|
| 15 - Al-Hijr | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: 15 - Al-Hijr الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:40 pm | |
| 15 - Al-Hijr Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Alif Laam Raa[127]. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanura neza (ibintu). [127] Isura zitangirwa n’inyuguti nk’izi, twazivuzeho mu masura yatambutse, urugero Surat Al Baqarat.
(2) (Ku munsi w’imperuka) ba bandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro).
(3) Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri).
(4) Nta mudugudu n’umwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe.
(5) Nta muryango (Umat) n’umwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe.
(6) Baranavuze bati “Yewe uwamanuriwe urwibutso (Qur’an)! Mu by’ukuri uri umusazi.”
(7) Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri Intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri?
(8) (Allah aravuga ati) “Ntabwo twohereza abamalayika (ku isi) bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa.”
(9) Mu by’ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda.
(10) Mu by’ukuri twohereje Intumwa mbere yawe, mu miryango y’ababayeho mbere.
(11) Kandi nta ntumwa (n’imwe) yabageragaho ngo babure kuyinnyega.
(12) Uko ni ko tuwushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozi z’ibibi (zo mu gihe cyawe).
(13) Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku bo hambere zarabayeho.
(14) Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera).
(15) Ahubwo bari kuvuga bati “Mu by’ukuri amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe.”
(16) Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho).
(17) Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru),
(18) Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara.
(19) Twanashashe isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye.
(20) Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse n’ibibeshaho ibindi biremwa mwe mudaha amafunguro.
(21) Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye.
(22) Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo.
(23) Mu by’ukuri ni Twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo).
(24) Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma.
(25) Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 15 - Al-Hijr الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:40 pm | |
| (26) Mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).
(27) Naho Amajini (harimo na Shitani) tuyarema mbere (ya Adamu) tuyakomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi.
(28) Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).”
(29) “Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)”
(30) Nuko Abamalayika bose barubama,
(31) Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama.
(32) (Allah) aravuga ati “Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama?”
(33) (Ibilisi) aravuga ati “Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze)!”
(34) (Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri ubaye ikivume.”
(35) “Kandi mu by’ukuri umuvumo wanjye uzakubaho kugeza ku munsi w’imperuka.”
(36) (Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”
(37) (Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazarindirizwa.”
(38) “Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi.”
(39) (Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi, nanabayobye bose.”
(40) “Uretse abagaragu bawe bakwiyegereza muri bo.”
(41) (Allah) aravuga ati “Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye.”
(42) “Mu by’ukuri wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira.”
(43) “Kandi rwose umuriro wa Jahanamu ni wo bose basezeranyijwe.”
(44) Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite abo wagenewe.
(45) Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi.
(46) (Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye.”
(47) Tuzanakura inzangano mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) ari abavandimwe, bari ku bitanda barebana (baganira bishimye).
(48) Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo.
(49) (Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(50) Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 15 - Al-Hijr الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:41 pm | |
| (51) Unabatekerereze inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu (abamalayika),
(52) Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “Mugire amahoro (Salamu)”, (nuko akabikiriza) maze akavuga ati “Mu by’ukuri muduteye ubwoba!”
(53) Baravuga bati “Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umumenyi.”
(54) (Aburahamu) aravuga ati “Ese murampa iyo nkuru (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru mushingiye kuki?”
(55) Baravuga bati “Tuguhaye iyo nkuru nziza dushingiye ku kuri. Bityo, reka kuba mu bihebye.”
(56) (Aburahamu) aravuga ati “None se ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye?”
(57) (Aburahamu arongera) aravuga ati “Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”
(58) Baravuga bati “Mu by’ukuri twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)”,
(59) “Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri turabarokora bose.”
(60) Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka).
(61) Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Loti;
(62) (Loti) yaravuze ati “Mu by’ukuri sinabamenye.”
(63) Baravuga bati “Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano).”
(64) “Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri.”
(65) “Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo na we atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe.”
(66) Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kwabo (abo banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo.
(67) Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)!
(68) (Loti) aravuga ati “Mu by’ukuri aba ni abashyitsi banjye; ntimunsebye!”
(69) “Munatinye Allah, ntimunkoze isoni!”
(70) (Za nkozi z’ibibi) ziravuga ziti “Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)?”
(71) Aravuga ati “Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu).”
(72) Ndahiye ubuzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira.
(73) Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe.
(74) Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye acaniriye.
(75) Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 15 - Al-Hijr الإثنين 26 سبتمبر 2022, 12:41 pm | |
| (76) Kandi mu by’ukuri (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa.
(77) Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana.
(78) Ndetse n’abari batuye i Ayikati[128] (na bo) bari inkozi z’ibibi. [128] Al Ayikat: Ni ahantu hari ishyamba ry’inzitane hafi y’ahitwa Madiyani, ari naho Intumwa Shuwayibu yoherejwe.
(79) Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara.
(80) Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye Intumwa (Swalehe).
(81) Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza.
(82) Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye.
(83) Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare.
(84) Kandi ibyo bajyaga bakora nta cyo byabamariye.
(85) Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire.
(86) Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje.
(87) Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye.
(88) Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye bamwe muri bo (abahakanyi), kugira ngo tubashimishe by’igihe gito, ndetse ntibakagutere agahinda. Kandi ujye worohera abemeramana.
(89) Unavuge uti “Mu by’ukuri njye ndi umuburizi ugaragara.”
(90) (Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice.
(91) Ba bandi baciyemo ibice Qur’an (bakemera bimwe bagahakana ibindi).
(92) Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye
(93) Ku byo bajyaga bakora (bigomeka, babeshya).
(94) Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana.
(95) Mu by’ukuri twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro,
(96) Ba bandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo).
(97) Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga.
(98) Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube mu bamwubamira.
(99) Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kukugezeho.
|
| | | | 15 - Al-Hijr | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |