirwa (agahakana ku rurimi) ariko umutima we wuje ukwemera (uwo nta cyaha aba akoze). Ariko abugururira ibituza byabo ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
(107) Ibyo ni ukubera ko bakunze ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka. Kandi mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
(108) Abo ni ba bandi Allah yadanangiye imitima yabo, amatwi yabo ndetse n’amaso yabo; kandi abo ni bo barindagiye.
(109) Nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo ku munsi w’imperuka.
(110) Naho ba bandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(111) Wibuke (yewe Muhamadi) umunsi buri muntu azaza yiburanira, maze buri wese agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi ntabwo bazarenganywa.
(112) Kandi Allah yatanze urugero rw’umudugudu (Maka) wari utekanye kandi utuje; amafunguro yawo awugeraho ku bwinshi aturutse impande zose, ariko abawutuye bahakana ingabire za Allah. Nuko Allah awuteza amapfa n’ubwoba kubera ibyo bakoraga (guhakana ubutumwa bwa Muhamadi).
(113) Kandi rwose bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi.
(114) Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, biziruye kandi byiza. Munashimire ingabire za Allah, niba koko ari We wenyine musenga.
(115) Mu by’ukuri (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze); mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(116) Ntimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu (muvuga muti) “Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe” mugamije guhimbira Allah ibinyoma. Mu by’ukuri abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka.
(117) (Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
(118) Na ba bandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubarenganya (ubwo twabaziririzaga ibyari bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye (bigomeka ku mategeko ya Allah).
(119) Hanyuma ba bandi bakoze ibibi kubera kudasobanukirwa maze bakicuza, nyuma y’ibyo bagakora ibikorwa byiza, mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(120) Mu by’ukuri Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi nta n’ubwo yigeze aba mu babangikanyamana.
(121) Yashimiraga ingabire za Allah. (Allah) yaramutoranyije anamuyobora inzira igororotse.
(122) Twanamuhaye ibyiza ku isi, ndetse no ku mperuka azaba mu ntungane.
(123) Hanyuma (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba mu babangikanyamana.
(124) Mu by’ukuri Isabato yashyiriweho ba bandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’Intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe.
(125) Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na We uzi neza abayobotse.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 16 - An-Nahl الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:48 pm | |
| (126) Kandi nimwihorera (ku babagiriye nabi), mujye mwihorera bijyanye n’ibyo mwakorewe. Ariko nimwihangana (mukababarira), ni byo byiza ku bihangana.
(127) Ujye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha.
(128) Mu by’ukuri Allah ari kumwe na ba bandi bamugandukira, ndetse na ba bandi bakora ibyiza.
|
| | | | 16 - An-Nahl | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |